Digiqole ad

Banki y’Isi yemeje umushinga wa Miliyoni 79 $ uzahuriza imipaka y’u Rwanda-DRC-Uganda mu bucuruzi

 Banki y’Isi yemeje umushinga wa Miliyoni 79 $ uzahuriza imipaka y’u Rwanda-DRC-Uganda mu bucuruzi

Kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bwa Banki y’Isi bwemeje inkunga ya Miliyoni 79 z’Amadolari ya Amerika ($) agiye gushyigikira umushinga wo koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere k’ibiyaga bigari cyane cyane u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) na Uganda.

Banki y’Isi ivuga ko uyu mushinga wiswe “Great Lakes Trade Facilitation Project” uzafasha abacuruzi bambukiranya imipaka n’imiryango yabo bagera ku bihumbi 80, bakabona ibibatunga bihagije, akazi, ndetse bigateza imbere imibereho y’abatuye akarere muri rusange.

Mu itangazo Banki y’Isi yasohoye, yavuze ko uyu mushinga uzatera ingabo mu bitugu cyane cyane abacuruzi biganjemo abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse n’abagore. Ni umushinga kandi ngo uzafasha mu guteza imbere amasoko yegereye imipaka kandi ngo biteze imbere urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa, Serivise, ndetse bifashe inzego za Leta zegereye zegereye imipaka kurushaho kwagura no kunoza Serivise zitanga.

Makhtar Diop, umuyobozi wa Banki y’Isi wungirije, ishami rya Afurika yavuze ko ibihugu by’u Rwanda, DRC na Uganda biri muri uyu mushinga bisangiye imbogamizi mu bucuruzi, bityo ngo no mu kuzikemura hagomba kubaho uburyo bukomatanyije bwo kubikemura.

Umushinga “Great Lakes Trade Facilitation” uje usa n’uwuzuza ibyo umuyobozi wa Banki y’Isi Jim Yong Kim yemeye ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu bihugu by’u Rwanda, DRC, na Uganda mu mwaka wa 2013, mu rwego rwo gushyigikira amahoro, umutekano, n’iterambere mu karere.

Ngo hatoranyijwe umushinga w’ubucuruzi bwambukiranya imipaka kuko ngo basanze ushobora guteza imbere abaturage, ukabahuza n’amasoko y’akarere kandi ukarushaho gushimangira ubuhahirane. Aha Banki y’Isi itanga urugero ko ku mupaka wa muto “Petite Barrière” uhuza Gisenyi (Rwanda) na Goma (DRC) ku munsi hatambuka baturage bari hagati y’ibihumbi 20 na 30, bajya kurangura cyangwa gushaka abaguzi.

Anabel Gonzalez, umuyobozi mukuru wa Banki y’Isi ushinzwe ubucuruzi asanga uyu mushinga mushya uzazana ituze mu karere, kuko uzateza imbere imibereho y’abaturiye imipaka, ukoroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse ugakomeza ubwisanzure mu bukungu binyuze mu guhuza ibikorwa remezo, za politile n’imikorere.

Amafaranga yateganyirijwe uyu mushinga ngo azakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo n’ibikoresho bizafasha mu kunoza no kurinda urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, n’ibinyabiziga by’ubucuruzi byambukiranya imipaka.

Ngo hazanazamurwa umutekano w’abacuruzi bato bubakirwa inzira zabo zihariye, amatara, za camera, ndetse n’inzu z’ububiko bufite umutekano bazajya babikamo ibicuruzwa byabo.

Banki y’Isi ikizera ko guteza imbere ibikorwa remezo, no kuvugurura imikorere ku mipaka bizafasha abacuruzi bato cyane cyane abagore, ngo bakunze kwibasirwa n’ihohoterwa, ifatwa ku ngufu no kwakwa ruswa y’igitsina ku ngufu.

2 Comments

  • Murakoze kubwigikorwa kiza cyo kuzamura ubukungu bwibi bihugu byacu kandi tuzirikane ko tugomba kugera ku iterambere aruko dukoze kndi vuba ndetse neza.

  • turashimira byimazeyo banki y’isi mumigambiyayo yoguteza imbere isi ndetse nabayituye

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish