Digiqole ad

“Kubaka isi isangiye intego bitangirira mu kwemera ko twese tungana”- Kagame

 “Kubaka isi isangiye intego bitangirira mu kwemera ko twese tungana”- Kagame

Mu gihe hasozwa ibiganiro ku ntego z’ikinyagihumbi (MDG), no kuri gahunda irambye yo kurinda ibyagezweho mu ntego Isi yari yihaye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ijambo kubayobozi batandukanye bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 70 (2015), aho yasabye Isi kunga ubumwe no guca ubusumbane nk’imwe mu nzira z’iterambere rirambye.

Kagame avuga ijambo mu nama ya 70 y'Umuryango w'Abibumbye.
Kagame avuga ijambo mu nama ya 70 y’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ishyirwaho ry’intego Isi yose ihuriyeho bigaragaza isura nshya y’imikoranire y’umuryango mpuzamahanga. Ngo intego nshya zigamije gushimangira iterambere rirambye, no gushimangira ko uburyo bwonyine bwafasha abantu kugera kuri ejo hazaza heza mu buryo burambye ari ubuzamurira abatuye Isi icyarimwe.

Kagame yavuze ko guhanga udushya n’impinduka mu mikorere byatumye Miliyari z’abantu hirya no hino ku Isi zirimo guhindura Isi nziza, n’ubwo ngo hatabura n’ibibazo bizana nizo mpinduka.

Aha yavuze ko “Iterambere rizana ibibazo bifitanye isano n’ubwimukira mpuzamahanga, kurinda ibidukikije,… bisaba imiyoborere myiza; kandi gufatanya nibwo buryo bwonyine bwo guhangana n’ibyo bibazo.”

Perezida Kagame yibukije ko ubwo ibihugu bikomeye ku Isi byatangizaga umuryango w’Abibumbye (UN) mu myaka 70 ishize bitashyiraga imbere ubwigenge bw’Abanyafurika n’Abanyaziya.

Ati “Twagaragaraga nk’abantu bagikeneye kwitabwaho. Uruhererekane rw’iyo myumvire ruracyariho, bikangiza icyizere kandi ariryo pfundo ry’ubufatanye bw’ibihugu.”

Perezida Kagame yabwiye Isi ko inzego n’imikorere by’igihugu runaka aribyo bikwiye kugenga buri kimwe kireba icyo gihugu, ko ntawushobora/ukwiye kuzirengera.

Ati “Turimo guhura n’ibibazo tugomba guhangana nabyo dufatanyirije hamwe nk’umuryango mpuzamahanga. Ntabwo dukwiye gukerensa ibihugu, dushyiraho ibipimo ngenderaho kuri bamwe, ariko ntibikoreshwe ku bandi.”

Perezida Kagame yavuze ko ituze rizanwa n’amategeko meza, aha ibisubizo bya ngombwa abaturage kandi agashimangira impinduka zigamije amahoro.

Yagize ati “Nta gihugu cyangwa imiyoborere bifite byihariye ubwenge (monopoly on wisdom) cyangwa ubuhangange. Impinduka zirimo kuza kandi ni ngombwa. Ntawabigenga wenyine, kandi intego z’Isi zishiramangira ko dukeneranye. Kubaka umuryango usangiye intego bitangirira mu kwemera ko twese tungana.”

Mu ijambo rye kandi yatunze urutoki amategeko agenga impunzi yagarutsweho cyane muri iyi minsi, akavuga ko asana n’agamije guhindira impunzi mu nkambi ziri kure y’ibihugu biteye imbere. Yikoma kandi ibigo mpuzamahanga usanga bikoreshwa mu guhesha agaciro ibitero bidafite ishingiro bigabwa ku bindi bihugu.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Paul Kagame nkunda ko utajya utinya kubwira bamwe bigra ibihangange bagira ngo twe turi agafu k’imvugwarimwe, ubwubahane nibwo buzatuma isi igira icyo igeraho

  • @habineza jean michel ,uyu mwana biragaragara ko ari umu petit mu buryo bwose bushoboka,lol ambereye aka abazungu babona baba bashaka kukwemeza ukuntu aribo ubumenyi bwatangiriyeho kuko babona bavumbuye akantu bakitera ejuru, bagashaka kwirengagiza ko ibyo byose bavumbura bikomoka ku rufatiro rwubatswe na science &civilization y abirabura ba kera ( summerians bo muri Iraq ,ba Nimurod ba Ethyopia, ancient black egyptians and other ancient African empires). none uyu nawe yibwiyeko ubwo yize aminuje aribyo bisobanuye ko ajijukiwe gukora umurimo uwari we wose, yibagirwa ko amashuri atubatswe mbere y ubumenyi, mwene muntu Imana yamuhaye ubwenge ngo ategeke isi,, ahageze ibyo yahuye nabyo n ibyo yageragezaga gukora bikavamo ikintu kizima atari yiteze byatumye agira ubumenyi, hanyuma ashyiraho ishuri kugirango asakaze ubwo bumenyi abonye n abandi babumenyi bitabavunnye nkawe ,kuko icyari kibihishe yabashije kugihishura, rero uwavuga ko utarageze muri iryo shuri atashobora kugera kuri ubwo bumenyi yaba yibeshhye cyane,kuko nkuko uwo wabuvumbuye yabugezeho ninako n undi wese yabugeraho adaciye muri iryo shuri, bisobanuye ko iryo shuri atari ryo soko ryonyine wakuramo ubwo bumenyi,kuko nawe wakwishakashakira ukabugeraho bitewe n ibyo uhura nabyo mu isi n ibyo ugerageza gukora bikagukundira( experiment comes before theory).

  • Ntabwo kwisi tungana kuko no mu Rwanda waduciyemo ibice Hari abagibga,abajenosideri,ibigarasha bigomba kuraswa.Abobanyarwanda bazira kubabaranze kunywa Wa muri Evode yanyoye wo gutuma. bimurira ubwonko bwabo mu gifu.Imana itabare abanyarwanda ibahe abayobozi babunga Aho kubaryanisha.

  • Sekabare! Sigaho gutoneka abanyarwanda! None se urahakana ko genocide yakorewe abatutsi yabaye? Niba yarabaye se abayikoze ushaka ko bitwa iki? Ibigarasha mu mukino w’amakarita uzi ko bibamo? No muri politiki, abakinnyi nkawe bakina umukino utariwo nibo bigarasha. Ariko ntawe uraswa!

  • @sekabare: ibice biri mu bwonko bwawe! Burya iyo wishyizemo ko utameze nk’abandi, ukiheza, ukanga gushyira hamwe n’abandi mu gukora ibyiza no kwanga ikibi, uhora usakuza ngo abandi barakubangamiye bikarangira utakaye mu nzira. Ibyangombwa byose birahari ngo wige, ukore, utere imbere. Bisaba gusa kuva mu matiku no kwitandukanya n’ikibi. Change your mind.

    • Ibyangombwa birahari ngo wige, ukore, utere imbere? ariko ntimugasetse! Wenda kuri wowe birahari ariko wibyitirira abanyarwanda muri rusange.kuko hari abahezwa nkana ku byiza by’igihugu. Change your mind ari wowe!

    • Abantu mwese mwibasiye uwiyise Sekabare, kuki mutonekwa nukuri? Ejobundi ministiri muzima akicara imbere y’urubyiruko asobanura ko hari abaginga,abajonosideri nibigarasha bagomba kuraswa, ubwo yungaga abanyarwanda cyangwa yabacagamo ibice ? Igihe kizagera ibyo tubivemo tuganire nabo bose kuko arabanyarwanda, icyo gihe tuzabigeraho tuyobwe n’abayobozi binararibonye bareba kure kurusha kureba kumbehe zabo.

  • @kadeyo Wanditse nk, umuhanga pe! Burya utazi ubwenge abushakira igipimo, kandi ntacyo bugiraa. Naho Kagame ari mubahanga kuko imikorere ye usaba ibidasazwe bimenyerewe, n’Umuhanzi muri make.

  • All of Rwandan, we really are confident for bright leader, bright idea for sustainable peace and security.

Comments are closed.

en_USEnglish