Digiqole ad

CHAN: U Rwanda ruzakina na DR Congo muri 1/4

 CHAN: U Rwanda ruzakina na DR Congo muri 1/4

U Rwanda rwatsinze DR Congo mu mukino wa gicuti wo kwitegura iri rushanwa rya CHAN.

Mu mikino isoza iy’itsinda rya kabiri (B), ikipe ya Cameroon ikoze ibyo benshi batatekerezaga itsinda Congo Kinshasa 3-1, byayihesheje amahirwe yo gusohoka mu itsinda iri ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi. Amavubi azahura na DR Congo yabaye iya kabiri mu itsinda.

U Rwanda rwatsinze DR Congo mu mukino wa gicuti wo kwitegura iri rushanwa rya CHAN.
U Rwanda rwatsinze DR Congo mu mukino wa gicuti wo kwitegura iri rushanwa rya CHAN.

Amateka y’amakipe yombi mu mikino ya CHAN yagaragazaga ko Congo Kinshasa yari yarashoboye gusezerera Cameroon inshuro ebyiri mu majonjora yo gushaka itike yo kujya mu irushanwa rya CHAN ya 2009 na 2014; Mu gihe Cameroon yari yaratsinze Congo Kinshasa 2-0 inshuro imwe rukumbi bahuriye muri iri rushanwa muri Sudani muri 2011.

Congo Kinshasa n’amanota atandatu, yaje muri uyu mukino yizeye itike ya ¼ ndetse byatumye iruhutsa abakinnyi bayo babanza mu kibuga hafi ya yose.

Mu gihe Cameroon n’amanota ane yo yasabwaga inota rimwe ngo yerekeze mu kiciro gikurikira, ndetse intsinzi y’Intare za Cameroon yagombaga no gutuma zegukana umwanya wa mbere mu itsinda bityo ntizahure n’u Rwanda rukinira imbere y’abafana barwo kandi banganyije mu mukino wa gicuti bitegura irushanwa.

Cameroon yaje ishaka gutsinda bigaragara, mu gihe Congo Kinshasa yo yari yakoze impinduka ikaruhutsa abakinnyi 9 mu ikipe yari yatsinze Angola 4-2.

Aya makipe yombi yari yakoze ku bafana bayo, nk’uko bisanzwe Abakongomani bari benshi i Huye; Mu gihe Cameroon ifite abafana yishakiye bava i Kigali bakaza kuyishyigikira uko yakinnye.

Iminota 30 ya mbere y’umukino yakiniwe mu kibuga cya Congo Kinshasa, Cameroon irema amahirwe yo gutsinda umunota ku wundi ariko nta musaruro.

Uburyo bukomeye buboneka ku munota wa 30, ubwo Nlend Samuel yateraga ishoti rigana mu izamu maze Ley Matambi, umwe mu banyezamu beza mu irushanwa arishyira hanze.

Nyuma yo guhusha uburyo burenze butanu (5) bwo gutsinda, Cameroon yaje kubona izamu ku munota wa 40, ni ku kazi gakomeye kakozwe na Moumi Ngamaleu mu rubuga rw’amahina, maze umupira we ugera kwa Yazid Atouba wahoze akinira ikipe ya Chicago yo muri America, uyu nta kosa yakoze yawushyize mu izamu neza.

Igice cya mbere cyarangiye ari icyo gitego 1-0, nubwo Cameroon yahushije byinshi.

Igice cya kabiri cyatangiranye n’impinduka ku ruhande rwa Congo Kinshasa, aho kabuhariwe Mechak Elia yinjiraga mu kibuga. Umupira wa mbere yakozeho, yawuteretse ku kirenge cya Jean Marc Makusu Mundele wahise wishyurira Congo ku munota wa 47.

Cameroon ntabwo yaciwe intege n’iki gitego, ahubwo yahise igaruka byihuse ni ko gutsinda ibitego bibiri biteye amabengeza kuwabirebye. Ngamaleu wari waremye icya mbere, yitsindiye icya kabiri ku munota wa 52, mu gihe Samuel Nlend yatsindaga igitego cyiza cyane ku munota wa 64.

Umukino waje kurangira ari ibyo bitego 3-1, bivuze ko Cameroon yazamutse iyoboye itsinda rya kabiri n’amanota arindwi, DR Congo ikaba iya kabiri n’amanota atandatu.

Bivuze ko  kuwa gatandatu tariki 30 Mutarama, saa cyenda z’amanywa (15h00) u Rwanda ruzakira Congo Kinshasa kuri Stade Amahoro, hanyuma Cameroon ikinire na Côte d’Ivoire kuri Stade ya Huye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) mu mikino ya kimwe cya kane ( 1/4).

Iyi ni ikipe ya Cameroun yatsinze Congo i Huye
Iyi ni ikipe ya Cameroun yatsinze Congo i Huye
Les Leopards zari zabanje mu kibuga zatsinzwe na Cameroun
Les Leopards zari zabanje mu kibuga zatsinzwe na Cameroun
Cameroun yarushije cyane Congo Kinshasa gutera umupira
Cameroun yarushije cyane Congo Kinshasa gutera umupira, uyu uwufite ni Yazid Emane Atouba watsinze igitego cya mbere cya Les Lions Indomptables

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Aba bavandimwe bazatubabarire ntibazatwandagaze cyane.

  • Twihangane Bana Nzambe baduhondagure kuko sinizeye ko twakongera kubatsinda;gusa ikibabaje kurushaho ni uko:
    1.tugiye gutsindwa 2 gakurikiranye, kandi bwa mbere ku makosa y’umutoza wihaye kuruhutsa equipe yashoboraga gutsinda ngo ayibikiye 1/4,ngaha rero turaje dutsindwe n’ubwo bwose bitazanshimisha ariko birashoboka cyane.
    2.Birashoboka cyane ko dushobora gushiduka Stade yuzuye abaCongolese gusa kubera ya miteto yacu yo kutazinduka; dore umuti rero: Kugena imiryango abafana ba Congo bagomba kwinjiriramo kandi bakagenerwa ibice byabo,byakuzura bakarekera aho kuko nubwo bwose football ari ubworoherane, ntibyakumvikana ukuntu igihugu cyaza gukinira iwawe kikakurusha abafana, ibitari ibyo turongera dusebe nyuma y’uko dusebeye i Huye kubera umuriro; rwose mbisubiremo,ni ngombwa ko abafana ba Congo bagenerwa imyanya runaka, imyinshi ikagenerwa abanyarwanda “Home advantage”, ntabwo ari ivangura ntimunyumve nabi kuko Ujya gutera uburezi arabwibanza.

    • Nizereko perezida atazajya kuwureba.Azagende awutangize ubundi ahite yigendera.

  • Twatsinda, twatsinda, jyewe ndasaba abashinzwe umutekano kumera magabo kuko abanye congo bagira amahane.naho ibyo kuvuga ngo bazadutsinda se murabishingira hehe????? ko duhora tubatsinda.jyewe abari banteye ubwoba ni Cameroon naho aba bo tuzabatsinda kandi tunabarinde wamugani wabafana ba polisi

  • Nanjye ntangajwe nuburyo abantu bose barangije kwemeza ko Congo izatsinda u Rwanda. Ballon iridunda sha. ni 11 kuri 11 kandi twe tuzaba dukinira ku Mahoro imbere y’abafana. Njye ndabona amavubi azadwinga Congo nka 2-1.

  • kuki wumva ko uzatsindwa utarakina!ibyo sibyo baturusha iki?kuba twara batsinze se byarimpanuka?jya wigirira ikizere mbere yuko abandi bakikugirira.umunye ko ububwa bubi ari ukwiheba no gucika intege.

Comments are closed.

en_USEnglish