Digiqole ad

BARAFINDA iwe mu rugo!!! Twaganiriye….

 BARAFINDA iwe mu rugo!!! Twaganiriye….

Aba yambaye ‘badge’ ko ari Perezida w’ishyaka RUDA,

Mu gihe cy’amasaha 48 ashize hafi igihugu cyose ubu bumvise uwitwa Barafinda Sekikubo Fred, utaramwumvise hari ibindi ahugiyemo cyangwa bimubujije. Ni umugabo w’igara rito, uganira ashyenga anasetsa ariko hari aho wumva afitemo ingingo mu byo avuga, arifuza kuba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu nubwo iminsi yamusize kuko asabwa imikono 600 mu minsi 10 isigaye. Aracyafite ikizere, ngo abamusinyira bamwe bagomba kumusanga iwe mu rugo…natwe niho twamusanze turaganira….

Mu isanduka agendana haba harimo inzandiko nyinshi, cyane ngo izigendanye na Politiki
Mu isanduka agendana haba harimo inzandiko nyinshi, cyane ngo izigendanye na Politiki

Atuye mu mudugusu wa Akindege mu kagari ka Kamashashi mu murenge wa Nyarugunga muri Kicukiro, ni ku musozi wa Kanombe ahagana ku kigo cya gisirikare. Arubatse abana n’umugore n’abana batatu, babiri biga amashuri abanza n’umwe uri kw’ibere.

Abaturanyi be iyo atambutse ubona ko bamwishimiye bashaka ko ahagarara bagasekanaho gato, bamwe bamwita ‘Perezida’, ni umugabo w’urugwiro cyane.

Ntasobanura neza icyo akora ngo abeho gusa yatubwiye ko afite aho ahinga bikamutunga ndetse akanashakisha, ngo yigisha abantu ibyerekeye ubuzima.

 

Barafida Fred ni inde?

Arasubiza ati “Murakoze cyane munyamakuru w’akataraboneka, Harya w’Ikihe Kinyamakuru …eeh Umuseke. Mwakoze kuza no kuba mumpaye kino kibazo cy’ihurizo. Uti: Barafinda ni inde? Barafinda ubwabyo ni izina ry’umuntu kandi izina niryo muntu. Barafinda ni umugabo wubatse, ufite umugore n’abana. Turi bubisobanure ibyo! Ariko ntiyitwa Barafinda gusa, yitwa Barafinda Sekikubo Fred.

Njye ndi umunyamudendezo ntanga umudendezo.

Navukiye muri Uganda niho nabonye izuba n’imbeho amanywa n’amajoro, byose ibigenda byemye n’ibikambakamba, ibihumeka n’ibidahumeka …byose byamfashe neza muri Uganda muri Singo, muri Mitiyana, iyo yose za Namutamba, za Burera za Kilyo cya Kasanda za Norogi hose turahazi.”

Inyuma ye inzu ihari ni iwe mu mudugudu wa Akindege
Inyuma ye inzu ihari ni iwe mu mudugudu wa Akindege

Ntavuga amashuri cyangwa ibyo yize gusa avuga ko isi yamwigishije kandi ibyo yize ari byo ashaka gushyira mu bikorwa naramuka atowe.

Ati “ Njye imyaka myinshi namaze kuri iyi si nagiye niga, ibyiza n’ibibi byaranyigishije, ari ibigoye ari ibyoroshye byaranyigishije ariko byanyigishije ikintu kimwe: byanyigishije ko mfite inshingano zo ‘gufata ibigoye byose nkabihindura ibigori’, nkagaburira abashonje bityo rero nkaba ndi umunyapolitiki w’amahoro w’i Kanombe.”

Barafinda nta dini agira, ngo yakuze nyina ajya muba Gatolika se akajya muba Polotestanti bityo hose akajyayo none ubu ngo amadini yose yose ntaryo abamo ariko nta n’iryo ahakana.

