Digiqole ad

Masaka: Abaturage bariruhutsa ko batazongera kuvoma amazi ya Nyabarongo

 Masaka: Abaturage bariruhutsa ko batazongera kuvoma amazi ya Nyabarongo

Mukunde Angelique umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ashyira ibuye ahazubakwa ivomo mu Kagali ka Mbabe

Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, Akagali ka Mbabe barishimye kuko ngo batazongera kuvoma amazi yanduye yo mu mugezi wa Nyabarongo, bavomaga amazi yanduye kandi bakoze urugendo rurerure,  akenshi ijerekani yaguraga amafaranga 400.

Mukunde Angelique umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ashyira ibuye ahazubakwa ivomo mu Kagali ka Mbabe

Ku bufatanye bw’Akarere ka Kicukiro, n’Umushinga Water for People na Coca Cola, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ivomo rusange mu mudugudu wa Ngarama.

Denis Matabaro umwe mu baturage yavuze ko ikibazo cy’amazi cyari cyarabaye ingorabahizi kuko ngo byabasaga gukora urugendo rurerure kandi bigasaba gutonda umurongo.

Ngo hari ikibazo cy’abana bapfaga baguye mu ruzi rwa Nyabarongo bagiye kuvoma.

Ubundi ngo kunywa amazi yanduye byatumaga abana bandura indwara ziterwa no kunywa amazi yanduye, ababyeyi bavuga ko kuba bagiye kubona amazi meza bizagabanya izo ndwara.

I Masaka ngo nta bwo abaturage bakundaga kwambara imyenda y’umweru kugira ngo batazabura amazi ahagije yo kuyifura.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe ubukungu, Angelique Mukunde yasabye abaturaga kwita ku bikorwa remezo bahabwa kugira ngo bizabafashe mu gihe kirambye.

Yagize ati: “Ibi bikorwa remezo mujye mubyitaho kuko biba byarasabye igihugu amafaranga n’izindi ngufu kugira ngo abaturage bagire ubuzima bwiza.”

Yabasabye kongera urwego rw’isuku kuko ngo iyo amazi yabonetse uburyo bwo kongera isuka buba buhari. Mukunde yavuze ko kuba amazi agiye kubegerezwa bizatuma batongera kuyasaranganya cyane bityo akazagera kuri benshi.

Umushinga wo guha amazi abaturage bo mu Karere ka Kicukiro uzagezwa mu mirenge irindwi mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro, nibura ngo azagera ku bantu 59 000, uzatwara miliyari 1, 2 z’amafaranga y’u Rwanda, inyigo yawo yatangiye muri Gicurasi 2017 uzarangira gushyirwa mu bikorwa muri Mata 2018.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura, (WASAC), James Sano na we yari ahari. Yashimye intambwe yatewe mu kongera amazi
Angelique Mukunde yasabye abatuye Mbabe gucunga neza ibikorwa remezo
Marie Claire Niyonsaba wabwiye Umuseke ko hari abana baguye muri Nyabarongo bagiye kuvoma

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish