Digiqole ad

Hagiye kujyaho Sitati yihariye y’abarimu izatuma imishahara yabo izamurwa

 Hagiye kujyaho Sitati yihariye y’abarimu izatuma imishahara yabo izamurwa

Abarimu bakoresha ubwitange mu kazi kabo nyamara bari mubahembwa amafaranga make cyane (Unidentified photo).

*Guverinoma yiteguye gushyigikira amaduka yihariye azagurisha abarimu ku giciro gito;
*Ababyeyi n’umuryango nyarwanda nabo bakwiye kujya bashimira abarimu;
*Umwaka w’amashuri wa 2016 uratangirana ingamba zigamije kurandura ibibazo by’abarimu.

Minisiteri y’uburezi iratangaza ko uyu mwaka wa 2016 udasanzwe ku barezi, kuko Leta igiye gutangira gushyira mu bikorwa ingamba nshya zigamije gukemura ibibazo by’imishahara n’imibereho y’abarimu, hakazashyirwaho Sitati nshya yihariye y’abarimu, abesheje imihigo neza bahabwa agahimbazamushyi, n’ibindi.

Abarimu bakoresha ubwitange mu kazi kabo nyamara bari mubahembwa amafaranga make cyane (Unidentified photo).
Abarimu bakoresha ubwitange mu kazi kabo nyamara bari mubahembwa amafaranga make cyane (Unidentified photo).

Mu gushyira ku mugaragaro amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, Minisiteri y’uburezi yashimiye abarezi ku ruhare rukomeye bagize ku mibare y’abatsinda ibizamini bya Leta ikomeje kwiyongera buri mwaka.

Olivier Rwamukwaya, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) yavuze ko muri rusange buri uko bahuye n’abarimu babashimira ubwitange bagaragaza, ariko ngo kuva muri uyu mwaka kubashimira bigiye kuva mu magambo gusa.

Rwamukwaya avuga ko mu rwego rwo gushaka ubundi buryo bwatuma abarezi bakora umwuga wabo bumva bawishimiye kurushaho, ngo hari ingamba nshya zizatangira gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka.

Yagize ati “Igishya giteganyijwe twizera ko mu gihe gitoya kiba cyashyizwe n’ahagaragara, ni Sitati yihariye y’abarimu,…Bitewe n’umwihariko w’imiterere y’umwuga wabo, Minisiteri y’uburezi na Minisiteri y’abakozi ba Leta twamaze kurangiza umushinga wa Sitati yihariye y’abarimu, izifashishwa mu kugira ibyo bazajya bagenerwa byihariye bijyanye n’ubwiharire bw’umwuga wabo.”

Bimwe mubyo Sitati yihariye izatuma abarimu bahabwa, harimo “nko kuzamurwa mu ntera ntambike (horizontal promotion) cyangwa kuzamurwa mu ngazi (vertical promotion) ubundi bitajyaga bibakorerwa,…ku buryo umwarimu uko azajya azamurwa n’umushahara we uzagenda wiyongera bikurikije igihe amaze mu kazi” nk’uko Rwamukwaya abitangaza.

Avuga ko iyi Sitati nimara kujyaho, hari nk’aho umwarimu azajya abona umushahara uruta uw’umuyobozi w’ishuri yigishamo kubera bwa buryo yagiye azamurwa mu ntera.

Rwamukwaya ati “Bizafasha kubona ibyatuma bitabwaho ku buryo bwihariye kubera ko n’umwuga wabo wihariye, kugeza ubu ibyo bahabwaga byose byashingiraga kuri sitati igenga abakozi ba Leta muri rusange.”

Ikindi gishya muri uyu mwaka Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yizeza abarezi, ni agahimbazamushyi ubundi kagenerwa buri mukozi wese wa Leta wesheje neza imihigo ariko bo bakaba batagabwaga.

Yagize ati “… nyuma yokureba neza ko besheje imihigo yabo bazajya babarirwa agahimbazamushyi, ubundi ntabwo byabagaho, ni kimwe mu bishya bigiye gutangira gukorwa.”

Olivier Rwamukwaya kandi yavuze ko Guverinoma izakomeza kunoza gahunda zisanzwe zifasha abarezi, ndetse no kubashishikariza kurushaho kubyaza umusaruro Koperative Umwarimu SACCO Leta itera inkunga, dore ko ngo abenshi bataratangira kuyibyaza umusaruro.

Kubyerekeranye n’amaguriro yihariye y’abarimu, ubusanzwe azwi ku basirikare n’abapolisi, Rwamukwaya yavuze ko Guverinoma atariyo izashyiraho ayo maguriro, ahubwo hazifashishwa ya nkunga Guverinoma inyuza muri Koperative y’abarimu, hanyuma abarimu bakaba aribo bitangiriza ayo magurira.

Yagize ati “Nk’uko bakora indi mishinga ibabyarira inyungu, abarimu bo mu murenge runaka bakwishyira hamwe bagatangiza iduka ryabo,…iduka bashobora kugiraho umwihariko nk’abanyamuryango, umwarimu akaba yajyayo akagaragaza ikarita ko ari umunyamuryango bakamuha ibyo akeneye n’igihe umushahara utaraboneka, iduka umwarimu ashobora guhabwa ibyo akeneye ku giciro kiri munsi y’icy’undi utari umunyamuryango,…iduka bazajya bagabana inyungu ryungutse buri mwaka.”

Minisiteri y’uburezi ivuga ko amaduka nk’aya hari aho yatangiye nko mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, na hamwe mu Ntara y’Amajyepfo. Kandi, ikanakangurira ababyeyi n’umuryango Nyarwanda muri rusange, kujya bashimira kandi bagaragariza abarezi ko ari ab’ingenzi kuri bo no kubana babo bigisha.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Tumenyereye ko imvugo ya Muzehe ari yo ngiro.

  • Barakubeshye!Hari igihe ibyo abarimu tutabibwirwa. Natangiye kwigisha muri 2010 maze imyaka itandatu. uretse 10% Mathias akiri PS muri Mineduc yavuze akajyaho rimwe kandi bari baratubwiye ko azajya ajyaho buri mwaka, umushahara ntakiriyongeraho na kimwe kugeza n’uyu munsi. Mpembwa 136,000 bakuramo aya SFAR nkasigarana 116. None se ugize ngo bizakorwa, ryari se? Mwalimu yabwiwe kenshi ko agomba kwishyakira ibisubizo, uzumve ko hari umwalimu ugira icyo abivugaho, kereka utazi gushaka ibisubizo.Ngizo za mwalimu Sacco, uzi ukuntu inguzanyo yabo igorana? Wa munyamakuru we wanditse iyi nkuru, uzongere wegere uyu State Minister mu mpera z’ukwa gatatu niwumva ko hari ikiyongereyeho, uzaze nkugurire icyo unywa. Umenye neza ko nta mwana w’umuyobozi kuva kuri Gitifu wiga mu ishuri rya leta, bose babajyana mu mashuri yigenga, aho umwalimu wa primaire ahembwa neza kurusha umwalimu wa secondaire muri Leta cg se hanze y’ u Rwanda. Ni gute waba manager wa Bank ntuyibitsemo ukajya ujya guhemberwa mu zindi? Ni gute waba umyobozi muri REB abana bawe ukabashyira mu kigo gifite programs zo hanze(Cambrigde,IGCS,Ecole Belge, Francaise etc)? Ni gute waba umuyobozi abana bawe ntibige mu gihugu ufitemo ibintu uyobora? Igisubizo buri wese yakiha….Naho ngo mwalimu? Uzabaze umumotari nawe yakubwira ko yahemba batatu.

    • Umva teacher, niba warize university uzaze nkwereke aho umwalimu ahembwa 1000 $ ureke ibyo urimo!

  • v Barakubeshye!Hari igihe ibyo abarimu tutabibwirwa. Natangiye kwigisha muri 2010 maze imyaka itandatu. uretse 10% Mathias akiri PS muri Mineduc yavuze akajyaho rimwe kandi bari baratubwiye ko azajya ajyaho buri mwaka, umushahara ntakiriyongeraho na kimwe kugeza n’uyu munsi. Mpembwa 136,000 bakuramo aya SFAR nkasigarana 116. None se ugize ngo bizakorwa, ryari se? Mwalimu yabwiwe kenshi ko agomba kwishyakira ibisubizo, uzumve ko hari umwalimu ugira icyo abivugaho, kereka utazi gushaka ibisubizo.Ngizo za mwalimu Sacco, uzi ukuntu inguzanyo yabo igorana? Wa munyamakuru we wanditse iyi nkuru, uzongere wegere uyu State Minister mu mpera z’ukwa gatatu niwumva ko hari ikiyongereyeho, uzaze nkugurire icyo unywa. Umenye neza ko nta mwana w’umuyobozi kuva kuri Gitifu wiga mu ishuri rya leta, bose babajyana mu mashuri yigenga, aho umwalimu wa primaire ahembwa neza kurusha umwalimu wa secondaire muri Leta cg se hanze y’ u Rwanda. Ni gute waba manager wa Bank ntuyibitsemo ukajya ujya guhemberwa mu zindi? Ni gute waba umyobozi muri REB abana bawe ukabashyira mu kigo gifite programs zo hanze(Cambrigde,IGCS,Ecole Belge, Francaise etc)? Ni gute waba umuyobozi abana bawe ntibige mu gihugu ufitemo ibintu uyobora? Igisubizo buri wese yakiha….Naho ngo mwalimu? Uzabaze umumotari nawe yakubwira ko yahemba batatu.

    • Sibyo gusa ongeraho ko niyo barangije amashuli abanza bahita burira indege, ahubwo umuntu yibaza niba dutegekwa n’abanyamahanga cyangwa.Kuko iyurebye usanga ibyerekeye u rwanda rwo mu myaka 20 batabibara.Ni hano vuba hanyuma nigendere.

      • Kuba burira indege ntacyo bitwaye! Baragaruka bagakorera igihugu! Kandi hari n’abandi benshi bajyayo atari abana b’abayobozi bishyurirwa na leta cg n’imiryango yabo. Baba bagiye kurahura ubwenge. Ese ntago waba warize amateka ya Japon muri tronc commun? Mujye mutekereza mukuyemo amarangamutima!

        • Baba bagiye kurahura ubwenge? ubwo rero wemeyeko ireme ry’uburezi rusange mu Rwanda ari hafi ya zero.

  • ubwo bivuzwe rero bishyirwe mu bikorwa maze abarimu bahazamukire dore ko basaga nabasigaye inyuma

  • Sitati mwibutse muri 2016? Tuzamutora muri 2017 byo ntakibazo.

  • Ariko abantu ntibagira nimpuhwe, mwalimu wa primaire uhembwa 44000 frw wabikoramo iki? Kuramo ubukode 15000 frw hasigaye 29000frw niba afite umugore n’abana harimo uwiga secondaire uzamuha angahe ngo usigaze ayo gutunga urugo? Nonese ko yashize umuntu ataraguramo nipataro nimwe uzigishanya ipataro imwe imyaka ingahe? Muzakore ubushakashatsi nkamwe ba banyamakuru muri nintumwa za rubanda muzasanga hariho nabashaka kuburara cg ugasanga bafite amadeni adashiraadashiraPr, baarababaye barashavuuye cyane. Nabo ni abakozi nkabandi nibatabarenibatabare kuko umwanya wose awumara mu kazi ntiyabona numwanya wo gukurikrana ibindi, abakomeye bose baciye imbere ye byaba bibabaje iyo akwigishije ukagera ku rwego rushimishije ukazajya umunyuraho bamufashe mu mashati yabuze ayo kwishyura. President niwe wenyine wo kutuvuganira naho abandi bose baratwihoreye dore ko ahora abasaba gukemura ibibazo bibareba bitiriwe bimugeraho ariko ntibabikora ubwo baba bashaka kumuvunisha nabo nibabikemure atiriwe abibabaza.

    • Muri 1990 Mwalimu yahembwaga 15.000frw.Ikiri k’ibirayi cyaguraga 25frw.Byeri yaguraga 100frw,Minerval muri secondaire yari 7000 ku gihembwe, ubukode i Kigali byari ibihumbi 5-6 inzu iciriritse..Bisi yari 20frw ujya mu mugi.Ngaho mbwira

  • Mwabona tutavuye ku ntoryi?