Ati “Njye ndi umutungo bwite w’abantu bose. Ntabyo kuvuga ko iri dini ndarishyira imbere, iri ndarishyira hagati iri ndarishyira inyuma… Kirazira! Imana izabiduhembera ibyo kandi n’abandi bose bazabyishimira. Nta vangura iryo ariryo ryose.”

Ibigoye ngo azabihinduramo ibigori abantu barye bahage
Ibigoye ngo azabihinduramo ibigori abantu barye bahage

 

Politiki ye ni iyihe?

Abona ngo Perezida Kagame yaraciye umusingi, we ngo atowe yamugenera igikombe nka ‘statesman’ ubundi agakomereza aho yari ageze.

Avuga ko abantu bafite igishoro kiri munsi ya miliyoni esheshatu abaye Perezida batasora, ngo kuko baba bagishakisha ubuzima.

Avuga ko yateza imbere cyane Politiki y’ubuhinzi bw’imboga, ibigori, umuceri n’ibijumba cyane cyane mu bishanga.

Ubundi ngo agasubiza ubutaka benebwo kuko ubu ngo babukodesha.

Ati “Nimara kurahira {yabaye Perezida} buri wese uzajyaushaka kubaka, n’abashoramari, azajya aza yubake inzu ndende ku butaka bw’umuturage nishaka igere ku kwezi ariko imiryango yose yo hasi ibeiy’umunyarwanda.

Ubu ibintu byose byari bigoye Abanyarwanda tugiye kubihindura ibigori barye bahage, tuzane ibimashini zitunganye ibishanga…”

Ishyaka rye RUDA ntabwo riri mu mashyaka yanditse mu Rwanda, bityo yasabwe kuzuza ibisabwa ngo atange candidature ye nk’umukandida wigenda, ibi bivuze ko agomba kuzuza imikono y’abantu 600, nibura 12 muri buri karere k’u Rwanda. Mu gihe hasigaye iminsi 10 gusa ngo kwakira abakandida birangire.

Barafinda ntaracika intege, avuga ko iyo mikono yizeye kuyibona, nubwo bigaragara nk’ibitazamushobokera. Ati “ubu hari abantu benshi bari kunsinyira henshi, abandi bagomba kunsanga iwanjye bakansinyira.”

Aha ari gushyenga n'umuhungu we barangiza bakisekera cyane
Aha ari gushyenga n’umuhungu we barangiza bakisekera cyane

 

Nibidashoboka azakurikizaho iki?

Ati “Ubuzima ni ishuri nabyo byaba binyigishije kandi nzahora niga. Njye kuri iyi si ndi mwarimu kandi ndakiga kandi kwiga ni ukwigana ariko sinzigana ibibi, njye nzahora nigana ibyiza nzabiharanira, Imana yonyine izangirira ubuntu inshyire aho izangenera kubera ubunararibonye bwanjye bw’akataraboneka. Nzakomeza gukora Politiki y’amahoro.”

Barafinda yasabye abanyapolitiki bashaka kuziyamamariza kuyobora kuzaba nkawe bakaba abanyamahoro.

Aba yambaye 'badge' ko ari Perezida w'ishyaka RUDA,
Aba yambaye ‘badge’ ko ari Perezida w’ishyaka RUDA,
Abaturanyi bamwita "Perezida"
Abaturanyi bamwita “Perezida”

Photos ©Innocent ISHIMWE/Umuseke

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

46 Comments

  • aliko Se muracyata igihe kuri Barafinda koko ?

    • Barafinda kimwe nabandi banyarwanda mwese mbatuye inditimkbo ya KIZITO MIHIGO intare yampaye agaciro .

  • Ibigoye azabihindura ibigoli????????????????????????????????

  • Noneho manu zizamanuka?

  • Hhhhhhh Barebe niba Nta Delire de grandeur afite.!!!

    • Bon diagnostic kabisa. biravugwa ko yigeze kumara igihe mubitaro by’Indera kandi nawe ubwe arabyemera. ahubwo Abanyamakuru nabo bakunda ibidafite inda n’umugongo. ubu ngo babonye inkuru da!

