Digiqole ad

MINAGRI n’Amabanki barimo kwiga impamvu abahinzi badahabwa inguzanyo

 MINAGRI n’Amabanki barimo kwiga impamvu abahinzi badahabwa inguzanyo

Kuri uyu wa 25 Nzeri 2015, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI yahurije hamwe Amabanki bafatanya mu mushinga PASP (Post Harvest and Agriculture Business Support Project) utera inkunga imishinga y’abahinzi hagamijwe kugabanya umusaruro utakara no kowongera agaciro mu rwego rwo gukemura inzitizi zigaragara mu gutanga inguzanyo, kuko ngo mu mishinga irenga 100 yakozwe n’abahinzi mu myaka ibiri hemewe ibiri gusa.

Umushinga PASP watanze hafi Miliyari 60 z’Amanyarwanda mu rwego rwo gufasha abahinzi kugabanya umusaruro utakara no kongera agaciro k’umusaruro wabonetse, ariko muri aya mafaranga yose asaga miliyari 34 zinyuzwa muri banki zitandukanye.

Uyu mushinga uzarangira muri 2019, muri Miliyari 60 hamaze gukoreshwa Miliyari zisaga 2,4 gusa, bityo hakaba hari ikibazo cy’uko aya mafaranga ashobora gusubizwa abaterankunga mu gihe nta gihindutse.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI, Tony Nsanganira avuga ko ari ikibazo gikomeye kuba umwaka wose urangiye habonetse umushinga umwe gusa warangiye, kandi amafaranga agomba guhabwa abo yagenewe kugira ngo ibyo witezweho bigerweho.

Nsanganira yavuze ko mu rwego rwo gukuraho izi mbogamizi, haba mu gukora imishinga ndetse no kudindira kwayo, mu mabanki nka Minisiteri hari ibyo bagomba gukora.

Yagize ati “Mu rwego rwo gufasha abaturage gukora imishinga, twafashe amafaranga makeya yo guha abantu bafasha abaturage gusesengura imishinga ya kwemerwa na banki.”

Ikindi kibazo abahinzi bagaragaza, ngo n’uko usanga hari n’imishinga ikozwe neza ariko itabona inguzanyo cyangwa bigatwara igihe kirekire kugira ngo iterwe inkunga.

Min.Nsangangira yasobanuye ko ikigamijwe ari ukureba uko umuhinzi nyarwanda yakora akazi ke neza ku buryo yabona umusaruro atwara ku masoko kurusha kubona ibyo ararira gusa.

Jeanette Kanyambo, umuyobozi ushinzwe ibigega mu kigega gishinzwe gutanga ingwate(BDF) yavuze ko ikibazo gituma bigaragara ko amafaranga bahawe n’umushinga PASP adakoreshwa nk’uko bikwiye ari uko abaturage bazana imishinga y’amafaranga make.

Yagize ati “Usanga abantu dufasha ari benshi, ariko amafaranga twatanze akaba make bitewe n’imishinga bakoze kuko dukorana n’imishinga iciriritse.”

Gerald Mutimura, umuyobozi ushinzwe imishinga muri Banki y’abaturage we avuga ko ikibazo kigaragara mu baturage bakora imishinga kuko akenshi iba idakozwe neza.

Yagize ati “Buri gihe icya mbere ni umushinga ubwawo, ufite umushinga mwiza unonoseye ntabwo banki yaseta ibirenge mu gutanga inguzanyo.”

Ikigega mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (IFAD) kibinyujije mu mushinga PASP ngo kizakorera mu turere 11 tw’u Rwanda kandi ukazagera ku baturage ibihumbi 32 binyuze mu bakora ubuhinzi bw’imyubati, ibigori, ibirayi, ibishyimbo no kongera umusaruro uturuka ku mata.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Hahaha ariko murasetsa pe! NGO hatowe imishinga ibiri mu mishinga 100, undi ati dufasha abantu benshi baba bakoze imishinga mito mito, hanyuma muti frw yanyujijwe mu zindi banki! Ko mutazivuga NGO muvuge n’impamvu yanyujijwemo! Iyaba mwamenyaga ko igiti cy’ubwoko bubi mwateye mukacyuhira mukakibagarira, ubu cyakuze kikabarenga kikaba kigiye kubagwira! Umwana mwabyaye mukamurera bajeyi niwe ubakozeho!!!!!!

  • Dr Kaberuka (2017

  • Ariko se muzajya mufata programme z’iterambere muzihererane, mubona abaturage babibwirwa n’iki? None se abazi ko izo miliyari ziri mu mabanki zigomba guhabwa imishinga igamije guteza imbere ibyo bihingwa ni bangahe?
    IBYAPA SE, Udutabo tubisobanura mwakoze se? Kubivuga kuri radio se? ESE MUJYA MUKURIKIRA Publicité ya EDEN CENTER ku maradio, ubu abantu bose bamaze kuyimenya, abayigana ntibagira umubare. Kwiga imishinga n’utabizi yabikoresha kubabizi; Ariko se abibwirwe n’iki. Ese ubundi ayo mafaranga atandukaniyehe n’ayo banki zisanzwe zitanga. Ese kugirango bayaguhe uba wujuje iki? Ese uruhare rwange nyirumushinga ni uruhe? Ese bazansaba ingwate ingana iki? Inyungu ku ijana ni angahe.

    ARIKO UBUNDI , MWAZIZE UKO HAJYAHO BANKI IGENEWE GUSHORA IMARI MU BUHINZI GUSA. Mu mbwire ukuntu waha umuntu inguzanyo yishyurwa kuri 18% kimwe n’umucuruzi ugiye kurangura mu BUSHINWA cg DUBAI. Imyumbati yerera amezi 12; ubwo se wakwishyura gute? MUSOBANURE IBINTU, bose babimenye, kandi amabanki areke gufata ayo mafaranga nk’ay’ubucuruzi busanzwe. IMISHINGA SIYO IBUZE, IRAHARI MYINSHI KANDI MYIZA. None se uko mubizi mu Rwanda hari inganda zingahe zitunganya ibikomoka ku buhinzi. SORWATOM gusa. Rero nayo ubanza ifite aho izivana kuko n’abahinzi bakoranaga ubu basubiye kukabo.
    Ayo mafaranga kuyakoresha biroroshye ni mubishaka, ariko ashobora no gusubira iyo yavuye ni mudafata izindi ngamba.

  • nukuri izi banks zige neza uko zajya zitanga inguzanyo ku bahinzi bityo umusaruro wiyongere maze kandi banungukirane kuko murabizi ibintu ni magirirane

  • Ariko iyo muni va ngo Banks mu Rwanda muransetsa!!! Kuki mutamenya impamvu se bigenda gutyo nyine? Ruswa, ikimenyane, gutekinika no guha akazi abatagashoboye hagendewe ku marangamutima yacu ashingiye ku mateka yacu nk’abanyarwanda se byaba byadukundiye???? Mujye mureka gusetsa! Ubwo nyine amafaranga azasubizweyo twagira dute se? Cg muzarebe ibindi muyashyiramo byunguka! Mwubake mo amazu n’imidugudu igezweho ibyo ntibihagije se kandi!?????

Comments are closed.

en_USEnglish