  • AREGA NIMWICECEKERE KUKO ABAGEKEMUYE IBIBAZO MUFITE NIBO BABIBATEZA UB– USE NIBA ABABANA BIGA A BROAD URUMVA KUBA NTAREME RIHARI HARICYO BIMUBWIYE NUBUNDI UWE IYO ARANGIRIJE HANZE AZA ABA DG NTABWO RERO KUMVAKO YAKEMURA IBIBAZO BYABARUBANDA RUGUFI BYAMUSHISHIKAZA NAHO UWITEKA WENYINE KUKO IYO UREBYE ABAHEMBWA UR– USENDA NIBO BAKORA CYANEEE MAKUMYABIRI NANE 24/24 HOURS NJYE NAKOZE UBUGORORANGINGO NSANGA NTAHEREZO BIDATEZE GUKEMUKA MUZAKURIKIRANE NEZA WENDA NKURUGERO NKO MUGISIRIKARE UREBE AHO UWINJIYE UBU YAJYA MUBAJEPE USANGA ARUSHA ARUSHA UMAZE IMYAKA 26 ANS MUKAZI UMUSHAHARA NDETSE ARUSHA NA CAPT USAZIYE MUKAZI ESE UBWO UBA UBONA IBYO BIKWIRIYE KOKO NKUMUBOYOZI UZIKO BAMWE BABAYE ICIRO RYIMIGANI MUMIRYANGO YABO AHO BATIGA NAHO BABA UMWANA WINJIYE AKUBAKA INZU IFITE AGACIRO KA 15,000,000, MUZAJYE RUSHESHE MUREBE NIHO NABASHIJE KUGERA

  • yewe, nimujye muceceka, anayeri turayamenyereye. ni ukugira ngo mwarimu atuze maze 2017 azitware neza mu matora ye! turabizi ese kuva 1994 ubu ni bwo bibutse ko mwarimu akwiye kugengwa ba statut yihariye????? ku bwa Kinani yar iriho kdi abarimu banahembwaga neza kurusha abandi bakozi. none ngo iki? kubona mwarimukazi adashobora no kwigurira cotex??kweli!!!!! barangiza bakandika muri za reports ngo ubukungu bwarazamutse, ngo u Rda ni Singapur! haaaaàaaa!

  • Congs for Mineduc.

  • Ntawutabonako igihugu cyacu gitera imbere munzego nyinshi Kuva nyuma ya 1994, arko nibacye babonako mu Rwanda hari ubusumbane bukabije mubijyanye nimishyahara (income inequality) munzego zareta, iki burimwaka haza amabwiriza akakaye areba mwalimu ngokugirango ireme ryuburezi rigerweho nyamara ntihashyirwa ingufu mukongera motivation ya mwalimu, kurinjyewe ntakidasanjwe status nyanshya izanye kidasanzwe mugihe hatavugwamo nabura kongera umushahara fatizo we naho biriya bya horizontal na vertical prom uzasanga ari 2000f cg 3000f uzajya wongererwa 1 mumwaka ngonawe wazamuwe,naho kuzamura mwalimu bizashoboka mugihe abagendera muma v8 ya miliyoni80 bazumvako banagendeye mumodoka miliyoni5 nabwo bagerakukazi nonese mwalimu kwatagira na moto ntagera kukazi ikindi uhebwa ibihumbi 500,800 cg miliyoni nibumvako bahembwe ihumbi ma 200 nabwo banyura noneho hakabaho gusaranganya ubushobozi igihugu cyacu gufite nibwo mwalimu nabura numutangizi yazahembwa nka nkibihumbi 100, gusa ibintibishoboka kuko ababikora nibo banyirimigati minini kndi ntibashaka kuyisangira nabandi so this is resulting discontented teachers finally the government will became unpopular in their eyes and quality of education will continue to decline in public school however the people will also lost the confidence of public schools therefore the schools will remain in of poor people who doesn’t hv another choice,anyway beyond of this only HE poul kagame is the who can do a reform in public sector about income inequality, as my final remark I call upon all teachers to continue wz their all effort as incredible patriotists and nationalists to performe our job perfectly bcz is our passion so Good bless all teachers and other vulnerable personnel in different public sector, Vive le Rwanda Vive H E Poul kagame.

  • Mwagiye mumenya ko muri indushyi mugaceceka koko
    Kora iyi mibare umwarimu ahembwa 44000
    Kuramo 15000 ya logement
    Kuramo 20000 yo kumutunga(ifunguro)
    Kuramo imisanzu(3000)
    Saving ya Sacco 2000
    Phone 2000
    Tiquet yo kujya guhembwa
    uragura iyi ipantaro, ishati, n’inkweto
    Uzababo wenyine c hahirwa ugutumira cg Phone igapfa ahaaaaaaaaaa

  • Ababyumva badusobanurire. Ese horizontal promotion na vertical promotion bitandukaniye he?

  • Ese ayo maduka bavuga arihe?None se ayo maduka azishyurira umwana mwishuri.Mwalimu uburyo abeshwa ameze nk’akana kagahijya

Comments are closed.

en_USEnglish