Digiqole ad

Israel yabonye ibimenyetso ko Hamas ishaka kuyigabaho igitero

 Israel yabonye ibimenyetso ko Hamas ishaka kuyigabaho igitero

Umwe mu ngabo za Israel mu kazi ko gucunga umutekano

Ikinyamakuru, Asharq Al Awsat cyandika amakuru yo mu Burasirazuba bwo Hagati kiremeza ko muri iki gihe ingabo za Israel zongereye ibikoresho bya gisirikare mu gace gaturanye na Gaza ku buryo bigaragara ko ziteguye intambara.

Umwe mu ngabo za Israel mu kazi ko gucunga umutekano

Biravugwa ko umwanzuro wo kongera ingabo za Israel n’intwaro mu Majyaruguru wafashwe mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’uko ubuyobozi bwa Israel Defense Forces (IDF) bukoranye inama n’abakuru b’urwego rw’ubutasi rukorera imbere mu gihugu (Shin Bet).

Inama yasanze mu gace ka Gaza hari gutegurwa ibikorwa byo kwibasira Israel bituma na yo ihita ifata umwanzuro wo kongera ingufu za gisirikare muri kariya gace.

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Israel kitwa Yediot Ahronot kivuga ko IDF ikora imyitozo yo ku rwego rwo hejuru yo kwitegura ibitero bitunguranye bya Hamas.

Kimwe mu bintu bituma ubutegetsi bwa Tel Aviv buri gutegura intambara ngo ni amakuru bahabwa n’ubutasi yerekana ko muri Gaza abaturage bari gushyira igitutu kuri Hamas ngo igire icyo ikora kuri Israel bashinja ko ari yo nyirabayazana w’ubuzima bubi babayemo.

Muri Gaza ngo hari ibibazo bikomeye by’amazi make, amashyanyarazi adahagije n’ibikorwa remezo by’ubuvuzi bitaratera imbere kandi ituwe cyane.

Ikindi kibazo gihari ngo ni uko benshi mu bayobozi ba Hamas bacumbikiwe muri Qatar bashaka kureba uko bataha iwabo kuko ngo Doha idashaka gukomeza gufatwa nk’igihugu gicumbikiye abayobozi b’umutwe amahanga avuga ko ukora iterabwoba.

Ku bw’ibyo bibazo n’ibindi, ngo Hamas iri kureba uburyo yatangiza intambara kuri Israel kugira ngo irebe ko abaturage baba mu gace iyobora barushaho kubaho neza.

Ibi ariko ngo Israel yamaze kubimenya bityo na yo abasirikare bayo biteguye gutangiza urugamba mbere y’uko bayitanga.

Israel yaherukaga intambara na Hamas mu 2014 ubwo muri Nyakanga yagabagayo ibitero mu kiswe Protective Edge aho yari igamije gusenya imyobo ica mu butaka Hamas yari yaracukuye yavaga muri Gaza ikinjira muri Israel bigatuma abarwanyi bayo babasha kugaba ibitero muri Israel bari ku butaka bwayo.

Abayobozi muri Shin Bet bemeza ko muri iki gihe Hamas ifite umusirikare mushya uyiyoboye witwa Yahya Sanwar kandi ngo ni we uri gutegura intambara.

Minisitiri w’Ingabo muri Israel, Avigdor Liberman yavuze ko ingabo ze zititeguye urugamba ariko ngo nihagira urutangiza ngo nta gikorwa remezo cy’abarwanyi ba Hamas kizasigara gihagaze.

Yagize ati “Israel ntabwo buri myaka ibiri tuzajya tujya mu ntambara. Erega burya buri ngabo zose ntiziba zishaka intambara. Ariko rero na none nihagira udukora mu jisho tuzaberaka ko tudakina.”

Kugeza ubu ariko ntakiratangazwa n’uruhande rwa Hamas, ngo itegereje kureba uko ibihugu by’Abarabu bizifata ku kibazo cya Qatar n’ibihugu byacanye umubano.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish