Urukiko Rukuru rwakoze amakosa kudatumira Minisitiri w’Ubutebera- Munyagishari
Mu bujurire yagejeje ku rukiko rw’Ikirenga bwagombaga kuburanishwa kuri uyu wa 28 Nzeri; Bernard Munyagishari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yamenyesheje Urukiko ko mu rwego rw’amategeko Urukiko Rukuru rwakoze amakosa kuko rutatumije abarebwa n’ibyo yita akarengane yakorewe ko kwamburwa Abavoka.
Bernard Munyagishari akurikiranyweho ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gushinga umutwe w’Interahamwe ugamije kwica no gufata abagore ku ngufu.
Asoma ibikubiye mu bujurire bw’uyu mugabo, Umwanditsi w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko Munyagishari yamenyesheje uru rukiko ko mu rwego rw’amategeko hari amakosa Urukiko Rukuru rwakoze mu rubanza rwe.
Munyagishari yamenyesheje Urukiko rw’Ikirenga ko kuba Rwanda rwaremeje Miliyoni 15 nk’igihembo ntarengwa cy’abunganira abantu boherejwe n’inkiko Mpuzamahanga kandi bitari mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwamwohereje ari amakosa.
Munyagishari ukomeza gushimangira ko yambuwe Abavoka yari yihitiyemo; yamenyesheje Urukiko rw’Ikirenga ko mu rwego rw’amategeko Urukiko Rukuru rwakoze amakosa kuko rutaratumije Ministiri w’Ubutabera n’ukuriye urugaga rw’Abavoka ngo basobanure ikibazo cy’abamwunganiraga mu mategeko, nk’uko yari yabisabye.
N’ubwo atabashije kuburana kuri ubu bujurire; mu myanzuro yabwo yari yashyikirije urukiko rw’Ikirenga; Munyagishari yasabye uru rukiko kwemeza ko Me Niyibizi Jean Baptiste na Hakizimana John (bikuye mu rubanza) ari bo bakomeza kumwunganira.
Ubushinjacyaha bwagaye Avoka wazanywe na Munyagishari
Me Hakizimana John wigeze kunganira Bernard Munyagishari gusa nyuma akaza gufatwa nk’uwikuye mu rubanza, ni we wagaragaye mu rukiko rw’Ikirenga yunganiye uwatanze ubujurire (Munyagishari).
Me Hakizimana John na mugenzi we Niyibizi Jean Baptiste ubwo bafatwaga nk’abikuye mu rubanza bavugaga ko batakomeza kunganira uregwa aho bavugaga ko badafite ubushobozi kuko igihembo cya Miliyoni 15 bagenerwaga ngo baburane urubanza kugera rusoje batakemeraga.
Kubona Me Hakizimana John yunganira Munyagishari kuri uyu wa mbere, byateye Ubushinjacyaha kubyibazaho, ndetse Ruberwa Bonaventure, umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha muri uru rubanza yagize ati “mu mabaruwa Me Niyibizi Jean Baptiste na Hakizimana John banditse bavugaga ko batagishoboye kunganira Munyagishari kuko babuze ubushobozi; Noneho tukibaza, uyu munsi ubwo bushobozi Me Hakizimana yabubonye, niba yarabubonye kuki yaje uyu munsi kandi yaranze kuza mu rukiko rukuru.”
Abajijwe niba yaba yaje kunganira Munyagishari nk’uhembwa n’uwo yunganira cyangwa yaba yaje kumwunganira mu buryo bw’ubukorerabushake; Me Hakizimana John yabwiye Umucamanza ko yaje mu nyungu z’ubutabera ariko na none nk’umukorerabushake.
Kuri iki gisubizo, Umushinjacyaha Ruberwa we yagize ati “…niba abikora (kunganira mu buryo bw’ubukorerabushake), kuki atabikora mu rukiko rukuru.”
Munyagishari utaburanye ubujurire bwe, yabwiye Umucamanza ko babifashijwemo n’umwanditsi w’Urukiko rw’Ikirenga; kuwa Gatanu w’icyumweru gishize (tariki 25 Nzeri) ari bwo yabonanye na Me Hakizimana John ugomba kumwunganira kuko yari yarabyangiwe na Gereza, bityo ko batabonye umwanya wo gutegura urubanza.
Gusa, Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko kutabonana kwabo (Me Hakizimana na Munyagishari) ari bo byaturutseho kuko Gereza yafataga Me Hakizimana nk’utacyunganira uregwa, bitewe no kuba yari yarikuye mu rubanza, bikamenyeshwa inzego bireba zirimo na Gereza icumbiye uregwa.
Uru rubanza rukaba rwimuriwe tariki ya 07 Ukuboza.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW