Abacuruzi bakoresha iminzani itujuje ubuziranenge nkana bakiba abaguzi – RSB
Kuva kuri uyu wa mbere, inzobere mu bipimo zikorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge ‘RSB’ barimo guhugurwa mu rwego rwo kureba uko bakongera ibikorwa by’ubugenzuzi bukikoresho bipima bikoreshwa mu bucuruzi nk’iminzani, amapombo ya Lisansi, ibikoresho byo kwa muganga n’ibindi, dore ko ngo hari ababiyobya nkana kugira ngo bahuguze abaguzi babagana.
Mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge ‘RSB’ habamo ishami rishinzwe ibipimo, rikora ubugenzuzi ku bikoresho bikoreshwa mu gupima mu bucuruzi, hagamijwe kurinda ko hagati y’umucuruzi n’umuguzi hagira uriganya undi bitewe n’ibikoresho bipima.
Zimurinda Philbert, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibipimo avuga ko mu kazi kabo ka buri munsi bakora ubugenzuzi ku minzani ikoreshwa mu bucuruzi , ku mapombo akoreshwa mu gucuruza Lisansi, ndetse bagakora ubugenzunzi kuri bimwe mu bikoresho bikoreshwa kwa mu ganga nk’ibyitwa “thermometer ”.
Zimurinda kandi avuga ko nubwo bakora ubugenzuzi kandi ngo bakora uko bashoboye ngo abaguzi badatsikamirwa n’abacuruzi, ngo mu Rwanda nta mategeko agenga ibipimo ngenderwaho.
Zimurinda ati “Ibi dukora nta mategeko ubu dufite. Ntabwo harajyaho itegeko rigenga methodology (uko bikorwa), ntihari hashobora kujyaho regulation (amabwiriza/amategeko). Ubu turacyakoresha amategeko arengera umuguzi (consumer protection).”
Uyu muyobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge akavuga ko kuba nta mategeko bituma haba icyuho abacuruzi bacamo bakaba bakwiba ababagana cyangwa nabo bakiyiba kubera kutubahiriza amabwiriza agenga ibipimo.
Aha yavuze ko bikunze kuba ku minzani ndetse n’amapombo ya Lisansi, aho ibyo bikoresho ngo bishobora gutanga ibintu bike cyangwa byinshi ugereranije n’ibyo umuguzi yishyuye.
Muri aya mahugurwa, ngo izi nzobere mu bipimo zizarebera hamwe ibyo zisanzwe zikora, ibyo zakongeraho mu bihe bizaza, ndetse ngo zirebe ibyihutirwa cyane kukira ngo mu bihe bizaza bazabishyirireho amategeko n’amabwiriza abigenga.
Kuri ubu, mu turere tumwe na tumwe hari ahakigaragara iminzani itemewe n’ikigo cy’ubuziranenge, ari nayo abacuruzi rimwe na rimwe buririraho biba abaguzi; Ariko ibi ngo bizavanwaho burundu n’amategeko azajyaho.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW