Digiqole ad

America yashinje Korea ya Ruguru kwica Otto Warmbier wari uhafungiwe

 America yashinje Korea ya Ruguru kwica Otto Warmbier wari uhafungiwe

Otto Warmbier akijyera muri America ku bw’imbabazi za Korea mu gihe gito gishize yahise apfa

Otto Warmbier w’imyaka 22 y’amavuko wari umaze amezi 17 akatiwe igihano cy’imyaka 17 y’imirimo nsimburagifungo muri Koreya ya Ruguru, yitabye Imana ku wa mbere iwabo Cincinnati, muri Leta ya Ohio nyuma yo gusubizwa muri America afite ikibazo gikomeye cy’ubwonko.

Otto Warmbier akijyera muri America ku bw’imbabazi za Korea mu gihe gito gishize yahise apfa

Abayobozi bakuru muri America barimo na Perezida Donald Trump, kimwe n’umuryango wa nyakwigendera bashinje ubutegetsi bwa Pyongyang kuba inyuma y’urupfu rwe.

Otto Warmbier mbere y’uko afatirwa muri Korea ya Ruguru yagiye mu bikorwa by’ubukerarugendo byari kumara iminsi itanu gusa, yari umunyeshuri mu ishami ry’ubukungu muri Kaminuza ya Cincinnati, muri Leta ya Ohio muri America (USA).

Yagaruwe muri USA ku wa kabiri w’Icyumweru gishize mu gikorwa Koreya ya Ruguru yise ko ari icy’ubugiraneza kuko yari arwaye amerewe nabi.

Ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru buvuga ko Otto Warmbier yari arwaye ikibyimba mu mutwe kikaba ari cyo cyatumye ajya muri coma ariko ababyeyi be n’abandi Banyamerika bemeza ko yazize iyicarubozo yakorewe.

BBC ivuga ko kugeza ubu ntawamenya icyaba cyaramuteye uburwayi. Ababyeyi ba nyakwigendera bavuga ko yari atakibasha kuvuga, kunyeganyega,  kureba cyangwa kumva ikindi cyose cyakorerwaga hafi ye.

Se wa nyakwigendera yagize ati: “Ibintu umwana wacu yahuye nabyo muri kiriya gihugu byerekana ko gifite ubutegetsi bwa kinyamaswa. Ibyo tubonye uyu munsi biragoye kubyumva.”

Otto ubwo yagezwaga imbere y’abanyamakuru nyuma y’ukwezi kumwe afashwe yemeye ko ubwo yari mu cyumba cya hoteli yamanuye kimwe mu birango bya Koreya ya Ruguru cyari kimanitsemo ngo azakijyane iwabo.

Icyo gihe yagize ati: “Nabikoze nshaka kwerekana ko abanyabugeni ba Koreya ari abaswa kandi batita ku kunoza ibyo bakora.”

Bamwe mu banyamahanga bafungiwe muri Koreya ya Ruguru bagiye babwira itangazamakuru ko ibyo bemereye imbere y’inkiko akenshi babaga babitewe n’uko bangaga kugirirwa nabi kubera iyicarubozo riba muri kiriya gihugu.

Otto akijyera iwabo yajyanywe kwa muganga bamutera urushinge rutuma asinzira kugira ngo adakomeza kubabara ariko kuva yasinzira ntiyigeze yicura, yahise apfa.

CNN yatangaje ko urupfu rwa nyakwigendera rwababaje benshi mu Banyamerika harimo n’abayobozi bakuru, ndetse ngo hagiye gukorwa ibiganiro n’U Bushinwa kugira bushyire igitutu kuri Korea ya Ruguru bicuditse.

Senateri John McCain wo muri Arizona ati “Reka tuvuge ibyabaye tubabaye, Otto Warmbier, Umunyamerika yishwe n’ubutegetsi bwa Kim Jong Un.”

Perezida Trump we yamaganye ubutegetsi bwa Korea ya Ruguru avuga ko burangwa no guhubuka kandi avuga ko yababajwe cyane n’urupfu rwa nyakwigendera.

Ati “Urupfu rwa Otto rwatumye ubuyobozi bwanjye bwumva ko bukomeza cyane imbaraga mu kubuza amabi nk’aya yo kwica abantu b’inzirakarengane bari mu maboko y’ubutegetsi butubahiriza amategeko cyangwa uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.”

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish