Digiqole ad

Rwanda: Mu myaka 5 ngo byinshi byarahindutse mu buzima bw’abamugaye

 Rwanda: Mu myaka 5 ngo byinshi byarahindutse mu buzima bw’abamugaye

Abafite ubumuga mu Karere ka Gicumbi n’ubwo bafashijwe kubona amagare y’abamugaye ngo hari aho nayo atabageza.

Mu myaka itanu ishize Inama y’igihugu y’abafite ubumuga yihaye intego zinyuranye zo guteza imbere imibereho myiza y’abamugaye, uyu munsi berekanye aho bageze, basanga hari ibyagezweho birimo cyane cyane guhabwa uburenganzira, kwamburwa amazina abasebya no gushyirirwaho ibyangomwa bibafasha kimwe n’abandi. Gusa ngo baracyafite imbogamizi nyinshi…

Abafite ubumuga banyuranye mu gihugu bahawe insimburangingo zibafasha
Abafite ubumuga banyuranye mu gihugu bahawe insimburangingo zibafasha

Iyi nama yashyizweho mu 2010, mu 2012 ishyiraho ibyo yifuza kugeza ku bamugaye mu myaka itanu, icyo bahereyeho ngo ni ukumvisha abamugaye ko kubafasha atari impuhwe ahubwo ari uburenganzira bwabo.

Imikino mu bafite ubumuga yeteye imbere, hajyaho amakipe menshi anagera ahashimishije mu mihigo.

Abayobozi ku nzego z’ibanze bangaga gushyira abamugaye mu bahabwa ubufasha muri VUP barihanangirijwe.

Bavuga kandi ko barwanyije amazina atesha agaciro abamugaye abanyarwanda bakangurirwa kubita inyito zikwiye.

Oswald Tuyizere ushinzwe ibikorwa byo kongerera ubushobozi abafite ubumuga muri iyi nama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) yavuze ko bagerageje kwegereza ikoranabuhanga abafite ubumuga babifashijwemo n’ikigo cy’iterambere mpuzamahanga cya Koreya y’epfo, KOICA.

Ngo muri iki gihe hari ATM za Banki zifite inyandiko ya Braille n’izivuga bifasha abatabona, imashini zizamura abantu mu mazi maremare nazo ngo zifite iyi nyandiko yorohereza abatabona kumenya aho bagana.

Oswald yavuze ko ubu batumije mudasobwa zizoherezwa mu Ntara zose mu bigo byagenewe kwigisha ikoranabuhanga abafite ubumuga.

Inyubako nyinshi zategetswe kugira inzira zifasha abafite ubumuga bw’ingingo kuzigeramo

Avuga ko hakiri gukorwa ubuvugizi ku rurimi rw’amarenga ngo rushyirwe mu ndimi zemewe n’Itegeko Nshinga, barifuza kandi ko handikwa inkoranyamagambo y’amarenga izafasha abatavuga n’abatumva.

Leta igenera Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ingengo y’imari iri hagati ya miliyoni 450 na 700 bitewe n’ibiteganyijwe gukorwa mu mwaka.

Mu mbogamizi bagifite harimo imyumvire yo hasi y’abadafite ubumuga, nk’aho banenze bamwe mu bapolisi kuba hari abanga ko abafite ubumuga bakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kandi babyemerewe n’amategeko, gusa habanje kurebwa ubwoko n’ubukana bw’ubumuga umuntu afite.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga Emmanuel Ndayisaba we yavuze ko yigeze no kujya guhinduza uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga kuko urwo yari afite rwari rushaje ariko ngo umupolisi umwe abonye afite ubumuga amwima uruhushya rwe.

Nubwo yaje kurubona hashize igihe kandi bwari uburenganzira bwe, ibi ngo ni imwe mu mbogamizi bagifite ishingiye ku myumvire y’abantu bamwe na bamwe ku guha amahirwe abafite ubumuga kimwe n’ayabandi, yaba mu kazi no mu bindi.

Ku nshuro ya mbere, Komisiyo y’amatora yatangaje ko abafite ubumuga  bwo kutabona bazatora mu matora ya Perezida wa Republika yo mukwa munani bakoresheje inyandiko yabagenewe ya Braille.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish