Digiqole ad

Abanyarwanda batangiye gukorera Sosiyeti zo mu Buyapani bari mu Rwanda

 Abanyarwanda batangiye gukorera Sosiyeti zo mu Buyapani bari mu Rwanda

Robert N. Ford, umuyobozi wungirije w’ishami ry’ikoranabuhanga muri PSF.

Nyuma y’uko Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho basinye umushinga witwa ‘K Initiative’ n’Amasosiyeti yo mu Buyapani uzajya ufasha Abanyarwanda cyane cyane abazobereye mu ikoranabuhanga gukorera Amasosiyeti yo mu Buyapani bari mu Rwanda, ngo ibyo bumvikanye byatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Robert N. Ford, umuyobozi wungirije w’ishami ry’ikoranabuhanga muri PSF.
Robert N. Ford, umuyobozi wungirije w’ishami ry’ikoranabuhanga muri PSF.

Iyi mikoranire ni umusaruro w’urugendo shuri rwo kuva tariki 9-20 Nzeri, Amakompanyi nyarwanda akora ibijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho yagiriye mu gihugu cy’Ubuyapani, rwateguwe n’ishami rishinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho mu rugaga rw’abikorera (PSF) ku bufatanye n’umuryango w’Abayapani ‘JICA’ ( Japan International Cooperation Agency).

Robert N. Ford, umuyobozi wungirije w’ishami ry’ikoranabuhanga muri PSF, akaba n’umuyobozi w’ubumwe bw’ikoranabuhanga mu migambi y’iterambere y’umuhora wa ruguru (Northern Corridor Technology Alliance) avuga ko umushinga ‘K Initiative’ uzajya ufasha Abanyarwanda gukorera Amasosiyeti yo mu gihugu cy’Ubuyapani, cyane cyane mu bijyanye no gukora za Porogaramu z’ibikoresho bitandukanye.

Yagize ati “Umushinga K Initiative ugamije kugira ngo niba Amasosite y’Abayapani afita akazi ashobora guha Abanyarwanda bakabone bidasabye ko Abanyarwanda bajya mu Buyapani.”

Umukoresha n’uwo yahaye kazi ngo bazajya bavugana hifashishijwe E-mail cyangwa ubundi buryo bw’ifashisha ikoranabuhanga rigezweho.

Ford yadutangarije ko ngo uyu mushinga watangiye no gushyirwa mu bikorwa, ngo mu gihe cy’imyaka itanu u Rwanda ruzaba rumaze gutanga abakora za Porogamu 1 000, nk’uko bigenwa n’umushinga. Ibi ngo bikazafasha Abanyarwanda kwinjiza hagati y’Amadolari ya Amerika ibihumbi 500 na 700.

Yagize ati “Ugiye kureba ibiciro bahemba hariya, usanga biri hagahti y’madolari 50-70 kw’isaha, ni ukuvuga ngo bashoboye kubona Abanyarwanda 1 000, buri umwe agashobora gutanga amasaha icumi, buri muntu yajya abona amadolari hagatiya 500 na 700 ku munsi.”

PSF ngo ubu irimo mu rugamba rwo kubaka ubushobozi bw’abize ikoranabuhanga kugira ngo babashe kubona abo bantu 1 000 bakora ibijyanye za porogaramu. Kugeza ubu ngo mu Rwanda hashobora kuboneka abakora za Porogaramu hagati ya 200 na 300 basaba amahugurwa gusa bagahita bagera ku rwego Amasosiyeti yo mu Buyapani yifuza.

Calixte Nduwayo
Umuseke.rw

2 Comments

  • ubufatanye bw’igihugu cyacu burashimishije kandi bukomereze aho

  • Ikibazo nuko abo bize ibyo kubaka izo programu abenshi uzasanga batagize amahirwe yo kubona ayo mahugurwa yatuma bagera kuri urwo rwego sosiyete z ubuyapani zifuza. Niba hari aho biyandikishiriza cg c bakorera ikizamini mwatumenyesha

Comments are closed.

en_USEnglish