Digiqole ad

U Rwanda mu bihugu BITANU ku Isi bifite umutekano wa nijoro

 U Rwanda mu bihugu BITANU ku Isi bifite umutekano wa nijoro

Kigali mu ijoro (photo: internet)

Raporo ku mutekano, amategeko n’imitegekere “Gallup Global Law and Order” y’umwaka wa 2015, yashyize u Rwanda mu bihugu bya mbere ku Isi bifite umutekano uhagije ku buryo abantu batembere mu ijoro nta mpungenge bafite.

Ibihugu bya Singapore na Hong Kong nibyo biza ku mwanya wa mbere n’amanota 91%, Norway ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 86. Spain, Rwanda na Indonesia bikaza ku mwanya wa kane n’amanota 85%.

Iyi Raporo ya “Gallup Global Law and Order” ikorwa ahanini hifashishijwe uburyo bwo kubaza abantu (interview), muri iyi raporo habajijwe abantu 142 000, mu bihugu 141, mu mwaka wa 2014.

Mu bibazo bibazwa abantu, cyane cyane abakerarugendo barababaza bati “Wumva utekanye iyo utembera mu mujyi cyangwa aho uba mu ijoro?”

Iyi raporo ya “Gallup Global Law and Order” ku mutekano ikunze kwifashishwa n’abakerarugendo mu gukusanya amakuru mbere yo gupanga ingendo zabo, ariko by’umwihariko iranashimangira ituze n’umutekano by’u Rwanda.

Mu gihugu cya Venezuela, mu bantu bakuze babajijwe, 22% bonyine nibo bavuze ko bumva bafite umutekano iyo batembera mu ijoro, bikabashyira ku mwanya wa nyuma ku Isi.

Gallup yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bihugu bitekanye mu ijoro, nyuma y’uko mu mwaka wa 2012, nabwo yari yarushyize ku mwanya wa mbere w’ibihugu biberewe guturwamo.

2 Comments

  • Kabsa aha najye nemeranya nabo amahoro niryaguye iyo ugeze mu kiiryogo nanyamirambo ugirango nibwo bugicya

  • Nuko mumuhanda habahuzuyemo abasoda,abapolisi,dasso nabandi benshi utamenya.Sinzi rero Aho ariyo bapimira umutekano.

Comments are closed.

en_USEnglish