Benin: Ibiro bya Perezida Talon byemeje ko yabazwe kabiri i

Ibiro bya Perezida muri Benin byasohoye itangazo bibwira abaturage uko ubuzima bwa  Perezida Patrice Talon bumeze nyuma y’uko agarutse mu gihugu ku Cyumweru avuye mu bitaro i Paris mu Bufaransa kwivuza ikibyimba cyafashe kuri Prostate. Itangazo ryo ku wa Mbere ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Benin byemeza Perezida yabazwe inshuro ebyiri. Perezida Patrice Talon yari […]Irambuye

America yashinje Korea ya Ruguru kwica Otto Warmbier wari uhafungiwe

Otto Warmbier w’imyaka 22 y’amavuko wari umaze amezi 17 akatiwe igihano cy’imyaka 17 y’imirimo nsimburagifungo muri Koreya ya Ruguru, yitabye Imana ku wa mbere iwabo Cincinnati, muri Leta ya Ohio nyuma yo gusubizwa muri America afite ikibazo gikomeye cy’ubwonko. Abayobozi bakuru muri America barimo na Perezida Donald Trump, kimwe n’umuryango wa nyakwigendera bashinje ubutegetsi bwa […]Irambuye

Misiri: Abantu 30 bakatiwe urwo gupfa

Urukiko rukuru rw’i Cairo mu Misiri rwakatiye igihano cyo kwicwa abantu 30 nyuma yo kubahamya uruhare mu rupfu rwa Hisham Barakat wari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika wahitanye n’igisasu cyari cyatezwe mu modoka ye muri Kamena 2015.  Niwe muyobozi mukuru muri Leta wishwe nyuma y’inkubiri yakuyemo Hossin Mobarak na Muhamud Morsi baje gusimburwa na Gen Sissi […]Irambuye

Kagoma yagize imbabazi za kibyeyi irera igihunyira nubwo bizirana

Kagoma ebyiri, ingabo n’ingore zo muri British Colombia zafashwe amashusho n’abahanga mu gihe kirekire ziri kugaburira icyana cy’igihunyira ubu kimaze gukura kandi ubusanzwe ibi bisiga bibiri birazirana ku buryo hari igihe birwana inkundura kimwe muri byo kikahasiga ubuzima. Abahanga bitegereje izi nyoni nini basanze kiriya gihunyira cyarazanywe mu cyari cya za kagoma kugira ngo zikirye […]Irambuye

Rwanda: Mu myaka 5 ngo byinshi byarahindutse mu buzima bw’abamugaye

Mu myaka itanu ishize Inama y’igihugu y’abafite ubumuga yihaye intego zinyuranye zo guteza imbere imibereho myiza y’abamugaye, uyu munsi berekanye aho bageze, basanga hari ibyagezweho birimo cyane cyane guhabwa uburenganzira, kwamburwa amazina abasebya no gushyirirwaho ibyangomwa bibafasha kimwe n’abandi. Gusa ngo baracyafite imbogamizi nyinshi… Iyi nama yashyizweho mu 2010, mu 2012 ishyiraho ibyo yifuza kugeza […]Irambuye

Masaka: Abaturage bariruhutsa ko batazongera kuvoma amazi ya Nyabarongo

Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, Akagali ka Mbabe barishimye kuko ngo batazongera kuvoma amazi yanduye yo mu mugezi wa Nyabarongo, bavomaga amazi yanduye kandi bakoze urugendo rurerure,  akenshi ijerekani yaguraga amafaranga 400. Ku bufatanye bw’Akarere ka Kicukiro, n’Umushinga Water for People na Coca Cola, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ivomo rusange […]Irambuye

BARAFINDA iwe mu rugo!!! Twaganiriye….

Mu gihe cy’amasaha 48 ashize hafi igihugu cyose ubu bumvise uwitwa Barafinda Sekikubo Fred, utaramwumvise hari ibindi ahugiyemo cyangwa bimubujije. Ni umugabo w’igara rito, uganira ashyenga anasetsa ariko hari aho wumva afitemo ingingo mu byo avuga, arifuza kuba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu nubwo iminsi yamusize kuko asabwa imikono 600 mu minsi 10 isigaye. Aracyafite […]Irambuye

Kenya: Inzu yagwiriye abantu 100, muri bo 15 baburiwe irengero

Kuri uyu wa Mbere inzu yo mu murwa mukuru Nairobi yagwiriye abantu. Ubutabazi bwahise butangira ariko hari abantu 15 baburiwe irengero. BBC yanditse ko inyubako yagwiriye abo bantu yari igorofa y’inzu ndwi (7). Umuryango utabara imbabare muri Kenya wanditse kuri Twitter ko ubutabazi bukomeje ariko ngo hari abantu 15 bataraboneka guhera ejo. Mbere y’uko inzu […]Irambuye

Israel yabonye ibimenyetso ko Hamas ishaka kuyigabaho igitero

Ikinyamakuru, Asharq Al Awsat cyandika amakuru yo mu Burasirazuba bwo Hagati kiremeza ko muri iki gihe ingabo za Israel zongereye ibikoresho bya gisirikare mu gace gaturanye na Gaza ku buryo bigaragara ko ziteguye intambara. Biravugwa ko umwanzuro wo kongera ingabo za Israel n’intwaro mu Majyaruguru wafashwe mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’uko ubuyobozi bwa Israel […]Irambuye

Melania Trump yemeye kwimukira muri Maison Blanche

Ku italiki 20, Mutarama 2017 nibwo Perezida Donald Trump  yarahiriye gutangira imirimo ye nk’Umukuru w’igihugu wa USA ku mugaragaro. Nyuma y’aho we n’umugore we bagombaga kwimukira muri White House i Washington. Trump yimukiye muri iriya nzu ariko umugore we Melanie Trump aranga, ngo yagombaga kubanza kwita ku mwana we muto Barron Trump  yari akiri ku […]Irambuye

en_USEnglish