Digiqole ad

Kenya: Inzu yagwiriye abantu 100, muri bo 15 baburiwe irengero

 Kenya: Inzu yagwiriye abantu 100, muri bo 15 baburiwe irengero

Inyubako yagwiriye abantu i Nairobi ngo yari imaze igihe yariyashije imitutu

Kuri uyu wa Mbere inzu yo mu murwa mukuru Nairobi yagwiriye abantu. Ubutabazi bwahise butangira ariko hari abantu 15 baburiwe irengero. BBC yanditse ko inyubako yagwiriye abo bantu yari igorofa y’inzu ndwi (7).

Inyubako yagwiriye abantu i Nairobi ngo yari imaze igihe yariyashije imitutu

Umuryango utabara imbabare muri Kenya wanditse kuri Twitter ko ubutabazi bukomeje ariko ngo hari abantu 15 bataraboneka guhera ejo.

Mbere y’uko inzu igwira abantu bari aho, hari ababibonye barahunga ariko hadashize umwanya munini ihita igwa ubwo bamwe basubiragamo gufata ibintu byabo.

Abaturage babwiye abanyamakuru ko abantu batuye hafi aho n’abahakorera bari barahawe umuburo ko iriya nzu yasadutse inkuta, ko byaba byiza baretse kuyitura hafi no gukorera imirimo itandukanye hafi yayo.

Umuhuzabikorwa mu butabazi Pius Masai avuga ko abantu 100 ari bo bagwiriwe n’iriya nzu ariko ngo kugeza ubu hari 15 baburiwe irengero kubera ibikuta byabagwiriye.

Ibinyamakuru byo muri Kenya biravuga ko ubwo inzu yagwaga hari bamwe mu baturage birukiye mu byumba byayo gukuramo imari, bikaba bikekwa ko hari bamwe ibikuta byagwiriye.

Si ubwa mbere muri Kenya habaye ibyago nk’ibi by’inzu zihirima zikica abantu, muri Mata 2017 hari inzu yagwiriye abantu hapfa abagera kuri 49.

Ibi akenshi ngo biterwa n’uko abaturage bubaka mu kajagari kandi ntibakurikize amabwiriza yo kubaka inzu zikomeye.

Muri Kenya ngo amategeko y’imyubakire ntakurikizwa na benshi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish