Digiqole ad

Kuki Ladislas Ntaganzwa wafatiwe muri Congo amaze ibyumweru 7 ataroherezwa?

 Kuki Ladislas Ntaganzwa wafatiwe muri Congo amaze ibyumweru 7 ataroherezwa?

* Ntaganzwa, ni umwe mu bantu 9 bashakishwaga cyane n’urukiko rwa ICTR kubera Jenoside

*Yari yarashyiriweho miliyoni 5$ ku uzatanga amakuru yatuma afatwa

*Ababikurikirana bemeza ko ibye birimo amacenga menshi ya Politike.

Ladislas Ntaganzwa yafatiwe i Nyanzale, muri Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku itariki 7 Ukuboza 2015. Uyu yashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga n’u Rwanda ngo aryozwe ibyaha bya Jenoside yaba yarakoreye mu cyahoze ari Komine Nyakizu, kuva yafatwa ntaroherezwa.

Ntaganzwa yafatiwe aho yihishahishaga mu bice bya Masisi
Ntaganzwa yafatiwe aho yihishahishaga mu bice bya Masisi

Uyu yari ku rutonde rumwe na; Protais Mpiranya, Augustin Bizimana, Félicien Kabuga, Fulgence Kayishema , Munyarugarama Phénéas, Sikumbwabo Charles, Ndimbati Aloys, na Ryandikayo Charles bagishakishwa.

Bose hamwe uko ari icyenda (9) bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi n’icyari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwakoreraga Arusha muri Tanzania, ubu rwamaze gufunga imiryango ariko imirimo rwasize rudasoje ikazarangizwa n’urwego rurusimbura rwashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye.

Gusa, mbere yo gufunga imiryango, ICTR yasize igennye ko Ladislas Ntaganzwa na bagenzi be batanu (Fulgence Kayishema , Munyarugarama Phénéas, Sikumbwabo Charles, Ndimbati Aloys, na Ryandikayo Charles) nibatabwa muri yombi bazashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda.

Kabuga, Bizimana na Mpiranya bo bakazaburanishwa n’urwego rushya rwashyizweho.

Ladislas Ntaganzwa nyuma yo gufatirwa i Masisi yahise yoherezwa i Kinshasa, aho yagombaga kumara igihe gito agahita yohererezwa icyahoze ari ICTR cyashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi cyangwa u Rwanda ruzamuburanisha ariko ntibyakozwe.

Ababikurikiranira hafi baganiriye n’Umuseke bakavuga ko Congo yahise imufata nk’igikoresho cyo gusaba u Rwanda ko rubaha abo ubutabera bwayo bukurikiranye bivugwa ko bari mu Rwanda, mu bavugwa harimo Laurent Nkunda.

Richard Muhumuza, Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda yabwiye Umuseke ko bo nk’Ubushinjacyaha bagitegereje ko yoherezwa ngo bamuburanishe nk’uko biteganywa n’amategeko.

Muhumuza avuga u Rwanda rudashobora gushyira igitutu kuri DR Congo ngo imwohereze, ahubwo icyo rukora ari ugukurikiza inzira zagenwe kugira ngo yoherezwe.

Ati “Hari amategeko, uburyo n’inzira binyuramo zagenwe zubahirizwa,…nizo turimo dukurikiza. Icyo twifuza ni uko byihuta. Twifuza ko inzira zose zigomba gukoreshwa ngo ashyikirizwe ubutabera byakwihuta kuko nubwo ibyo akurikiranyweho yabikoreye Abanyarwanda, icyaha cya Jenoside ni icyaha gikorerwa inyoko muntu, bityo ntawukwiye gushyigikira ko uwagikoze yakomeza kwidegembya,…cyangwa ko atashyikirizwa ubutabera,…hatitaweku mpamvu izo arizo zose, iza Politike cyangwa izindi zose.”

Kugeza ubu ngo ibiganiro biri kuba hagati ya DR Congo itaragaragaza ubushake bwo kohereza Ntaganzwa n’urwego rwasimbuye ICTR yashyizeho impapuro zimuta muri yombi.

Ntaganzwa w’imyaka 53, mu 1994 yari Burugumestre w’icyahoze ari Komini Nyakizu (ubu ni mu karere ka Nyaruguru), akekwaho kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyoko muntu, guhamagarira abaturage gukora Jenoside no kurimbura imbaga.