  • Hhhhhhhhhh Barafinda nyine ni barafinda, ibintu bye byose ni igufindafinda hhhhhhh, iki ni ikirangaza bashatse ngo kize gusetsa abanyarwanda no gutesha agaciro bamwe mu bakandida biyamamaza ngo baboneko bose ari abafinzi hhhhhhhhh. Uyu mugabo kandidatire ye niyemerwa umenya hari abazamutorera izi byendagusetsa yirirwamo hhhhhh ugasanga agize 5% da kubera gufindafinda hhhhhhhh, gusa uyu mutipe aruta za ngirwamashyaka zitwa peside na peli, zo nta gahunda zifitiye usibye guhigahiga utwanya hhhhhhh, ndahona manda itaha na kariya gahungu ke kaziyamamaza kuko arimo kukigisha gufinda hhhhhhh, uyu rwose natanatsinda bazamugire depite ntabwo bamporiki haricyo amurusha hhhhhhhh. Findi findi irutwa na so araroga, Barafinda arafinze karabaye hhhhhhh.

    • @Findifindi,umvugiye ibintu kabisa.uyu ni ikirangaza bashatse gukinga mu maso y Abanyarwanda kugira ngo berekane ko abakandida bigenga nta kigenda.mukanguke bwakeye sha.

    • ibyo uvuze ni byo pe 100%

  • Barafinda est un homme qui mérite de ne pas nous faire perdre du temps. Il a l’air d’un Troubadour.

  • Abantu nkaba baba bakenewe muri society , kuko batuma umuntu aseka, ubuzima bugakomeza..
    kandi murabona ko mu minsi 2 yonyine ahise aba umustar igihugu cyose cyamumenye..
    hahahahahh ahubwo aya ma company yo mu Rwanda amwegere bamukoreshe publicite…
    kuko ndabona ari umunyarwenya..

  • Ni barafinda koko, nagerageze arebeko yafindura akabirwaho, cyokora haba hagiye kuba président of comédien

  • ARIKO ABASEKA IBITEKEREZO BYUYU MUGABO SINZI UKO MUMEZE NONESE NKIGITEKEREZO CYO KUBAKA IMITURIRWA MUMASAMBU YABATURAGE HANYUMA IMIRYANGO YOHASI YOSE IGAHARIRWA ABANYARWANDA MWUMVA ARI IKIHE GITEKEREZO CYAKIRUTA

  • Nuko avugana urwenya rwinshi ,nuko yitwara nuko agaragara bikaba bisekeje, ariko imigambi ye muri Politike ifite ishingiro cyane , mbese ni Philosophe uraho , gusa arabura byinshi ngo abe yayobora Igihugu .

    Araruta cyane Inkomamashyi ziba zishakira umugati ,babandi bemera byose badatanga igitekerezo na kimwe kivugira Abanyarwanda ngo ahari batiyubikira imbehe.

    Araruta cyane babandi bayikinira hanze y’Igihugu ,usanga Politike yabo ishyira imbere ubwoko cg se igamije gusibanganya no guhishira amabi n’amarorerwa basize bakoze mu gihugu.

  • KO TRUMP SE YATOWE.

    • @mADWEDWE,
      Ushatse kuvuga ko BARAFINDA ari Trump w’U Rwanda se?
      Nta cash nk’iza Trump ntibyahura, ariko ibyo arimo ubu iyaba yari umuherwe wari kumva! Gusa ibyo arimo ni uguta igihe ku busa, gusa arateza ambiance mu matora kandi rimwe na rimwe na byo biba bikenewe.

  • NI DANDER KABISA

  • Naba nuyu ariyerekanye ko ashaka kwipima. PSD se ko yabuze icyo ibeshyabeshya kuko yatinye kwerura ko ari RPF nsansansa. PL turayizi yo ni mukeba wa RPF babana mu inzu imwe

    • Barafinda.”ibigoye azabihindura ibigori”!!!?????komeza ufinde tu.ariko ingingo zimwe avuga zifite ishingiro.

