PGGSS IV: Abahanzi bageze i Rusizi. Amafoto
Updated 03/21 5PM: Abahanzi bageze mu mujyi wa Rusizi ahagana saa kumi n’imwe z’amanywa, bacumbikiwe kuri The Frank Hotel mu mujyi wa Rusizi, bagiye ku ruhuka bitegura igitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu saa munani z’amanywa kuri stade
03/21 10AM: ‘Road show’ ya mbere y’iri rushanwa rya PGGSS IV ritegurwa na BRALIRWA ku bufatanye na EAP igiye kubera i Rusizi, imodoka ebyiri nini imwe ihagurukanye abahanzi indi abanyamakuru zerekeza mu muhanda Kigali – Huye – Rusizi.
Abahanzi 10 bakomeje muri iri rushanwa ntawasibye bose babukereye. Jules Sentore, Bruce Melody, Teta Diana, Young Grace, Dream Boys, Senderi International Hit, Active, Jay Polly, Christopher na Amag the Black bose nta numwe ubura.
Bakinjira mu modoka yabo, wabonaga baganira uko iminota yicumaga bategereje guhaguruka ku kicaro cya EAP mu mujyi wa Kigali bagendaga batuza, ubwoba buragaragara ku maso ya bamwe binjiye bwa mbere muri iri rushanwa.
Active, Bruce Melody, Teta Diana na Jules Sentore ni ubwa mbere bagiye kuririmbira imbaga y’abantu bazaba bateraniye kuri stade Kamarampaka ahitwaga cyera mu Gisaka na Migongo kwa Kimenyi, i Rusizi ubu.
Igitaramo cya mbere kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Werurwe ku gicamunsi, mukazagikurikirana kiri kuba k’Umuseke.
Joel Rutaganda & Plaisir Muzogeye
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Jay jay turakwemera rwose kandi rwose iyi Guma Guma niyawe rwose ntakabuza kuko ingufu,n’ibindi byose bisabwa uri nabyo kabisa tukuri inyuma.
aba bahanzi baracyeye
Comments are closed.