Kuki Ladislas Ntaganzwa wafatiwe muri Congo amaze ibyumweru 7 ataroherezwa?

* Ntaganzwa, ni umwe mu bantu 9 bashakishwaga cyane n’urukiko rwa ICTR kubera Jenoside *Yari yarashyiriweho miliyoni 5$ ku uzatanga amakuru yatuma afatwa *Ababikurikirana bemeza ko ibye birimo amacenga menshi ya Politike. Ladislas Ntaganzwa yafatiwe i Nyanzale, muri Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku itariki 7 Ukuboza […]Irambuye

Tunduti/Ngoma: Badindizwa mu iterambere no kutagira imihanda myiza

Abatuye agace kitwa Tunduti, mu Murenge wa Kazo, mu Karere ka Ngoma bavuga ko kutagira imihanda myiza bibangamira iterambere ryabo ngo kuko umusaruro wabo utagera ku isoko byoroshye, bigatuma bawugurisha bahenzwe kubera kubura andi mahitamo. Abatuye i Tunduti batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, hera umuceri mwinshi mu gishanga cy’Akagera, hazwiho kandi kuba ikigega cy’ibitoki n’ibishyimbo. Abahinzi baho bavuga […]Irambuye

CHAN: U Rwanda ruzakina na DR Congo muri 1/4

Mu mikino isoza iy’itsinda rya kabiri (B), ikipe ya Cameroon ikoze ibyo benshi batatekerezaga itsinda Congo Kinshasa 3-1, byayihesheje amahirwe yo gusohoka mu itsinda iri ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi. Amavubi azahura na DR Congo yabaye iya kabiri mu itsinda. Amateka y’amakipe yombi mu mikino ya CHAN yagaragazaga ko Congo Kinshasa yari yarashoboye gusezerera […]Irambuye

Ikipe y’igihugu ya Maroc yasuye urwibutso rwa Gisozi mbere yo

*Maroc yatsinze Amavubi y’u Rwanda 4-1 mu mukino usoza imikino y’itsinda A, ariko ntibyayibuza gusezererwa *Abakinnyi, abatoza, n’abari babayoboye ngo bakuye ku rwibutsoisomo rikomeye. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Maroc yasuye urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Gisozi mbere y’uko isubira iwabo kuko yasezerewe mu marushanwa […]Irambuye

Abacuruzi bakoresha iminzani itujuje ubuziranenge nkana bakiba abaguzi – RSB

Kuva kuri uyu wa mbere, inzobere mu bipimo zikorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge ‘RSB’ barimo guhugurwa mu rwego rwo kureba uko bakongera ibikorwa by’ubugenzuzi bukikoresho bipima bikoreshwa mu bucuruzi nk’iminzani, amapombo ya Lisansi, ibikoresho byo kwa muganga n’ibindi, dore ko ngo hari ababiyobya nkana kugira ngo bahuguze abaguzi babagana. Mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge […]Irambuye

Karongi: Agakiriro k’Akarere katangiye kumeramo ibigunda

Agakiriro k’Akarere Karongi gaherereye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gacaca, kubatswe kugira ngo gafashe guteza imbere imirimo ngiro n’imyuga, ntikaratangira gutanga umusaruro wagenwe kubera ikibazo cy’amashanyarazi, dore ko ubu gakoreramo abantu mbarwa, ndetse n’ibice bimwe na bimwe bikaba byaratangiye kumeramo ikigunda. Hashize amezi arindwi Agakiriro (ibikorwa remezo byashyizwe muri buri Karere kugira ngo bifashe […]Irambuye

Abanyeshuri 9 429 ntibakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange

Imibare yasohowe na Minisiteri y’Uburezi iragaragaza ko mu banyeshuri 168 113 bari biyandikishije ku rutonde rw’abifuza gukora ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2015, abagera ku 7 756 ntibabashije ku bikora, mu gihe mu cyiciro rusange abatarakoze ari 1 673. Umuseke wagerageje kuvugana n’inzego zibishinzwe kuri uyu mubare munini w’abatarakoze ntibyashoboka. Mu mwaka ushize, […]Irambuye

Rusagara ngo kuki Ubushinjacyaha bugendera ku mabwire kandi ibyo yivugiye

*Brig Gen (Rtd)Rusagara ntiyemera icyaha cyo gusebya Leta ari umuyobozi; *”Igihugu kiyobowe nka p’olice state (igitugu)’ & Leta ni Banana Republic”, Rusagara avuga ko ari amagambo atwerererwa; *Rusagara ngo yibaza impamvu yatangiye gukurikiranwa kera agakomeza kugirirwa icyizere na Leta; *Uburenganzira bw’Abunganira abaregwa ngo bwahutajwe ubwo bageraga ku Rukiko. Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranyemo Col […]Irambuye

Hagiye kujyaho Sitati yihariye y’abarimu izatuma imishahara yabo izamurwa

*Guverinoma yiteguye gushyigikira amaduka yihariye azagurisha abarimu ku giciro gito; *Ababyeyi n’umuryango nyarwanda nabo bakwiye kujya bashimira abarimu; *Umwaka w’amashuri wa 2016 uratangirana ingamba zigamije kurandura ibibazo by’abarimu. Minisiteri y’uburezi iratangaza ko uyu mwaka wa 2016 udasanzwe ku barezi, kuko Leta igiye gutangira gushyira mu bikorwa ingamba nshya zigamije gukemura ibibazo by’imishahara n’imibereho y’abarimu, hakazashyirwaho […]Irambuye

Abakobwa bahize abahungu mu bizamini by’amashuri abanza n’ikiciro rusange

Kuri uyu wa kane tariki 14 Mutarama 2016, Minisiteri y’uburezi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi batangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level), imibare ikagaragaza ko abakobwa batsinze cyane kurusha abahungu. Mu byiciro byombi abanyeshuri batsinze bari mu byiciro 4, gusa amanota afatirwaho kugira ngo ubarurwe mu kiciro runaka aratandukanye. Mu […]Irambuye

en_USEnglish