  • Barafinda andutiye Dogiteri Biruta wagurishije PSD akohereza Dr Ngabitsinze kujya gusebereza Dr Habineza kuri TVR. Birababaje kubona Dogiteri muzima arya iminwa kuri TVR aho gusubiza icyo abajijwe (aho PSD itaniye na RPF yananiwe kubisoanura; ariko nubundi ntizitandukanye)agashaka gusebya Green Party.

    • Ndemeranya nawe 100% pe bariya rwose nti inkora busa pe njye nsigaye mbona injiji nyinshi cyane nkibaza aho batandukaniye nabatarize cg wenda ziriya Doctorat barazihaye nkabariya bbiyise za Apotre da

    • PSD tuzi ni iya Gatazi twabanye nawe turamuzi! naho babarafinda ni benshi guhera kumutwe kugera hasi muri abo bategetsi! kizi nawe.

  • Uyu mugabo ndamuzi twariganye muri ETO Kicukiro yahoze ari Rwanda International Academy; nkuko abivuga koko politiki ayifite m’urutirigongo kuko no kw’ishuri nibyo byamurangaga kenshi. Ahubwo nuko nyine ijambo ry’umukene ridahabwa agaciro naho ubundi ahawe uburyo akaba nibura nka Mayor cg Governor w’intara yakora byinshi byiza.
    Araruta za inkorabusa zirirwa zisakuriza iyo hanze y’Iguhugu ntanumusanzu zitanga mukubaka urwababyaye.
    Barafinda nakomeze ashyiremo agatege naho ataba Perezida ariko ibi biramubera inzira nziza ishobora kumuhindurira amateka ye! Dore aho nibereye!!

  • Nta mukene ugira ijambo. Ubu se Hali barafinda na Diane Rwigara , hagati Yaba bombi iyo bavuze ushimisha abanyarwanda benshi ninde? Umunyamatiku numunyarwenya mwahitamo nde? Tuzi twese uzatsinda aya matora nibyiza ko twishimira umukandida utuvura stress aho kuzidutera.

    • @Bella buriya bo into bavuga wasanga ntagahunda bifite

    • Uvuze neza urakabyara ese icyo atavuze niki? abasora yabadhyize mubyiciro, ubutaka abusabira abaturage, ashimira HE wacu ibyo atugezaho ntazabe perezida ariko ahabwe ibindi. umugani wawe aruta abo badutera stress ngo niba Diane bihugiyeho na stress zabo natwe bagashaka kuziduteramo. thnx

    • Ntukabe umukene mubitekerezo.
      Uwo mudahuje imyumvire uhita umwita umunyamatiku cg ikindi kizina kigayitse?iyo uvuze gutyo uba ubaye umufana kd muri politic ntabufana bubamo,ukurikira politic ushingiye kuri facts,kagame ibyo yakoze bimuha imbaraga so gutorwa kd Njye nzamutora ark Sinai win and a Gaza ngo mvuge ko abafite ukundi babona ibintu ari ikindi kintu?

  • Ko numvise ko yigisha muri Kaminuza, haruwaba azi aho yigisha. Aribyo se abo yigisha n’abamuhaye ako kazi bamubona bate. Ndetse ngo yaba yaranditse ibitabo…haruwaba azi bimwe muri byo ngo atubwire ? Ananyamakuru numvise baramwikomye banamusebya…buri wese ubushaka afite uburenganzira bwo kwiyamamariza kuyobora Igihugu. Kuba yarabaye i Ndera si icyaha kandi uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira. Hari uwigeze kwandika igitabo kitwa “CES FOUS QUI NOUS GOUVERNENT”. Yavuzemo ibihangange byayoboye mu bihe byashize uhereye kuri Kennedy wayoboye USA n’abandi. Mumureke ashake ibyo NEC isabwa nabibona ntihazagira uwitwaza ko Barafinda yigeze kuvurirwa i Ndera. Abarwayi bo mutwe batabyemera bo ni benshi ku Isi no mu Rwanda turabafite kandi bose batinyutse bakamutora mwaba mureba amajwi yagira uko yaba angana. Ababara amajwi nabo bazerekane ko ari bazima bamubarire neza amajwi ye

