Umugore wanjye mbona azantera kumaca inyuma kandi bizambabaza

Ndabasuhuhuje bakunzi b’UM– USEKE, byanyobeye mumfashe. Ndubatse ariko umugore wanjye mbona azantera kumaca inyuma kandi bizambabaza! Muti” Kubera iki? Umugore wanjye tumaranye imyaka 3 dufite umwana umwe  w’imyaka 2.  Gusa iyo ngiye gukora imibonano nawe nyikora ubona atanyitayeho. Nagerageje kumubaza impamvu dukora imibonano atanyitayeho arambwira ngo we nta kibazo afite kuko yumva aryohewe . Ngerageza […]Irambuye

CAR- Abanyamahanga batangiye gukuramo akabo karenge

Kuri uyu wa gatandatu mu gihugu ya Centrafurika abanyamahanga batangiye kuzinga utwabo basubira iwabo kubera imvururu zivanze n’ubwicanyi hagati y’Abakirisitu n’Abisilamu  zikomeje gufata intera yo hejuru nyuma y’aho uwari Perezida atangaje ko yeguye ku munsi w’ejo kuwa gatanu. Ikigo mpuzamahanga cyita ku binjira n’abasohoka, IOM  cyatangaje ko abaturage 800 ba Tchad babaga muri Centrafurika bari […]Irambuye

Umukobwa nkunda abana n’undi musore nk’abashakanye kandi ngo arankunda

Ndi umusore mfite imyaka 24 y’amavuko. Mu minsi ishize nagiriye urugendo mu gihugu cy’u Bubiligi ngiye gusura abavandimwe banjye n’inshuti, muri uko kubasura nza kumenyana n’umukobwa utuye aho muri icyo gihugu. Nyuma gato biza kuba ngombwa ko twibwirana dusanga twariganye mu mashuri yisumbuye aho bita St Joesph i Kabgayi, duhuza urugwiro dutangira kujya tuganira nk’inshuri zisanzwe […]Irambuye

Abafite ubumuga bagiye kujya bahabwa serivise zihariye ku buntu

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa kane Taliki ya 09, Mutarama, 2014, Inama nkuru y’igihugu y’abafite ubumuga(NCPD) ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima yabwiye abayitabiriye ko igiye gutangiza ibarura rinonosoye rigamije kumenya umubare nyawo w’ababana n’ubumuga no kubashyira  mu byiciro  hamijwe kubafasha guhabwa serivise  zihariye zibagenewe harimo no gutega amamodoka ku buntu. Umunyamabanga wa NCPD  Ndayisaba Emmanuel […]Irambuye

UK: Abanyarwanda batangije ibikorwa bitegura Kwibuka ku nshuro ya 20

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mutarama 2014, mu Bwongereza mu Mujyi wa Coventry, ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri  West Midland-Rwandese Community Association , mu Bwongereza batangije ibikorwa bitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20. Muri ibi bikorwa hacanywe urumuri rutazima rugomba kuzenguruka igihugu cy’Ubwongereza ahaba abanyarwanda benshi rukazabageraho i Birmingham kuwa 12 […]Irambuye

Kuwa 07 Mutarama 2014

Uyu munsi mu Rwanda haratangizwa imyiteguro yo kwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.  Icyunamo nyirizina kizatangizwa kuwa 07, Mata 2014.  Aha ni ku rwibutso rw’abishwe bajugunywe mu mazi ya Nyabarongo. Ni muri Ngororero wambuka ikiraro cya Nyabarongo. ububiko.umusekehost.comIrambuye

U Bwongereza burasabwa kohereza mu Rwanda abakurikiranyweho jenoside

Umukuru w’urukiko rw’ikirenga, Prof. Sam Rugege arasaba Ubwongereza  kuburanisha abantu batanu bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa bukaboherereza Ubutabera bw’u Rwanda. Mu kiganiro na The New Times, Prof Rugege yibajije impamvu kiriya gihugu gikomeza kugaragaza intege nke mu kohereza mu Rwanda abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati “ si mbona […]Irambuye

Nashimishijwe n’ukuntu nakiriwe mu gitaramo cya mbere i Burayi- Christopher

Umuhanzi Muneza Christopher wahagututse  Kigali mu Rwanda kuwa 26 Ukuboza 2013  yerekeje ku mugabane w’Uburayi aho yari agiye mu gitaramo cyabereye Birmingham Palace mu gihugu cy’Ububiligi aratangaza ko yashimishijwe n’uko yasanze muzika ye inkunzwe kuri uyu mugabane. Aganira n’umunyamakuru wa UM– USEKE  Christopher yatangaje ko abakunzi be baba ku mugabane w’Uburayi bamushimishije ndetse akaba yaranatunguwe n’uburyo […]Irambuye

Nyuma yo kubyara batatu, Tereza w’imyaka 19 ntazi uko azabarera

Umukobwa witwa Uwitonze Tereza w’imyaka 19 yibarutse abana batatu ku itariki ya 7/12/2013. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare ari naho yabyariye ntiburamusezerera kuko butizeye uko aba bana bazabaho. Uwitonze Tereza uyu wabyaye abana batatu akomoka mu Mudugudu wa Burashi, Akagari ka Duwane, Umurenge wa Kibirizi, mu Karere ka Gisagara. Nta […]Irambuye

Isaro Foundation yamuritse ibitabo bigenewe amashuri mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu ku Nzu y’ibitabo y’u Rwanda (Rwanda Library Services), Isaro Foundation ifatanyije n’inzego zitandukanye bamuritse ibitabo birenga ibihumbi 50 bigenewe abana b’u Rwanda biga mu bigo bitandukanye byo mu mashuri y’incuke, ayisumbuye ndetse na za Kaminuza. Mu kiganiro n’abanyamakuru umuyobozi wa Isaro Foundation Jean Leon Iragena  yatangaje ko bahuguye abantu batandukanye mu […]Irambuye

en_USEnglish