Digiqole ad

Abanyarwanda ibihumbi 60 bahinga ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A

 Abanyarwanda ibihumbi 60 bahinga ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A

Ibijumba by’ibara rya ‘Orange’ imbere bikugnahaye kuri Vitamine A

Mu gihe kuva kuri uyu wa kabiri tariki 29-, mu Rwanda hateraniye inama y’impuguke mu buhinzi no gutunganya umudaruro w’ibijumba zisaga 100 zaturutse mu bihugu 14 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, n’abandi baturutse mu Burayi na Amerika biga ku buryo igihingwa cy’ikijumba cyarushaho kwinjira mu biribwa bya buri munsi by’Abanyafurika kubera intungamubiri ya ‘A’ gikungahayeho cyane; Abahinzi b’Abanyarwanda bagera kuri 70% ngo bahinga ibijumba.

Ibijumba by'ibara rya 'Orange' imbere bikugnahaye kuri Vitamine A
Ibijumba by’ibara rya ‘Orange’ imbere bikugnahaye kuri Vitamine A

Jean Claude Nshimiyimana, umukozi mu mushinga SUSTAIN w’ikigo ‘International Potato Center’ gikora ubukangurambaga ku gihingwa cy’ikijumba gitukura gikungahaye ku ntungamubiri (vitamin) A avuga ko ubu umushinga wabo ukorera mu turere umunani, mu Ntara enye z’igihugu, hagamijwe kwita ku mirire, no kwihaza mu biribwa.

Ati “Twabanje mu Turere twakunze kugaragaramo ibibazo by’imirire, gusa buri mwaka mwaka tugenda twagura tujya no mu tundi turere;…Dufite gahunda yo kugeza imbuto y’ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A, mu gihugu hose.”

Nshimiyimana kandi avuga ko icyiza umushinga wabo umaze kuzana mu Rwanda, ari uko aho bakorera, ibijumba bitakiri ibyo gutekwa mu nkono gusa cyangwa ikiribwa cy’abatindi, kuko abahinzi b’ibi bijumba bifite bitukura ngo biteje imbere, kandi bisigaye binabyazwa umusaruro mu bindi.

Jean Claude Nshimiyimana, umukozi mu mushinga SUSTAIN w’ikigo ‘International Potato Center’.
Jean Claude Nshimiyimana, umukozi mu mushinga SUSTAIN w’ikigo ‘International Potato Center’.

Mu Rwanda uretse ibisuguti, amandazi, imigati n’imitobe, ngo hari gahunda yo kubyaza umusaruro w’ibijumba mo ibiribwa binyuranye byagera no kubacyumva ko ari iby’abatindi.

Jean Claude Nshimiyimana avuga ko ubu bageze ku gice cya kabiri cy’ubushakashatsi bufite ibice bitatu buzagaragaza uburyo bwo guhunika ibijumba mu gihe cy’amezi atandatu buciriritse.

Yagize ati “Imibare iriho ni uko 70% by’abahinzi bo mu Rwanda bahinga ibijumba, iyo 30% isigara nayo ni mu Turere tuteramo ibijumba…twahaye imbuto abahinzi ibihumbi 20, usanga nabo barahaye abandi ibihumbi 40,ku buryo ubu abahinzi b’ibijumba bitukura bagera ku bihumbi 60…kuri Hegitari hashobora kweraho toni ziri hagati ya 12-15.”

Francis Amagloh, inzobere mu mirire waturutse muri Ghana yadutangarije ko iwabo bakoze ubusakashatsi bagasanga gukoresha ibijumba mu gukora imigati ikenerwa cyane mu mijyi yo muri Ghana aribyo biciriritse kurusha ibindi byose. Gusa, akanashimira u Rwanda intambwe rumaze gutera.

Yagize ati “Ttwese turimo kurebera ku Rwanda ibyo barimo gukora, ninsubira mu rugo nzajyana biswi akarabo kuko abana banjye barayikunda.”

Francis Amagloh, waturutse muri Ghana.
Francis Amagloh, waturutse muri Ghana.

Inzobere zigaragaza ko 44% by’abatuye Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bafite ikibazo cy’intungamubiri (vitamin) A, by’umwihariko muri Ghana bakaba ari 75%.

Amagloh yavuze ko impamvu Afurika ishyigikiye ikijumba cy’umutukugu mu gukemura ikibazo cy’imirire ari uko aribyo biribwa biboneka cyane muri Afurika birimo vitamine A nyinshi, dore ko ngo ibijumba bitukura birimo intungamubiri z’imboga, ibinyamisogwe, n’izindi.

Louis Butare, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB) we yatangaje ko n’ubwo ibijumba bitari mu bihingwa Leta ishyiramo imbaraga, ngo ishyigikiye imishinga nk’iyi ishobora kuzanira abaturage amafaranga kandi ikaba yanagira uruhare mu gukemura ikibazo cy’ibirire n’ibiribwa mu Rwanda.

Bamwe mu bantu bitabiriye iyi nama mu ifoto y'urwibutso.
Bamwe mu bantu bitabiriye iyi nama mu ifoto y’urwibutso.

Venuste KAMANZI
Umuseke.rw

en_USEnglish