Muhanga: Ikibanza RSSB imaranye imyaka 5 cyamezemo ikigunda

*Hashize imyaka itanu Akarere ka Muhanga gahaye RSSB ikibanza cyagombaga kubakwamo inyubako igezweho; *Iki kibanza ubu cyamezemo ikigunda, ibihuru, n’ibitovu; *Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko imirimo yo kubaka igiye gutangira. Iki kibanza ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bwahaye Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (Rwanda Social Security Board) mu mwaka w’2010 giherereye mu Murenge wa Nyamabuye, ngo […]Irambuye

Lil G aritegura gukorera ibitaramo Uganda na Kenya

Umuraperi Lil G ngo arateganya kwegera abakunzi be bari mu bihugu bya Uganda na Kenya akorera ibitaramo muri ibyo bihugu kugira ngo arusheho kubaka izina rye mu karere. Umuraperi ukiri muto Lil G avuga yadutangarije ko muri uyu mwaka wa 2016, ateganya gukuba kabiri ibikorwa yakoze mu mwaka ushize wa 2015, wasoje anashyize hanze umuzingo […]Irambuye

Nakoze indirimbo ihenze kugira ngo mpeshe agaciro umwuga nkora –

Paccy uherutse gushyira hanze indirimbo yamutwaye Amadolari ya Amerika hafi ibihumbi umunani ( $ 8,000), avuga ko yayishoyemo amafaranga menshi kugira ngo aheshe agaciro umwuga we nk’uko Perezida wa Repubulika abikangurira abanyarwanda bose. Indimbo Oda Paccy yise “Niba ari wowe” yakorewe amajwi mu Rwanda, ariko amashusho yayo afatirwa mu mujyi uzwi cyane ku Isi ‘Dubai’ […]Irambuye

UN yemeye ko hari abakozi bayo bishyuye abana b’abakobwa barabasambanya

Umuryango w’Abibumbye (UN) wemeje ko hari abakozi bayo bacunga amahoro n’umutekano mu gihugu cya Centrafrica bishyuye abana b’abakobwa ibice by’Amadolari (cent) 50 kugira ngo babasambanye. Iki gikorwa cyakozwe n’abasirikare ba UN, Umunyamabanga mukuru wa UN, Ban Ki Moon aherutse kukita “Kanseri mu mikorere y’umuryango w’Abibumbye.” Iperereza rishye rya UN ryagaragaje ko abasirikare bane (4) b’umuryango […]Irambuye

Kudategura abagabo bagiye kurushinga biri mu bisenya ingo z’ubu

Mu biganiro ku bibazo by’ingutu byugarije umuryango Nyarwanda mu bihe turimo cyateguwe n’umuryango w’Aba’Jesuites’ mu Rwanda, hagaragajwe ko ipfundo ry’ibibazo byugarije ingo nyinshi zishingwa ubu ari ukuba abajya kubaka imiryango cyane cyane abagabo badategurwa kandi aribo batware b’ingo. Nyamara bashiki babo bo ngo hari uburyo babanza gutegurwamo. Bimwe mu bibazo byagaragajwe birimo gutandukana kw’imiryango, abana […]Irambuye

Rwanda: batandatu ku 10 batanze ruswa mu kubona inguzanyo ya

Mu gihe Leta ikangurira Abanyarwanda b’ingeri zose gutinyuka bagakorana n’ibigo by’imari n’amabanki, ndetse abafite imishinga myiza ariko badafite igishoro bagasaba inguzanyo kugira ngo bayishyire mu bikorwa, ubwoba bwa ruswa igaragara mu bashinzwe inguzanyo mu mabanki ngo hari abo ica intege. Ku bantu 10 bafashe Inguzanyo mu mwaka ushize bavuganye n’Umuseke barindwi muri bo batanze ruswa. […]Irambuye

Isaac Iranzi akeneye ubufasha bwawe kugira ngo abone itike yamujyana

Updated 11/01/2016:  Iyi nkuru yatangajwe hagati mu kwezi k’Ukuboza 2015, Iranzi n’ubu ntarabona ubufasha buhagije bwatuma akorerwa operation ya kabiri ngo akire neza. Icyo yabuze ni amafaranga yo kumusubiza mu Buhinde. Ndahiro Isaac Iranzi ni umwana w’umuhungu w’imyaka itatu n’amezi ane, yavukanye indwara idasanzwe yitwa Extroph of cloaca. Ibitaro byo mu Rwanda byabonye ntacyo byayikoraho, […]Irambuye

Imyiteguro ya CHAN imaze gutwara asaga Miliyari 16 z’amafrw

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangaje ko CHAN 2016 ubu ibura iminsi umunani ngo itangire ngo imaze gutwara asaga Miliyari 15 650 000 yose yaturutse ku ngengo y’imari ya Leta. Imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cya Afurika gihuza amakipe y’ibihugu y’abakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’, muri uyu mwaka rizabera mu Rwanda guhera tariki […]Irambuye

U Rwanda rwakuriyeho amafrw ya Visa abakomoka mu bihugu bizakina

Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko Guverinoma yakuyeho mu gihe gito amafaranga ya Visa ku bakomoka mu bihugu bizakina irushanwa rya CHAN. Uyu mwanzuro ngo uri mu rwego rwo kurushaho korohereza abifuza kuzaza kureba irushanwa rya CHAN 2016 u Rwanda ruzakira kuva ku itariki 16 Mutarama. Ange Sebutege ushinzwe itumanaho mu Rwego […]Irambuye

Bwa mbere hagiye kuba CECAFA y’abagore n’abato

Inama yabaye tariki 4 Mutarama 2016, muri Sudani yahuje abayobozi ba CECAFA yemeje ibihugu bizakira imikino ya CECAFA y’amakipe y’ibihugu “Senior Challenge Cup 2016”, “CECAFA Kagame Cup”, ndetse bwa mbere mu mateka ya CECAFA hanashyirwaho imikino izahuza amakipe y’ibihuhu y’abagore, n’ay’abakiri bato. Inama y’inteko rusange y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere ka Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba […]Irambuye

en_USEnglish