Digiqole ad

Byiringiro, umunyamahirwe wa 6 watsindiye Moto ya Airtel

 Byiringiro, umunyamahirwe wa 6 watsindiye Moto ya Airtel

Clementine Nyampinga hamwe na Byiringiro Augustin watsindiye Moto.

Byiringiro Augustin ufite imyaka 30, utuye mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya , Akarere ka Nyarugenge yabaye umunyamahirwe wa gatandatu yegukanye Moto nshya muri Poromosiyo ya Airtel yiswe “Tunga” kuri uyu wa kabiri tariki 29 Nzeri.

Clementine Nyampinga hamwe na Byiringiro Augustin watsindiye Moto.
Clementine Nyampinga hamwe na Byiringiro Augustin watsindiye Moto.

Byiringiro akimara guhabwa iyi Moto yavuze ko yatangiye gukoresha umurongo wa Airtel kuva yatangira gukorera mu Rwanda, none akaba yanagwiriwe n’amahirwe yegukana Moto nshya.

Yagize ati “Mu buzima bwanjye ntabwo ndatsindira igihembo icyo aricyo cyose,…iki gihembo kiranshimishije cyane kuko abantu baransetse ngo ndi kwiruhiraza ubusa, ngo ntabwo nzatsinda, ariko dore ninjye munyamahirwe wegukanye Moto.”

Byiringiro Augustin usanzwe ari umushoferi utwara imodoka y’abandi yashimiye Airtel ko ari Sosiyete nziza cyane, kuko ibaha amahirwe menshi yo gutsindira ibihembo bitandukanye bihindura ubuzima bw’abaturage; ndetse ashishikariza abantu ko nabo bakina bakazatsindira Moto nkawe.

Byiringiro Augustin aganira n'abanyamakuru
Byiringiro Augustin aganira n’abanyamakuru

Clementine Nyampinga, Ushinzwe kwamamaza muri Airtel yavuze ko Poromosiyo ya “Tunga” igeze hagati, aho bamaze gutanga Moto ya Esheshatu (6), kandi mu buryo bworoshye cyane kuri buri mufatabuguzi wa Airtel.

Yagize ati “Ni ugukina ugasubiza ibibazo byoroshye bakubaza maze nawe ukazatsinda, n’abatsinze nta zindi mbaraga bakoresha uretse gusubiza ibibazo baba bakubajije, ndetse buri munsi dutanga ibihembo ku bantu batanu, maze buri wa kane wa buri cyumweru dutanga Moto.”

Nyampinga ashimangira ko “Tunga” yaje gukemura ikibazo cy’ubukene mu Banyarwanda, kuko iyo utsinze uhabwa Moto nshya uba ushobora kugurisha, cyangwa ukayibyaza umusaruro uyikoresha, ikazagufasha mu kwikura mu bukene. Bityo ashishikariza Abanyarwnda kugura imirongo (sim-card) za Airtel bagakina, nabo byabahesha amahirwe yo gutsindira Moto nshya.

Nyampinga Clementine aganira n'abanyamakuru.
Nyampinga Clementine aganira n’abanyamakuru.

Bakina gute?

Ni ukoheza ubutumwa bugufi kuri 155, ubundi ukagenda usubiza ibibazo ubazwa. Ubu butumwa bugura amafaranga 100 gusa. Uko usubiza neza niko wiyongerera amahirwe.

Airtel ivuga ko “Utombora adatsinda ari uko yashyizemo amafaranga menshi, ahubwo hagenderwa ku bisubizo asubiza ku bibazo abazwa, ubundi agahabwa amanota, kandi abatatsinze amanota yabo bayakomerezaho ubutaha.”

Iyi Poromosiyo ya ‘Tunga’ irimo izindi Moto 11, ndetse n’ibihembo birimo ama ‘unites’ yo gukoresha. Ufite amanota menshi buri cyumweru atsindira moto, abasigaye batanu bagatsindira ama ‘unites yo guhamagara y’ibihumbi bibiri).

Nyampinga Clementine arifuriza abanyarwanda bose ayamahirwe yo gutsindira moto
Nyampinga Clementine arifuriza abanyarwanda bose ayamahirwe yo gutsindira moto

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish