Digiqole ad

Benin: Ibiro bya Perezida Talon byemeje ko yabazwe kabiri i Paris

 Benin: Ibiro bya Perezida Talon byemeje ko yabazwe kabiri i Paris

Patrice Talon Perezida wa Benin yasubiye mu gihugu cye

Ibiro bya Perezida muri Benin byasohoye itangazo bibwira abaturage uko ubuzima bwa  Perezida Patrice Talon bumeze nyuma y’uko agarutse mu gihugu ku Cyumweru avuye mu bitaro i Paris mu Bufaransa kwivuza ikibyimba cyafashe kuri Prostate.

Patrice Talon Perezida wa Benin yasubiye mu gihugu cye

Itangazo ryo ku wa Mbere ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Benin byemeza Perezida yabazwe inshuro ebyiri.

Perezida Patrice Talon yari amaze hafi ukwezi atagaragara mu gihugu, abaturage bakaba bibazaga icyabaye ku Mukuru w’Igihugu cyabo.

Igitutu cy’abaturage cyatumye Leta iva ku izima yemera kubabwira uko ubuzima bw’Umukuru w’igihugu buhagaze.

Ubuzima bwa Perezida Patrice Talon ngo bumeze neza nyuma yo kubagwa akabyimba kari kafashe prostate no kwibagisha bwa kabiri igifu.

Ku kibyimba cyafashe prostate, itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida birinze gukoresha ijambo ‘cancer’.

Ku Cyumweru mbere y’uko itangazo risohoka ngo yabanje gukoresha inama y’Abaminisitiri idasanzwe. Ku wa Gatatu hateganyijwe indi nama y’Abaminisitiri izayoborwa na Perezida Patrice Talon nk’uko bisanzwe.

Ni gake cyane muri Africa Ibiro by’Umukuru w’igihugu bitangaza uko ubuzima bwa Perezida bumeze, gusa we yavuze ko yabikoze mu rwego rwo guha abantu batuye Benin amakuru ku muyobozi wabo kuko ngo ari uburenganzira bwabo.

Uburwayi bwa Patrice Talon bwatumye asiba Inama mpuzamahanga y’Ibihugu by’Africa y’Uburengerazuba (ECOWAS) yabereye Monrovia muri Liberia tariki ya 31 Gicurasi, 2017.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Uyu ubu yarangiye rwose ntakibarwa mu bazima ubwo abafaransa bamugezeho,ubumuga n’urupfu byamusatiriye

  • Braguma bamudondadonde nkabasa urkwi arinde ahenuka.byebye muvandimwe

Comments are closed.

en_USEnglish