Karongi: Agakiriro k’Akarere katangiye kumeramo ibigunda
Agakiriro k’Akarere Karongi gaherereye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gacaca, kubatswe kugira ngo gafashe guteza imbere imirimo ngiro n’imyuga, ntikaratangira gutanga umusaruro wagenwe kubera ikibazo cy’amashanyarazi, dore ko ubu gakoreramo abantu mbarwa, ndetse n’ibice bimwe na bimwe bikaba byaratangiye kumeramo ikigunda.
Hashize amezi arindwi Agakiriro (ibikorwa remezo byashyizwe muri buri Karere kugira ngo bifashe mu guteza imbere imyuga) k’Akarere ka Karongi kuzuye. Nyamara ukitegereje, ibice bimwe na bimwe byatangiye kumeramo ibigunda kuko bidakorerwamo.
Kubera ko Agakiriro gakenera umuriro w’amashanyarazi kubera imirimo irimo nk’iy’ububaji no gusudira nyamara aka Karongi kakaba nta muriro uragashyirwamo, byatumye abakora imyuga benshi batitabira kujya kugakoreramo kuko nta mashanyarazi.
Elias Nsanzimpa ukora ibyo kuvugurura inkweto zishaje akazivanamo inshya, ni umwe mubagombaga kuba barimo gukorera muri aka Gakiriro ka Karongi, ariko ntarakajyamo kuko nta muriro urahagera.
Yagize ati “Imashini dukoresha zose zisaba umuriro w’amashanyarazi, urumva rero nta kuntu wakora nta muriro. Icyo dusaba ni uko bihutisha kuwuhageza, maze natwe tukajyayo. Nta kibazo dufite cyatubuza kujya kuhakorera mu gihe umuriro uhageze.”
Ku ruhande rw’Akarere ka Karongi, Emmanuel Muhire, Umunyamabanga Nshingwa-bikorwa wako yadutangarije ko nta gihe kinini gihari ngo umuriro w’amashanyarazi ube uhageze, bityo agasaba abakora imyuga kwihutira kujya mu Gakiriro kuko ari amahirwe nk’abanyamyuga badakwiye kwitesha.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bukavuga ko isoko ryo kugeza umuriro kuri kariya Gakiriro ryamaze gutangwa, ku buryo ngo igisigaye ubu ari uko rwiyemezamirimo ahageza umuriro, kandi ngo ntibizarenga ibyumweru bibiri.
Aka Gakiriro kitezweho kuba inkingi y’iterambere kuko kazakoreramo abanyamyuga n’Amakoperative yabo, maze ibikorwa byabo bikarushaho kwiyongera no kubona isoko.
Mu Karere ka Karongi habarurwa urubyiruko rugera ku 160 rwarangije amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ku kirwa cya Iwawa narwo rukeneye kubyaza umusaruro aka gakiriro.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi