Digiqole ad

Miliyoni 29 zigiye guhembwa amakipe yitwaye neza muri “All African Games”

 Miliyoni 29 zigiye guhembwa amakipe yitwaye neza muri “All African Games”

Team Rwanda yazanye imidari ibiri.

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yitwaye neza mu mikino nyafurika “All African Games” yabereye Congo-Brazzaville igiye gushimirwa nyuma yo kwegukana imidali ibiri, irimo umwe wa zahabu wegukannye na Kapiteni Hadi Janvier.

Team Rwanda yazanye imidari ibiri.
Team Rwanda yazanye imidali ibiri.

Ikipe igizwe n’abakinnyi na Hadi Janvier, Ndayisenga Valens, Nsengimana Bosco na Aleluya Joseph, yegukanye umudari wa Bronze izahabwa agahimbaza musyi ka Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda buri umwe, ni ukuvuga Miliyoni enye (4 000 000 Frw) bose hamwe.

Hanyuma, abakinnyi umunani bose Kapiteni Hadi Janvier, Ndayisenge Valens, Nsengimana Bosco, Biziyaremye Joseph, Aleluya Joseph, Uwizeye Jean Claude, Hakuzimana Camera na Karegeya Jeremie, bose bahabwe Miliyoni ebyiri kuri buri umwe, nk’ishimwe ry’umudali wa Zahabu Hadi yegukanye, ni ukuvuga Mliyono 16 bose hamwe.

Iyi gahunda yo gushimira abakinnyi bahesheje ishema u Rwanda kandi iranareba abandi batwaye imidari muri iyi mikino yarangiye muri uku kwezi i Brazza.

Ni ukuvuga ko bakinnyi Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denyse mu mukino wa Beach Volley, na Hakizimana Théogène uterura ibiremereye (Powerlifting) begukanye umudali w’ifeza (Bronze) mu bafite ubumuga nabo buri umwe azahabwa Miliyoni imwe.

Naho Muvunyi Hermas wegukanye umudali wa zahabu mu kwiruka Metero 400, azabwa Miliyoni ebyiri.

Iyi gahunda kandi iranareba abatoza n’abakanishi bari bayoboye amakipe y’u Rwanda yitwaye neza mu mikino nyafurika yabereye Congo-Brazzaville, imbumbe y’amafaranga bazahabwa yose hamwe akaba agera kuri Miliyoni 29 z’amafaranga y’u Rwanda.

2 Comments

  • Good,this is motivation.

  • nibyo kwishimira kandi ni ishema kugihugu bakomerezaho

Comments are closed.

en_USEnglish