Tanzania mu mukwabo wo kwirukana abanyamahanga bakora nta byangombwa

Mu gihugu cya Tanzania batangiye umukwabo wo kugenzura, no kwirukana abanyamahanga bose bakorera muri iki gihugu nta byangombwa bibibemerera. Abanyamahanga benshi biganjemo abo mu bihugu bituranye na Tanzaniya nibo ngo bashobora kuzagirwaho ingaruka n’uyu mwanzuro, dore ko ngo n’ibyangombwa byo gukorera muri iki gihugu by’igihe kirere bihenze cyane. Umunyamabanga wa Leta muri Misiteri ishinzwe ibikorwa […]Irambuye

Abakatiwe na Gacaca basabye gusubirishamo imanza ni benshi – Inkiko

Inkiko z’u Rwanda ziratangaza ko zifite umubare munini w’abakatiwe n’Inkiko Gacaca ku byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu barimo gusaba ko imanza zabo zasubirishwamo mu nkiko zisanzwe kubera impamvu zinyuranye. Mu nama y’igihugu y’umushyikirano iheruka, Dr Bizimana Jean Damascene uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside ‘CNLG’ ari nacyo kibitse Dosiye zose z’abakatiwe n’Inkiko Gacaca […]Irambuye

Iburasirazuba: Abagore biyemeje kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’Intara

Abagore bo mu Ntara y’Iburasirazuba babarizwa mu Nama y’Igihugu y’abagore ‘CNF’ barishimira intambwe bamaze gutera, gusa ngo kuko inzira ikiri ndende kugira ngo iterambere iguhugu cyifuza rigerweho, biyemeje kurushaho kugira uruhare mu bikorwa bizamura Intara yabo n’igihugu muri rusange. Alice Uwingabiye, umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko mu myaka itanu ishize bageze […]Irambuye

Burundi: 28 bashinjwa umugambi wo guhirika ubutegetsi basabiwe gufungwa burundu

Kuri uyu wa gatatu, abantu 28 baregwa kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza ku iteriki ya 13 Gicurasi 2015, ubushinjacyaha bwabasabiye igihano cy’igifungo cya burundu ubwo urubanza rwasubukurwaga mu rukiko rw’ikirega rw’u Burundi, mu Ntara ya Gitega.   Aba bagabo 28 barimo uwari Minisitiri w’ingabo Gen. Cyrille Ndayirukiye, ndetse n’abandi basirikare n’abapolisi bakuru n’abato. […]Irambuye

Urubyiruko rw’abanyeshuri rurasabwa kuzatora neza batagendeye mu kigare

Komisiyo y’igihugu y’amatora irasaba abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza kuzitabira amatora y’inzego z’ibanze azatangira mu kwezi gutaha, bagatora neza batagendeye mu kigare kuko gutora neza kwabo ari uruhare mu kugena uko bifuza kuyoborwa ubwo bazaba barangije kwiga. Mu Rwanda mu 2014 habarurwaga abanyeshuri 87 103 biga muri za Kaminuza n’amashuri makuru, kuri […]Irambuye

Remera ya Kigali, abaturage bananiza abashinzwe kugenzura isuku

Kuri uyu wa gatatu, umurenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo wahuguye abakora irondo ry’isuku ndetse n’abagize Club z’isuku mu midugu igize uwo murenge; Gusa, abo bashinzwe isuku yifashe mu bice byose bigize umurenge ariko barinubira ko hari abaturage babananiza mu kazi kabo. Bamwe mu bakora irondo ry’isuku bavuga ko mu kazi kabo bahura n’abaturage […]Irambuye

Umutoza Eric Nshimiyimana yagizwe umudiyakoni mu rusengero

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Eric Nshimiyimana, hamwe n’umugore we, yatangiye umwaka wa 2016 mu byishimo nyuma yo gutorerwa umurimo w’ubudiyakoni mu rusengero rwitwa “New Jerusalem Church” asengeramo. Nshimiyimana n’umugore we basengewe n’umushumba w’itorero kuri Noheli, tariki 25 Ukuboza 2015. Eric Nshimiyimana wakiniye ndetse akanatoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ avuga ko kujya mu Mana […]Irambuye

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ntiryatangiye neza umwaka wa 2016

Ku munsi wa mbere w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exchange (RSE)” muri uyu mwaka mushya, kuri uyu wa kabiri tariki 5 Mutarama, 2016 nta mugabane n’umwe wacurujwe; Ndetse igiciro cy’imigabane hafi ya yose kiguma kucyo cyariho mbere y’uko umwaka ushize wa 2015 usoza. Ku isoko, Umugabane wa BK ntiwahindutse ugereranyije n’ahashize ukaba uri ku […]Irambuye

Nsengimana Jean Bosco muri 6 BikeAid izakinisha ‘La Tropical Amissa

Nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe, Nsengimana Jean Bosco yamaze gutoranywa mu bakinnyi 6 bazahagararira ikipe y’abigize umwuga, BikeAid yo mu Budage, mu irushanwa ry’amagare rya mbere muri Afurika “La Tropical Amissa Bongo” ryo muri Gabon rizaba hagati y’itariki 18-24 Mutarama 2016. Tariki ya 9 Mutarama 2016, nibwo Nsengimana Jean Bosco azerekeza mu Budage, aho […]Irambuye

Ibigo nyarwanda byatangiye kunyuza amabuye y’agaciro Mombasa bahunga ubujura bwa

Ibigo by’Abanyarwanda zohereza amabuye y’agaciro mu mahanga zatangiye kunyuza ibicuruzwa byazo ku cyambu cya Mombasa muri Kenya, nyuma yo kwibirwa amabuye ku cyambu cya Dar Es Salaam muri Tanzania mu bihe binyuranye. Mu bigo byimukiye ku cyambu ya Mombasa, nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Newtimes, harimo ikitwa ‘Mineral Supply African Ltd (MSA)’ gifatwa nk’icyambere mu bucuruzi […]Irambuye

en_USEnglish