Digiqole ad

Misiri: Abantu 30 bakatiwe urwo gupfa

 Misiri: Abantu 30 bakatiwe urwo gupfa

Abaregwaga 30 bahamijwr icyaha bagomba kwica

Urukiko rukuru rw’i Cairo mu Misiri rwakatiye igihano cyo kwicwa abantu 30 nyuma yo kubahamya uruhare mu rupfu rwa Hisham Barakat wari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika wahitanye n’igisasu cyari cyatezwe mu modoka ye muri Kamena 2015.

Abaregwaga 30 bahamijwr icyaha bagomba kwica
Abaregwaga 30 bahamijwr icyaha bagomba kwica

 Niwe muyobozi mukuru muri Leta wishwe nyuma y’inkubiri yakuyemo Hossin Mobarak na Muhamud Morsi baje gusimburwa na Gen Sissi wahiritse ubutegetsi muri icyo gihe.

Hisham Barakat muri icyo gihe ngo yashinje kandi ahamya ibyaha abakekwagaho uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyane cyane abo mu Muryango w’abavandimwe ba Kisilamu( Muslim Brotherhood) ahagana muri 2013.

Muri icyo gihe abenshi muri abo bahamijwe ibyaha bakatirwa urwo gupfa, abandi bafungwa burundu.

Ubutegetsi bwa Misiri bwashinje umutwe wa Muslim Brotherhood na Hamas kuba bihishe inyuma y’igitero cyahitanye Barakat, ariko iyi mitwe yombi yahakanye uruhare urwo ariryo ryose muri iki gitero.

BBC ivuga ko umwaka ushize hari video yerekanywe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri Misiri yerekana bamwe mu bakoze kiriya gitero bemera ko bagiye kwitoreza muri Gaza aho batozwaga na Hamas.

Bamwe mu bagaragaye muri iriya video babwiye urukiko ko batigeze bakora ibigaragara muri video ahubwo ngo babyemeye kubera ko bari bakorewe iyicarubozo.

Ibyemezo by’urukiko bigiye kohererezwa Mufti mukuru wa Misiri nawe agire icyo abivugaho ubundi bishyirwe mu bikorwa.

Abakatiwe urwo gupfa ariko ngo baracyafite amahirwe yo kujurira.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Oya nibabanyonge vuba na bwangu.

Comments are closed.

en_USEnglish