Digiqole ad

Tunduti/Ngoma: Badindizwa mu iterambere no kutagira imihanda myiza

 Tunduti/Ngoma: Badindizwa mu iterambere no kutagira imihanda myiza

Mu karere ka Ngoma

Abatuye agace kitwa Tunduti, mu Murenge wa Kazo, mu Karere ka Ngoma bavuga ko kutagira imihanda myiza bibangamira iterambere ryabo ngo kuko umusaruro wabo utagera ku isoko byoroshye, bigatuma bawugurisha bahenzwe kubera kubura andi mahitamo.

Mu karere ka Ngoma
Mu karere ka Ngoma

Abatuye i Tunduti batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, hera umuceri mwinshi mu gishanga cy’Akagera, hazwiho kandi kuba ikigega cy’ibitoki n’ibishyimbo.

Abahinzi baho bavuga ko beza neza ndetse bakabona umusaruro uhagije ku buryo bashobora gusagurira amasoko, ariko ngo bakabangamirwa no kuba nta muhanda mwiza bafite wabafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko, aho bashobora kugurisha badahenzwe.

Abatuye aka gace ka Tunduti bavuga ko iterambere ryabo ribangamiwe cyane kubera imihanda mibi, imodoka zije gupakira umusaruro w’ubuhinzi ngo ntizoroherwa no kubageraho.

Kubera ububi bw’umuhanda, ngo imodoka yemeye kuza kubatwarira umusaruro ibagurira ku giciro gito cyane.

Karasira Callixte twaganiriye agira ati “Ikibazo cy’umuhanda wo kwa Rwabukwandi urimo amabuye ashinyitse, dore n’ejo bundi twari dufite umusaruro ariko imodoka zaje kuwupakira ziraduhenda.”

Uwitwa Mugabekazi we yagize ati “Ubu abahinzi bejeje umuceri, imodoka ziraza zirawupakira ariko hashize iminsi ibiri tutarabona amafaranga kuko imodoka zari zarasaaye.”

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Umurenge wa Kazo, Bushayija Francis avuga ko uyu muhanda bawuteganyije mu igomba gukorwa.

Yagize ati “Uwo muhanda mu by’ukuri uri muri gahunda y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017, ariko dufite na gahunda yo gukomeza gukora imiganda isanzwe mu gihe tugitegereje n’ubwo bushobozi bw’Akarere.”

Ubuyobozi bw’Umurenge kandi bugasaba abaturage kugerageza gusigasira n’uwo (umuhanda) bafite kuko ngo hari abawangiza nkana.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish