Digiqole ad

Kagoma yagize imbabazi za kibyeyi irera igihunyira nubwo bizirana

 Kagoma yagize imbabazi za kibyeyi irera igihunyira nubwo bizirana

Ibi bisiga bigerageza kwita ku cyana bitabyaye nk’icyana cyabyo

Kagoma ebyiri, ingabo n’ingore zo muri British Colombia zafashwe amashusho n’abahanga mu gihe kirekire ziri kugaburira icyana cy’igihunyira ubu kimaze gukura kandi ubusanzwe ibi bisiga bibiri birazirana ku buryo hari igihe birwana inkundura kimwe muri byo kikahasiga ubuzima.

Ibi bisiga bigerageza kwita ku cyana bitabyaye nk’icyana cyabyo

Abahanga bitegereje izi nyoni nini basanze kiriya gihunyira cyarazanywe mu cyari cya za kagoma kugira ngo zikirye ariko ngo kubera ukuntu cyatakaga, ingore muri izi kagoma yagize “umutima w’impuhwe” itangira kujya izanira ibyo kurya icyo cyana cy’igihunyira.

Kuba ubusanzwe kagoma n’igihunyira bizirana ariko abahanga bakaba barabashije kubibona bibanye neza ngo ni ikintu cyabatangaje kandi kirabashishikaza cyane.

Kugeza ubu kiriya cyana cy’igihunyira kibana n’ibindi byana bya za kagoma aho ababyeyi babyo babigaburira hamwe, nta kuvangura.

Abahanga basanga umutima wa kibyeyi ari wo wateye kagoma y’ingore kutica kiriya gihunyira ahubwo igahitamo kukigaburira hamwe n’ibindi byana byayo.

David Bird ushinzwe ikigo kiga iby’inyoni kitwa Hancock Wildlife Foundation cyo muri British Colombia yavuze ko gutaka kw’icyana cy’igihunyira byatumye kagoma y’ingore igira impuhwe, ihitamo kucyirerana n’ibyayo.

Yabwiye Vancouver Sun ko akeka ko urusaku rw’icyana cy’igihunyira rweretse za kagoma ko nta mutima mubi cyari gifite bityo zihitamo kukigirira imbabazi.

Ubusanzwe ziriya kagoma zihiga amafi, utunyamaswa duto, kandi n’izindi nyoni harimo n’ibihunyira zishobora kuzica zikazirya.

Dr Bird avuga ko ariko kugeza ubu ntawamenya niba uru rukundo rudasanzwe ruzaramba kuko ngo ibyana bya kagoma bireranywa na cya gihunyira byo biri gukura byihuse bityo hari impungenge ko nibikura bishobora kuzagihindukirana bikakica bikakirya.

Abahanga basanze ibi bisiga byarafashe iki cyana cy’indi nyoni bigiye kukirya ariko bigira impuhwe
Icyana bigifata neza bikanagishakira ibigitunga ariko ngo abahanga ntibazi niba izo mpuhwe zizaramba

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Erega n’ubundi mbere y’uko icyaha cyinjira mu isi ibiremwa byose byari bibanye neza! Igihe kiri hafi, icyaha n’urupfu nibimara gutsindwa, ibyaremwe bizongera bibane mu mahoro nk’uko Biblia ibivuga (Isaie 11, 6-9). A very strong message to humans who keep on keeling one another. Ziriya nyoni nizo zizaducira urubanza.

    • Vana amanjwe yawe aha, wowe uri inyuma ya ziriya nyoni, zigomba rwose kuzagucira urubanza kabisa. Ni iki kikwemeza ko iriya Kagoma itareze kiriya Gihunyira kugirango gikure vuba izabone uko irya inyama zitubutse ?! Ibi n’abantu barabikora buri gihe kandi kuri buri biremwa, kuki ukeka ko inyamaswa zo zitabitekereza ngo zinabikore gutyo ? Zo se nta self-preservation instinct zigira ?

  • Uyu we Fernande byaramucanze pe! Mujye mumureka! Ubwo ageze aho azacirwa urubanza n’inyoni!

  • mwimwiha bana, kuko ibyo yavuze nibyo. Mugomba gutanga ibitekerezo byanyu ariko sibyiza kwibasira mugenzi wanyu kuko ibi ubwabyo biragaragaza kamere muntu. Igitekerezo cy’umuntu kigomba kwigenga. Cyeretse iyo gisenya cg cyangiza. Aha rero ntakibi yavuze kuko ibyo yavuze niko bimeze namwe ibyo mwavuze bibahope.Buri wese rero yikwataka mugenziwe;

Comments are closed.

en_USEnglish