Digiqole ad

Ikipe y’igihugu ya Maroc yasuye urwibutso rwa Gisozi mbere yo gutaha

 Ikipe y’igihugu ya Maroc yasuye urwibutso rwa Gisozi mbere yo gutaha

Ikipe ya Maroc ubwo yari igeze ku rwibutso rwa Gisozi

*Maroc yatsinze Amavubi y’u Rwanda 4-1 mu mukino usoza imikino y’itsinda A, ariko ntibyayibuza gusezererwa

*Abakinnyi, abatoza, n’abari babayoboye ngo bakuye ku rwibutsoisomo rikomeye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Maroc yasuye urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Gisozi mbere y’uko isubira iwabo kuko yasezerewe mu marushanwa ya CHAN yari irimo mu Rwanda.

Ikipe ya Maroc ubwo yari igeze ku rwibutso rwa Gisozi
Ikipe ya Maroc ubwo yari igeze ku rwibutso rwa Gisozi

M. Fouad Ouarzazi wari uyoboye itsinda ry’abakinnyi, abatoza n’abayobozi bazanye n’ikipe y’igihugu ya Maroc mu mikino ya CHAN yatangaje ko ibyo babonye ku rwibutso kuri Jenoside rwa Kigali bakuyemo isomo ku buryo bazabibwira n’abandi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Fouad Ouarzazi yavuze ko bifatanyije mu kababaro n’Abanyarwanda nyuma yo kureba amarorerwa yabereye mu Rwanda.

Yagize ati “Birababaje cyane kubona umuntu atema undi, akamwica ngo kuko badahuje ubwoko. Gusa Jenoside nk’iyabereye mu Rwanda ntizongere ukundi. Aya mashusho twabonye mu rwibutso azaguma mu bitekerezo byacu.”

Fouad yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda kuba bwabashoboje kuza gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ngo isomo bakuyemo ari isomo ry’amahoro, dore ko ngo no mu bisanzwe umupira w’amaguru ari umuyoboro mwiza ugeza abantu ku bumwe.

Ikipe ya Maroc kandi yashimiye ubuyobozi b’u Rwanda, ndetse n’Abanyarwanda ku mutima mwiza baberetse, dore ko yemeza ko yakiriwe neza mu Rwanda.

Ngo basanze u Rwanda ari igihugu kigendera kuri gahunda muri byose kandi gifite amahoro n’umutekano bisesuye, bityo ngo bashyiriye Abanya-Maroc benewabo ubutumwa bw’uko u Rwanda ari igihgu cyiza, gisa neza, gifite abaturage basirimutse.

Aba banya-Maroc basabye Abanyaranda gukomeza kubana mu mahoro n’ubumwe kuko bose ari ibiremwa muntu, nubwo habaho itandukaniro ku madini, uruhu cyangwa ikindi cyose abantu badahuriraho.

Bazanye indabo ku rwibutso
Bazanye indabo ku rwibutso
Indabo zanditseho ko ari ikipe y'igihugu y'ubwami bwa Maroc
Indabo zanditseho ko ari ikipe y’igihugu y’ubwami bwa Maroc
Babanje kujya ahashyinguye imibiri y'abishwe muri Jenoside bahavugira isengesho ryo kubasabira
Babanje kujya ahashyinguye imibiri y’abishwe muri Jenoside bahavugira isengesho ryo kubasabira
Muri iki cyumba baberetse film nto ku mateka ya Jenoside mu Rwanda
Muri iki cyumba baberetse film nto ku mateka ya Jenoside mu Rwanda
Ni ikipe y'abakinnyi b'umupira w'amaguru yari ireba aya mateka mabi yabayeho mu Rwanda mu myaka 21 ishize
Ni ikipe y’abakinnyi b’umupira w’amaguru yari ireba aya mateka mabi yabayeho mu Rwanda mu myaka 21 ishize
Basobanurirwa kubyerekeye jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Basobanurirwa kubyerekeye jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Barareba amateka mabi yabaye muri Jenoside
Barareba amateka mabi yabaye muri Jenoside
Bandika mu gitabo cy'abashitsi
Bandika mu gitabo cy’abashyitsi
M. Fouad wari uyoboye iyi kipe yasabye Abanyarwanda kubana mu mahoro n'ubumwe nubwo baba hari ibyo batandukaniyeho
M. Fouad wari uyoboye iyi kipe yasabye Abanyarwanda kubana mu mahoro n’ubumwe nubwo baba hari ibyo batandukaniyeho

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • buri wese ushaka kureba akaga kazanywe n’imiyoborere mibi azajye ku gisozi cg se ahandi ku Mu Rwanda azahasanga gihamya gusa reka dushimire aba barabu bajyanye ubutumwa bukomeye mu gihugu cyabo bazatubera abahamya

  • twese tuti: “different colours one people”

  • Turashimira cyane ikipe ya Maroc kubera iki gikorwa cyakozwe. Ariko jyewe ndanenga cyane itangazamakuru ryacu, nukuri birasebetse kujya kwaka interview umuntu nta voice recorder yabugenewe ufite ahubwo ugakoresha udutelephone tutampaye agaciro. Nimugire mwisubireho

  • iyi kipe yarakoze kuba yarabonye ibyasenywe na mateka mabi twanyuzemo
    Together as one

  • Byiza cyaneee

Comments are closed.

en_USEnglish