Rubavu: Gitifu wasambaniye mu biro by’Akagari yahagaritswe amezi atandatu

Mu nama y’Abajyanama b’Akarere ka Rubavu yateranye kuwa 18 Nzeri 2015, hanenzwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Nyundo wo muri ako Karere, ko yakojeje isoni abakozi b’Akarere muri rusange asambanyiriza umugore mu biro by’Akagali abaturage bakamutahura, ubu uwo muyobozi yaharitswe ku mirimo ye mu gihe cy’amezi atandatu. Umwanzuro wo kumuhagarika amezi […]Irambuye

Rubavu: 80% by’abaturage bagira ibanga ruswa baha abayobozi

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ‘Transparency International-Rwanda’ uratangaza ko mu batuye Akarere ka Rubavu baha ruswa abayobozi babo, abagera kuri 80% batinya kubivuga kubera gutinya ingaruka bya bagiraho, mu gihe ngo abatinyuka bakavuga ko bayatswe cyangwa bayitanze ari 18% gusa. Akarere ka Rubavu ni kamwe, mu turere tuvugwamo ruswa cyane, dore ko mu minsi yashize uwari […]Irambuye

Remera: Inkongi y’umuriro yibasiye Agaseke Bank

Impanuka idakomeye cyane yibasiye igice cy’inyubako ya Land Star Hotel, gakoreramo Agaseke Bank ishami rya Remera, gusa nta muntu yahitanye, n’ibyo yangije si byinshi cyane. Abakozi b’iyi Banki, n’abaturanyi baje gutabara inkongi igitangira bavuze ko iyi mpanuka yatangiye mu masaha ya saa munani z’amanywa (14h00); bagashimira Polisi y’u Rwanda kuba yatabariye igihe, ikazimya inkongi itarangiza […]Irambuye

Ngororero: Impanuka yahitanye 4, naho 10 barakomereka bikomeye

Mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa kane tariki 01 Ukwakira, mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Runyinya, Umudugudu wa Murambi, ahazwi nko mu rugabano habereye impanuka ikomeye y’imodoka nto itwara abagenzi (Taxi Mini bus) “Toyota Hiace” yarenze umuhanda, abantu bane (4) bahise bahasiga ubuzima, abandi 10 barimo n’uwari uyitwaye barakomereka bikomeye cyane. […]Irambuye

Vuba ‘Drone’ zishobora gutangira gukoreshwa mu buhinzi mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kiratangaza ko hari ubusesenguzi burimo gukorwa ku busabe bw’abantu banyuranye basabye gutangira gukoresha utudege duto tuzwi nka ‘Drone’ mu bikorwa by’ubuhinzi, cyane cyane ubushakashatsi, no gukurikirana ibihingwa biri mu mirima, mu gihe abifuza iri koranabuhanga bo ngo bategereje ko inzego zishinzwe umutekano zibemerera kurikoresha. Umushinga ‘One Acre Fund-Tubura’ wasabye bwa […]Irambuye

Amagare: Umubano n’u Bubiligi uzadufasha gutegura abakinnyi – Bayingana

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Nzeri, i Buruseri mu Bubiligi, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, akaba n’umwe mu bagize Komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Afurika (CAC), Bayingana Aimable na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi, Tom Van Damme batangije umubano hagati y’amashyirahamwe yombi ugamije ubufatanye mu guteza imbere umukino w’amagare mu […]Irambuye

Amavubi: Umutoza yahamagaye abakinnyi 23 bazajya muri Maroc

Yitegura amarushanwa ya CHAN  azabera mu Rwanda mu ntangiriro za 2016,  n’indi mikino nyafurika iri imbere, Amavubi arajya i Rabat ho muri Maroc mu mwiherero w’iminsi 10. Abakinnyi 23 bazitabira uyu mwiherero umutoza yatangaje amazina yabo. Muri ba myugariro, habayemo impinduka ku bari bahamagawe mu mikino iheruka kuko hiyongereyemo Tubanze James wa Rayon sports, harimo […]Irambuye

Nkumba: Abahanzi biyemeje kuba ba nkoreneza bandebereho

Nyuma yo gusoza itorero ry’iminsi irindwi batangiye tariki 23-30 Nzeri 2015, mu kigo gitorezwamo Intore cya Nkumba, mu Karere ka Burera, abahanzi b’Abanyarwanda bari muri iri torero bahigiye kuzaba ba ‘nkoreneza bandebereho’ haba mu myambarire ndetse n’imyitwarire kugira ngo barusheho kubera urumuri abakurikira ibihangano byabo. Mu mihigo bahize, abahanzi bavuze ko bizagaragarira mu buzima bwabo […]Irambuye

Abavoka bakwiye kujya babwiza ukuri abo bunganira mu gihe batsinzwe

Urwego rw’umuvunyi rwasabye Abavoka kujya basesengura imyanzuro y’imikirize y’urubanza kugira ngo bafashe abo bunganira kudasiragira mu nkiko, nyuma y’uko ngo urwego rw’umuvunyi rusigaye rwakira imanza nyinshi zivugwamo akarengane nyamara rwakurikirana rugasanga zaraciwe neza n’inkiko zisanzwe. Ibi byagarutsweho mu nama nyungurana bitekerezo yahuje urwego rw’umuvunyi n’urugaga rw’Abavoka kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nzeri. Urwego rw’umuvunyi […]Irambuye

Umukorogo, Peau Claire, Fair&White,…bitera Kanseri-Min.Binagwaho

Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko rigenga igenzura ry’ibicuruzwa birimo amavuta asigwa ku mubiri no mu mutwe, ibisigwa ku munwa, ku ngohe n’ahandi, Minisitiri w’ubuzima arasaba abaturaranda kureka gukoresha ibintu bibangiriza ubuzima byabujijwe n’itegeko, kuko ngo bishobora kubatera indwara nka Kanseri n’izindi. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko itegeko rishya ryemejwe muri tariki o5 Kanama, rigena […]Irambuye

en_USEnglish