Digiqole ad

Melania Trump yemeye kwimukira muri Maison Blanche

 Melania Trump yemeye kwimukira muri Maison Blanche

Melania na Trump ngo nibo bashakanye batabanye muri White House mu gihe runaka

Ku italiki 20, Mutarama 2017 nibwo Perezida Donald Trump  yarahiriye gutangira imirimo ye nk’Umukuru w’igihugu wa USA ku mugaragaro. Nyuma y’aho we n’umugore we bagombaga kwimukira muri White House i Washington. Trump yimukiye muri iriya nzu ariko umugore we Melanie Trump aranga, ngo yagombaga kubanza kwita ku mwana we muto Barron Trump  yari akiri ku ishuri i New York. Ubu ariko yimutse yaje.

Melania na Trump ngo nibo bashakanye batabanye muri White House mu gihe runaka
Melania na Trump ngo nibo bashakanye batabanye muri White House mu gihe runaka

Abanyamerika ntibyabashimishije kuko amafaranga yo kwita ku  mutekano wa Donald na Melanie Trump yabaye menshi kuko batabaga hamwe bityo abaturage bakavuga ko ari ugupfusha ubusa imisoro yabo.

Kuri iki Cyumweru nibwo Melanie Trump abinyujije kuri Twitter yatangaje ko uyu munsi ari buzinge ibye agasanga umugabo muri Maison Blanche.

CNN ivuga ko abaturage baheruka kubona Melanie ari kumwe na Trump mu kwezi gushize ubwo uyu yari mu ngendo mpuzamahanga muri Aziya no mu Burayi.

Melania Trump hari amashusho yagiye amugaragaza asa n’utishimiye kuba ari kumwe n’umugabo we.

Rear Admiral Stephen Rochon umwe  mu bantu bakoze muri Maison Blanche igihe kirekire haba ku butegetsi bwa Georges W Bush na Obama yavuze ko nta wundi muyobozi wa US azi wabaye muri iyi nzu umugore nawe aba ahandi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish