AHEZA “Talent competition”, Xaverine niwe wabaye uwa mbere
Kigali – Umushinga AHEZA w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside (AERG) kuri uyu wa 20 Werurwe watanze ibihembo ku bahataniraga kugaragaza impano bafite bashobora gufashwa guteza imbere, Mukarurangwa Xaverine niwe warushije abandi mu bihangano by’ubugeni yemuritse.
Mukarurangwa yahembwe ibihumbi 150 by’amanyarwanda ndetse anemererwa gufashwa guteza imbere impano ye, bamwe mu bamukurikiye nabo bemerewe gufashwa kuko impano zabo zitanga icyizere cyo kubyara umusaruro ufatika.
AHEZA Project ni umushinga wa AERG iterwa inkunga na Imbuto Foundation, ukagenera ubufasha impano za bamwe mu barokotse batishoboye babashije kugaragaza impano zabo ko zabyazwa umusaruro.
Mukarurangwa yashimiye cyane Imbuto Foundation icisha muri AERG ubufasha bwo kugirango bazamure impano zabo bazibyaze umusaruro.
Ati “ Twifitemo impano, ariko kubera ibibazo bitandukanye, ubukene, ihungabana n’izindi ngaruka za Jenoside hari benshi Babura uko bazibyaza umusaruro, ubu ni uburyo bwiza twabonye kandi twarabwishimiye cyane.”
Impano bamwe berekana zirimo izo gushushanya, gukora imitako, kuboha uduseke, kudoda imyenda, kuvugira inka n’ibindi bagaragaza ko bashoboye ariko badafite ubushobozi bwo gutangira ngo biteze imbere.
Mukarurangwa Xaverine kugirango abone ikimutunga kivuye mu bukorikori bwe bwo guhanga imitako, ngo hari ubwo yaguzaga abaturanyi udufaranga two kwifashisha mu kugura udukoresho tw’ibanze, akanyungu abonye ugasanga arakishyura amadeni yafashe ngo atangire, arishimira ko ubu ibintu bigiye guhinduka kuva atsinze iri rushanwa ndetse n’ubuzima bwe muri rusange bugatera imbere.
Eugene Ndagijimana uyobora umushinga AHEZA yabwiye Umuseke ko uyu mushinga watekerejweho nyuma yo kubona ibibazo bitandukanye bamwe mu barokotse Jenoside bahura nabyo, birimo guckiriza amashuri, guterwa inda batararangiza amashuri, abana batemerewe gukomeza Kaminuza kubera amanota, aba bose ngo usanga bagira ihungabana ritewe n’ibibabaho.
Ati “ Niyo mpamvu twatekereje uyu mushinga wafasha nibura abafite impano kuzikoresha bakivana muri ibyo bibazo. Twabahaye amahugurwa ku bumenyi bwo kwihangira imirimo, ikoranabuhanga ndetse bahabwa n’amasomo y’isanamitima.”
Talent Competition ubu imaze guhemba abagera kuri 15 bo mu turere twa Huye, Nyanza na Rwamagana bagiye berekana impano zabo, bagahembwa ndetse bakemererwa gushyigikirwa mu kubyaza umusaruro impano bafite bakora imishinga yo kuziteza imbere.
Abatsinze babasaba kwibumbira mu makoperative, gufungura za konti mu mabanki kuko bafashwa kubona inguzanyo, ndetse bagakurikiranwa na AERG mu nzira nshya y’ubuzima.
Jean Paul Kagabo Umunyamabanga shingwabikorwa wa AERG avuga ko abatsinzwe muri aya marushanwa nabo badatereranwa kuko nabo bazafashwa kugira icyo babyaza impano zabo.
Uwa mbere (Mukarurangwa Xaverine) yahembwe 150 000Rwf, uwa kabiri ahabwa 100 000Rwf, uwa gatatu 70 000Rwf, uwa kane 50 000Rwf n’uwa gatanu wahawe 30 000Rwf.
Aya mafaranga akaba ari ayo kubafasha gutangira kuri bamwe, bakazakurikiranwa bahabwa ubufasha bwo gukomeza guteza imbere impano zabo.
Aya marushanwa ngo azagenda akomereza no mu tundi turere nk’uko bitangazwa na AERG.
Daddy Sadiki Rubangura
ububiko.umusekehost.com