Byiringiro, umunyamahirwe wa 6 watsindiye Moto ya Airtel

Byiringiro Augustin ufite imyaka 30, utuye mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya , Akarere ka Nyarugenge yabaye umunyamahirwe wa gatandatu yegukanye Moto nshya muri Poromosiyo ya Airtel yiswe “Tunga” kuri uyu wa kabiri tariki 29 Nzeri. Byiringiro akimara guhabwa iyi Moto yavuze ko yatangiye gukoresha umurongo wa Airtel kuva yatangira gukorera mu Rwanda, none […]Irambuye

“Kubaka isi isangiye intego bitangirira mu kwemera ko twese tungana”-

Mu gihe hasozwa ibiganiro ku ntego z’ikinyagihumbi (MDG), no kuri gahunda irambye yo kurinda ibyagezweho mu ntego Isi yari yihaye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ijambo kubayobozi batandukanye bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 70 (2015), aho yasabye Isi kunga ubumwe no guca ubusumbane nk’imwe mu nzira z’iterambere rirambye. Perezida Paul Kagame yavuze ko […]Irambuye

Abanyarwanda batangiye gukorera Sosiyeti zo mu Buyapani bari mu Rwanda

Nyuma y’uko Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho basinye umushinga witwa ‘K Initiative’ n’Amasosiyeti yo mu Buyapani uzajya ufasha Abanyarwanda cyane cyane abazobereye mu ikoranabuhanga gukorera Amasosiyeti yo mu Buyapani bari mu Rwanda, ngo ibyo bumvikanye byatangiye gushyirwa mu bikorwa. Iyi mikoranire ni umusaruro w’urugendo shuri rwo kuva tariki 9-20 Nzeri, Amakompanyi nyarwanda […]Irambuye

Abanyarwanda ibihumbi 60 bahinga ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A

Mu gihe kuva kuri uyu wa kabiri tariki 29-, mu Rwanda hateraniye inama y’impuguke mu buhinzi no gutunganya umudaruro w’ibijumba zisaga 100 zaturutse mu bihugu 14 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, n’abandi baturutse mu Burayi na Amerika biga ku buryo igihingwa cy’ikijumba cyarushaho kwinjira mu biribwa bya buri munsi by’Abanyafurika kubera intungamubiri ya ‘A’ gikungahayeho […]Irambuye

Mugesera yasaraye. Avoka we ngo ntazagaruka mu rubanza atumviswe

*Kuwa 26 Nzeri, Mugesera yandikiye Urukiko arumenyesha ko yarwaye; *Kuwa 28 Nzeri, Umwunganizi we yandika ko atazagaruka mu rubanza hatanzuwe ku mishyikirano; *Mugesera we yitabye abwira Urukiko ko akirwaye, ndetse n’ijwi rye ntiryasohokaga kubera gusarara. Leon Mugesera ukurikiranyweho n’Ubshinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha bya Jenoside, kuri uyu wa 29 Nzeri yitabye Urukiko gusa arubwira ko arwaye, […]Irambuye

Miliyoni 29 zigiye guhembwa amakipe yitwaye neza muri “All African

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yitwaye neza mu mikino nyafurika “All African Games” yabereye Congo-Brazzaville igiye gushimirwa nyuma yo kwegukana imidali ibiri, irimo umwe wa zahabu wegukannye na Kapiteni Hadi Janvier. Ikipe igizwe n’abakinnyi na Hadi Janvier, Ndayisenga Valens, Nsengimana Bosco na Aleluya Joseph, yegukanye umudari wa Bronze izahabwa agahimbaza musyi ka Miliyoni imwe y’amafaranga y’u […]Irambuye

Urukiko Rukuru rwakoze amakosa kudatumira Minisitiri w’Ubutebera- Munyagishari

Mu bujurire yagejeje ku rukiko rw’Ikirenga bwagombaga kuburanishwa kuri uyu wa 28 Nzeri; Bernard Munyagishari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yamenyesheje Urukiko ko mu rwego rw’amategeko Urukiko Rukuru rwakoze amakosa kuko rutatumije abarebwa n’ibyo yita akarengane yakorewe ko kwamburwa Abavoka. Bernard Munyagishari akurikiranyweho ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gushinga […]Irambuye

Banki y’Isi yemeje umushinga wa Miliyoni 79 $ uzahuriza imipaka

Kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bwa Banki y’Isi bwemeje inkunga ya Miliyoni 79 z’Amadolari ya Amerika ($) agiye gushyigikira umushinga wo koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere k’ibiyaga bigari cyane cyane u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) na Uganda. Banki y’Isi ivuga ko uyu mushinga wiswe “Great Lakes Trade Facilitation Project” uzafasha abacuruzi […]Irambuye

U Rwanda mu bihugu BITANU ku Isi bifite umutekano wa

Raporo ku mutekano, amategeko n’imitegekere “Gallup Global Law and Order” y’umwaka wa 2015, yashyize u Rwanda mu bihugu bya mbere ku Isi bifite umutekano uhagije ku buryo abantu batembere mu ijoro nta mpungenge bafite. Ibihugu bya Singapore na Hong Kong nibyo biza ku mwanya wa mbere n’amanota 91%, Norway ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota […]Irambuye

MINAGRI n’Amabanki barimo kwiga impamvu abahinzi badahabwa inguzanyo

Kuri uyu wa 25 Nzeri 2015, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI yahurije hamwe Amabanki bafatanya mu mushinga PASP (Post Harvest and Agriculture Business Support Project) utera inkunga imishinga y’abahinzi hagamijwe kugabanya umusaruro utakara no kowongera agaciro mu rwego rwo gukemura inzitizi zigaragara mu gutanga inguzanyo, kuko ngo mu mishinga irenga 100 yakozwe n’abahinzi mu myaka ibiri […]Irambuye

en_USEnglish