Soma inkuru ku ifatwa rye HANO (Ladislas Ntaganzwa ukekwaho Jenoside yafashwe).

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • hoya rwose Congo iri kwica amategeko nkana.uwo muswa nibamwoherezs aze yisobanure kubyo aregwa anabisabire imbabazi abanyarwanda.ariko burya koko mugiswahili bavuga ngo:siko za muizi ni Arobaini(iminsi yigisambo ni 40 ) ntafashe yihishe imyaka 21 na Kabuga aho ari hose azafatwa ariko nyakubahwa HE wacu uzasubizeho icyaha cyurupfu ubundi umpe akazi ko kubanyonga bishyura ibyo bakoze.

    • Jean Damas waba warasomye(uretse ko abirabura badasoma!) igitekerezo cy’urutare rwa Kamegeri? Ngo urucira mukaso rugatwara nyoko!

    • Harya mu Rwanda harabicanyi bangahe Kongo yatse kuva kera mukabimana.makenga,Ntaganda wahanyuze ndetse umuntu akibaza impamvu atanyura Burundi cyangwa Tanzaniya,Nkunda,Mutebusi wapfuye ejobundi muri make inyeshyamba zose zatsinzwe na Kongo zose ziza kwifatira ibihe byiza mu Rwanda.Doreko ejobundi Busingo yavuzeko ntacyo u rwanda rukurikira kuri Nkundabatware umerewe neza aho za Gisenyi.

  • ariko sha nkawe Damas wagiye wicecekera,ko abacamanza aribo bafata umwanzuro wanyuma!! erega umwemeje ibyaha?? uraruciye then uti umwanzuro naze asabe imbabazi

    • Ariko se umwere mu nterahamwe ni nde? Keretse utaritabaye yo. La raison a ses raisons que la raison ignore. Ashobora no kugirwa umwere n’urukiko nk’uko twabibonye ku bandi ariko iriya mibiri ikabakaba miliyoni iri mu nzibutso ntiyakubiswe n’inkuba, icyo mujye mukizirikana.

      ( Mbakosore ho gato. I Nyanzale muvuga ho Ladislas yafatiwe si i Masisi ahubwo Nyanzale iri muri Collectivité ya Bwito, Cheferie ya Rutshuru, Province ya Nord-Kivu.)

      • Niryari mu Rwanda tuzamenya gutandukanya abahoze muri leta ya kera ninterahamwe? Ese Ubu abantu Bose bari mubutegetsi kera tuzabita inkotanyi?

  • Hoya mwa twe twwibwra I Nyarutarama ntabwo tuba mu Rwanda no non kandi turi aba congorwda ubwo rero twe ntibitureba birareba aba Rwandacongo gusa !!!

  • Hummmm, hari igihe byose bizasobanuka

  • Wowe mbabazi ni ibiki bizasobanuka?? Mujye mwemera jenocide mwayikoze ku manywa y ihangu, gusa mwaje gutungurwa kuko gutsindwa ntimwari mu byiteze, mwari muzi ko ak umututsi karangiye, ko mumwishe birangiye, ko abana banyu ngo bazajya bbaririza uko umututsi yasaga? Ikindi uvuga kizasobanuka ni iki wa nterahamwe we

    • @Kaka, kuba umuntu atanze igitekerezo cye uhera he umwita interahamwe !?!?!
      Ba Assiel Kabera, Rwigara, Dr Gasagure, Karegeya n’abandi benshi bari kwicwa nande? come on !!! ufite ubujiji bwinshi kabisa.
      Kuki abategetsi bo mu Rwanda bo badatanga abo basabwa bagashaka gutegeka abandi ibyo bo badakora. WHAT GOES AROUND COMES AROUND

  • Sha jonecide abayikoze bose bazahanwa nimbere yimana bazabibona kuko bazahanwa tu

  • Ubundi jenocide abayiteje bazongera bateze indi mubyavuba aha,kuberako batangiye kujya no mubaslam,kd abaslam muziko Atari itsina ngufi!!!!!!! Abaslam 2 bateza akaviyo mugihugu kuburyo byanabyara jenocide,kuko bo ntabwo kupfa,kuko baziko Gupfa aritegeko ryimana yabo Allah

Comments are closed.

en_USEnglish