Digiqole ad

Abanyeshuri 9 429 ntibakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange

 Abanyeshuri 9 429 ntibakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange

Abanyeshuri bagera ku 9 400 ntibakozi ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange

Imibare yasohowe na Minisiteri y’Uburezi iragaragaza ko mu banyeshuri 168 113 bari biyandikishije ku rutonde rw’abifuza gukora ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2015, abagera ku 7 756 ntibabashije ku bikora, mu gihe mu cyiciro rusange abatarakoze ari 1 673. Umuseke wagerageje kuvugana n’inzego zibishinzwe kuri uyu mubare munini w’abatarakoze ntibyashoboka.

Mu mwaka ushize, imibare y’abakoze ibizamini mu mashuri abanza yarazamutse ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2014, kuko bavuye ku 157 033 bakagera ku 160 357. Abatsinze nabo bavuye ku ijanisha rya 84.50% bagera kuri 84.82%.

Muri bariya banyeshuri 160 357 mu mwaka ushize, abagera 24 350 ntibabashije kuza mu byiciro (division) bine bya mbere, bivuze ko batsinzwe.

Muri iki cyiciro, abanyeshuri bagera ku 7 756 ntibakoze ibizamini, nyamara bari bariyandikishije.

Uturere nka Musanze ifite abanyeshuri 556 batakoze, Karongi na 497, Gatsibo na 426, Nyagatare na 448, Kirehe na 386, Kayonza na 366 nitwo turere tuza imbere mu kugira imibare y’abana benshi batakoze ibizamini. Mu gihe Kicukiro n’abanyeshuri 50 ariyo ifite imibare mito y’abanyeshuri batakoze.

Gusa, Kirehe niyo iza imbere ku ijanisha kuko ifite abanyeshuri 386 (8%) batakoze mu banyeshuri 4 819 bari biyandikishije; Akarere ka Musanze ku ijanisha kaza ku mwanya wa gatatu kuko gafite abagera kuri 556 (6.9%) mu 8 089 bagombaga gukora.


Mu cyiciro rusange (O-Level)

Abari biyandikishije ku rutonde rw’abashaka gukora ibizamini bisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level) bageraga ku 86 541, nyamara abakoze ni 84 868, bivuze ko 1 673 (2%) batakoze.

Uturere nka Nyabihu gafite abanyeshuri 108, Nyagatare na 114, Musanze na 98, Gatsibo na 91, Rubavu na 85 aritwo dufite imibare myinshi y’abiyandikishije ntibakore. Akarere ka Nyarugenge n’abanyeshuri 23 na Huye ifite 26 nitwo turere dufite imibare mito y’abatarakoze.

Gusa, muri iki cyiciro ho imibare y’abakoze yasubiye inyuma ugereranyije n’umwaka wabanje, kuko bavuye ku 86 461 mu mwaka wa 2014, baba 84 868 muri 2015.

Mu bagera ku 84 868 bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abagera ku 10 832 baratsinzwe.

Kuva hagati mu cyumweru gishize, Umuseke wagerageje kuvugana n’abarebwa n’iki kibazo mu turere cyane cyane ndetse no muri REB ariko ntibabashaga kuboneka ku mpamvu zitandukanye batangaga zirimo inama.

Mu 2013, Iburasirazuba mu karere ka Kayonza havuzwe ibigo bimwe byagaragayeho abana benshi (barenga 100) bataye amashuri. Imirimo yo mu rugo ikoreshwa abana b’ingimbi n’abangavu mu ngo zo mu bice by’umujyi nayo ifatwa nka kimwe mu bituma abana bata amashuri cyane cyane abakiri mu kiciro rusange, bakajya gukora imirimo.

 

Leta irateganya ibihano ku batesha abana ishuri

Iteka rya Minisitiri no 001/2016 ryo ku wa 08/01/2016 ryasohotse mu igazeti ya Leta kuri uyu wa mbere tariki 18 Mutarama riteganya ibihano ku babyeyi batohereza abana ku ishuri n’abandi bashobora gukoresha abana imirimo ituma bata ishuri.

Ibyo bihano ni ukugawa mu nama y’Umudugudu atuyemo kandi agategekwa kujyana umwana ku ishuri. Muri byo harimo kandi no kuba ubuyobozi bw’ishuri bwifashisha ubuyobozi bw’Akagari umwana atuyemo agasubizwa mu ishuri.

Naho umuntu ukoresha umwana imirimo ituma atiga yahanwa hakurikijwe amategeko naho umwana agasubizwa mu ishuri n’ubuyobozi bw’Akagari.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • none ubwo abashinzwe uburezi bavuga ko bakora iki?

  • Imirimo yo mu rugo ikoreshwa abana b’ingimbi n’abangavu mu ngo zo mu bice by’umujyi nayo ifatwa nka kimwe mu bituma abana bata amashuri cyane cyane abakiri mu kiciro rusange, bakajya gukora imirimo. Where did you get this information?

Comments are closed.

en_USEnglish