Digiqole ad

Mugesera yasaraye. Avoka we ngo ntazagaruka mu rubanza atumviswe

 Mugesera yasaraye. Avoka we ngo ntazagaruka mu rubanza atumviswe

Leon Mugesera

*Kuwa 26 Nzeri, Mugesera yandikiye Urukiko arumenyesha ko yarwaye;

*Kuwa 28 Nzeri, Umwunganizi we yandika ko atazagaruka mu rubanza hatanzuwe ku mishyikirano;

*Mugesera we yitabye abwira Urukiko ko akirwaye, ndetse n’ijwi rye ntiryasohokaga kubera gusarara.

Leon Mugesera ukurikiranyweho n’Ubshinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha bya Jenoside, kuri uyu wa 29 Nzeri yitabye Urukiko gusa arubwira ko arwaye, ndetse mu mvugo ye ijwi ntiryasohokaga ubwo yasobanuraga ku baruwa yanditswe n’Umwunganira mu mategeko abwira Urukiko ko atazagaruka muri uru rubanza mu gihe imishyikirano ari kugirana n’inzego zishinzwe kubaha ibyangombwa itarangiye.

Leon Mugesera
Leon Mugesera

Nyuma y’isaha n’igice Mugesera yicaye mu cyumba cy’Iburanisha atarikumwe n’usanzwe amwunganira mu mategeko; Ku isaha ya saa 09h45 nibwo inteko y’Urukiko iyobowe na Muhima Antoine yinjiye mu cyumbacy’ibiranisha.

Akigera mu cyumbacy’iburanisha; Umucamanza yamenyesheje impande zombie ko ku itariki ya 26 Nzeri Urukiko rwakiriye ibaruwa yanditswe n’uregwa (Mugesera) aagaragaza ko yarwaye ntabashe kubonana n’umwunganira ngo bategure urubanza kuko icyo gihe yari ahugiye mu byo kwivuza.

Umucamanza yavuze kandi ko ku munsi w’ejo hashize (28 Nzeri); Urukiko rwakiriye indi baruwa yanditswe na Me Rudakemwa Jean Felix (wunganiraMugesera) amenyesha Urukiko ko atozongera kugaragara muri uru rubanza mu gihe hatarafatwa imyanzuro kumishyikirano ari kugirana n’inzego zishinzwe kubagenera ‘Aide Juridique’ (ubufashabw’ibyangombwa).

Abajijwe niba yabonye iyi baruwa yanditswe n’umwunganizi we; Mugesera wagaragaraga nk’udafite ububasha bwo kuvuga muri akokanya; yavuze ko ntayo yabonye ahita ayihabwa.

Mu ijwi ritavaga mu kanwa; ryumvikana nk’iry’umuntu wasaraye; yiyegereje cyane indangururamajwi iba iteretse ku meza; Mugesera yagize ati“munyihanganire mbanze nyisome.”

Akomeza agira ati“munyihanganire ijwi ntiriragaruka; ejo nagiye kureba muganga anyandikira imiti, nkomeje kuyinywa ariko ntacyo iratanga.”

Abajijwe icyo avuga kuri iyibaruwa yanditswe n’Avoka we, uyu mugabo ukurikiranyweho kuba yarakongeje urwango Abahutu bagiriye Abatutsi abinyujije mu mbwirwaruhame ze, na none mu ijwi ritapfa kumvikana kuko yumvikanaga nk’uwasaraye; yahise agira ati“ ntacyo nshobora kuvuga ntunganiwe.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko iyi myitwarire y’uregwa n’umwunganira igamije gutinza urubanza nkana ndetse ko ibyakozwe na Me Rudakemwa byuje ukubahuka Urukiko kuko ibyo yamenyesheje Urukiko nta kuri kubirimo.

Ahereye ku ibaruwa yanditswe n’uregwa  wavugaga ko yahawe ikiruhuko cy’uburwayi mu buryo bw’imvugo (ntanyandiko), Umushinjacyaha Alain Mukurarinda yagize ati“muri iyi baruwa hari aho bavuga ko bahawe repos medical verbale (mu mvugo); babonye ko ibi bitazafata bashaka indi mpamvu yo kuba Avoka yakwikura mu rubanza.

Agendeye ku byatangajwe na Me Rudakemwa ko ari mu mishyikirano; Umushinjacyaha ufatanyije na Mukurarinda witwa Claudine Dushimimana yavuze ko ibi ari ibinyoma ndetse ko atagaragaje inzego uyu munyamategeko yaba ari kugirana na zo imishyikirano.

Nubwo yaramaze kugaragaza ko Me Rudakemwa atagaragaje izo nzego avuga mu ibaruwa; Umushinjacyaha Dushimimana yagize ati “…izo negociations (imishyikirano) ntazihari kuko MINIJUST yagaragaje ibisabwa ariko Mugesera yanze kubikurikiza.”

Mugesera n’umwunganira mu mategeko bakunze gutangaza ko badahabwa ibyangombwa (ibikoresho) bibafasha gutegura urubanza no kuruburana nyamara ngo leta y’u Rwanda yarabyemeye ubwo Canada yoherezaga uregwa.

Umushinjacyaha Dushimimana yagaragaje ko ku itariki ya 20 Ukwakira muri 2014 Minisiteri y’Ubutabera yandikiye Mugesera n’Avoka we ibasaba gukurikiza ibisabwa kugira ngo ibyangombwa bemerewe babihabwe ariko ntibikore.

Uyu mushinjacyaha yagaragarije Urukiko ko uruhande rw’uregwa rwasabwe ndetse rukanibutswa inshuro nyinshi gukurikiza amabwiriza kugira ngo bahabwe ibyangombwa ariko ntibabikore bityo ko kuba byazamurwa mu rubanza byaba bigamije gutinza urubanza.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko kuba uwunganira uregwa yikuye mu rubanza ari agasuzuguro kuko ubwo iburanisha riheruka yari yasinyiye kuzitabira iburanisha ritaha (rya none) bityo ko uwo yunganira akwiye gufatirwa imyanzuro; akaba yaburanishwa adahari cyangwa ahari atavuga nk’uko bigenwa n’amategeko.

Abajijwe n’Umucamanza icyo avuga ku kuba urubanza rumaze imyaka itatu ariko umwunganira akaba ahisemo gufata umwanzuro ku munsi bagombaga kwanzuraho; na none muri rya jwi risaraye; Mugesera yagize ati “ntacyo nshobora kubivugaho kuko ntunganiwe.”

Nubwo uregwa yavuze ko ataburanye ndetse agasaba ko byandikwa; umucamanza yavuze ko icyemezo ku byaburanyweho kuri uyu wa kabiri kizasomwa ku munsi kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nzeri 2015.

Martin Niyonkuru
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Maruhanya.com

  • Uyumusaza Dr. Leon afite amagara make, nimureke abanze agiramagara meza

  • Yamperuka gitwaza yavuga, irihe? zamwitondera abashusha mutwe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • umva umusazi kandi ubuse turi mubyagitwaza

    • umusazi niwewe! ivyoyavuze ntabubeshi burimo, kuko ntamperuka twabonye.

  • Vana Gitwaza aho

  • yewe uwo umuntu ntakavuge ibiterekeranye na sujet ariko uwo musaza leo nawe akabije kunaniza urukiko kabisa

  • ni dange mbabariye abacamanza bananizwa nuwo muviye bombi nuwo mucamanza umwunganira ntago bari serie kweri

Comments are closed.

en_USEnglish