  • Umusazi arasara akagwa kwivuza ijambo

  • ibibi birarutana uyuwe arutwa naya ngirwa mwami wumucongomani wimitswe na benzinge, urwanda rwagorwa ye, na rutikanga na babuji bazajye gutanga candidature nababwiriki

  • NYAMARA ARIKO UBWISANZURE NI KIMWE MU BYADUFASHA KUBAHO MU MAHORO
    COMMENTAIRE NAMWE MUJYE MUCISHAMO AKAMUNTU, UB– USE NIBA HARI UMUNTU WIGEZE
    KURASWA KU RUGAMBA AKIVUZA AGAKIRA AKOMEZA KWITIRANYWA N’IVURIRO RYAMUVUYE?
    INDERA SE HAMUGUMYE KU MUTWE KO YAHAVUYE? MWITUKANA RWOSE UMUVANDIMWE MU MUHE AMAHORO
    UREBYE ABANYAMAKURU NABO BARASHAKA KUM– USEREREZA NO KUMUSANGA IWE? OYA BAMUHE UMUTUZO

  • Amahoro ku giti cy’umuntu

  • nubwo byinshi ari comedy gusa njye hari icyo nkuyemo kdi namwe mwacyitaho

    Avuga ko abantu bafite igishoro kiri munsi ya miliyoni esheshatu abaye Perezida batasora, ngo kuko baba bagishakisha ubuzima.That a good point kbsa

  • Njyewe sinumva ukuntu bangira umukandida kwinjira mu gihugu barangiza ngo bafite abitwa ba Barafinda.Rwanda ugeze kure kweli.

  • Barafinda arakomeye. Murabona we twese tutamuhaye akanya

  • Ariko ibyo mu rwanda birasekeje koko. Mwenedata ko yavuganye nabanyamakuru ejo ko nankuru ye nimwe mbona mubinyamakuru byi Rwanda? Diane Rwigara ko ahora ahura nitangazamakuru harubwo mwari mwashira inkuru kurubuga rwanyu? Ibye bivugwa nibinyakuru byohanze. Ariko mubonye umwanya wokugya kubonana nuyumuntu babashiriye ngo arangaze abaturage findindi (haruguru). Hanyuma ngo itangazamakuru ririgenga. Genda Rwanda waragoye. Nimuyinyonga nakyo mwe muraba mwayisomye.

  • Gusa uyu nawe n’uko ari musazi mwenge, avuga bimwe ibindi akabyibagirwa nkaho atibera murwagasabo. Nawengo Ubundi ngo agasubiza ubutaka benebwo kuko ubu ngo babukodesha.Ibi nibyo. Avuga ko abantu bafite igishoro kiri munsi ya miliyoni esheshatu abaye Perezida batasora, ngo kuko baba bagishakisha ubuzima.That’s a good point kbsa. Nimusare mumureke. Ahubwo abasazi ni PSD na PL batazi iyobava n’iyo bajya. Inkomamashyi gusa.Uwampa amahirwe yo kuganira na Nyagasani Ikampa neza uburyo yandinda gucishwa muryoya nyuma yo kuvuga akari imurori na kwiyamamaza. Ariko muramenyera!!!!!! Nzapfa ejo. nka PSD na PL.

  • Nawese umuntu wamugani wa Barafinda, Inzu bayishyizeho Towa (X) ngo nakomeze yishyure Imisoro, kandi bagakomeza gukwirakwiza Politiques z’ibinyoma mubaturage ngo biyandikisheho ubutaka, ngo babone uko bazajya babutangaho ingwate muri banque.Ibyo ni ibinyoma bisabisa. Ntushobora no kugurisha kuko nta mu client munagira icyo muvugana abona kiriya kigangi gitukura. Baradushutse umutego tuwugwamo, abatarawugwamo bazitonde kuko birakomeye.

  • N’ubwo Barafindi atujuje ibyangombwa byose byatuma aba umukuru w’iki gihugu cyacu, ariko hari ibintu bifite ukuri yavuze. Icyantangaje ni uko abanyamakuru bavuze kubidakomeye cyane nko kugumirwa etc. Nyamara yanavuze ku musoro w’ubutaka; kubona umuntu asorera inzu aryamamo ntayindi nyungu imwinjiriza nanjye mbona bidakwiriye rwose. Umusoro ku bukode bw’amazu ni sawa kabisa! ariko gusorera aho urara ntaho bitaniye no gusorera umubiri bimwe bya 400Frw ya cyera. Murakoze!

  • barafinda mumureke kuko ibyo arimo ntawamenya murekekumuserereza ubona ko we ntagucika intege

  • Genda BARAFINDA urakomeye kbs abantu twese twaguteze amatwi ubu warangije kuba super star mu gihugu gusa BARAFINDA afite gahunda nziza pe Politike ye irakaze nubwo arikuzana ibintu byubu comedian that’s good ntanutabishima pe kuko arimo kudushimisha nkanjye ndikugera kuri internet nkareba niba ntamakuru mashya ya BARAFINDA.Ntawutakwishimira iriya points yo gusorera inzu umuntu abamo bibangamiye abantu benshi pe nkanjye nitanzeho urugero mu rugo amafaranga batubariye yo kwishyura harimo ibirarane bizadusaba kugurisha kugirango tuyabone. Turakomerewe pe mudusengere

  • Njye nakunze uburyo yigirira self confidence ahubwo bazamugire President of comedy

  • Mwese ngaho mumutere inkunga abone signature 600. Njye rwose nayimuha Ubundi yirwarize gutsinda byo ntibirimo nawe arabizi. Ariko icyo yamara nuko Nyakubahwa perezida tuzitorera azabona ibitekerezo bye na reactions abanyarwanda babifiteho noneho byabindi twanga kuvuga ariko dutekereza mumitima abyunve wenda haribyahinduka. Ibyo aribyo byose hari politiki ziriho kandi mubyukuri zibangamiye abaturage ariko tutavuga nyamara barafinda arikuzifindura

  • Njye inama nagira komisiyo y’amatora ni uko mbere yo kugera kuri prezida wayo cg aho abashaka kuba abakandida bamenywa n’abaturage ndetse n’abanyamakuru hagombye kubaho komite ihura n’abo bantu ikareba ko bujuje ubuzirantenge naho ubundi ntibatabikora bazajya kubona babone na ba bafana bisiga ibirangi ba Rwarutabura nabo bazaniye candidataure zabo prezida wa commission da! Ni ngombwa gushyiramo akayunguruzo kayungurura abantu nka ba Barafinda kabisa naho ubundi ni ukwiha amahanga kandi batwemeraga!

  • ariko umuntu uvuga ngo bashyireho akayunguruzo azi burenganzira abanyarwanda bafite imbere yamategeko gushaka kweyamamza kimu no kutorwa ikindi that’s democracy sekikubo exercised his supreme right just mentioned few important points regarding land most of us can’t openely express their views bigatuma amahanga afata rwanda nka dictatorship regime birirwa basebya muzehe wacu dukunda hubwo barafinda abonye uko yiyamaza byatuma ngingo afite zitabwaho kuko ndumva muri comment mwagaragaje ko ikibazo yagaragaje gifitwe nabenshi nyamara batinya kubivuga ngo bikemurwe none c muratekereza ko bariya bakingurirwa imodoka bazi ibibazo bifitwe nabafite ubushobozi buke nka barafinda cyangwa bararwanira icyubahiro nta nagahunda bafite nanzura mvuga nti nzagwa inyuma ya paul kagame.

  • uri barafinda koko ntwakurenganya!!

Comments are closed.

en_USEnglish