Digiqole ad

Rusagara ngo kuki Ubushinjacyaha bugendera ku mabwire kandi ibyo yivugiye bihari

 Rusagara ngo kuki Ubushinjacyaha bugendera ku mabwire kandi ibyo yivugiye bihari

Frank Rusagara, wigeze kuba Perezida w’uru rukiko ruri kumuburanisha, ubu ari imbere yarwo yiregura kubyo ashinjwa.

*Brig Gen (Rtd)Rusagara ntiyemera icyaha cyo gusebya Leta ari umuyobozi;

*”Igihugu kiyobowe nka p’olice state (igitugu)’ & Leta ni Banana Republic”, Rusagara avuga ko ari amagambo atwerererwa;

*Rusagara ngo yibaza impamvu yatangiye gukurikiranwa kera agakomeza kugirirwa icyizere na Leta;

*Uburenganzira bw’Abunganira abaregwa ngo bwahutajwe ubwo bageraga ku Rukiko.

Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranyemo Col Tom Byabagamba na bagenzi be ibyaha birimo gukora igikorwa cyo gusebya ubutegetsi buriho uri umuyobozi; kuri uyu wa 15 Mutarama Brig Gen (Rtd) Rusagara yahakanye iki cyaha avuga ko Ubushinjacyaha bukimushinja bugendera ku mabwire y’Abatangabuhamya, ko bimwe mu bikorwa akurikiranyweho hari aho yabyisobanuyeho kandi ntagire inkurikizi.

Frank Rusagara, wigeze kuba Perezida w'uru rukiko ruri kumuburanisha, ubu ari imbere yarwo yiregura kubyo ashinjwa
Frank Rusagara, wigeze kuba Perezida w’uru rukiko ruri kumuburanisha, ubu ari imbere yarwo yiregura kubyo ashinjwa.

Ku cyaha cya kabiri cyo ‘Gukora igikorwa cyo gusebya Leta uri umuyobozi’, Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yagikoze agirana ibiganiro na bamwe mu bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda n’abakikirimo.

Mu bisobanuro bidafite itandukaniro cyane n’icyaha cya mbere cyo “Gukwirakwiza nkana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho”, Ubushinjacyaha bwabwiye Umucamanza ko ibi biganiro Rusagara yabigiranye na Capt (Rtd) Kayitare Geoge William; Col (Rtd)Jean Bosco Mulisa; Col Camile Karege; Capt David Kabuye na Col Jules Rutaremara.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu biganiro Rusagara yagiye agirana n’aba bahoze ari abasirikare bakomeye yababwiye amagambo asebya Leta, nko kubwira Capt David Kabuye ko “Igihugu cy’u Rwanda kiyobowe nka police state (igitugu)” no kuba ngo yarabwiye Col Jules Rutaremara ko Leta y’u Rwanda itari popular (idakunzwe) ku rwego mpuzamahaga.

Agaragariza Umucamanza ubukana bw’iki cyaha; Umushinjacyaha yagize ati “nk’umuntu wari uyihagarariye (Leta) yari akwiye gukora ibishoboka kugira ngo ibe popular ariko ibyo yakoze byose kwari ukuyisebya.”

Kimwe mu byo aba batangabuhamya bahurijeho mu gushinja uyu mugabo bahoranye mu gisirikare ni ukuba ngo yarababwiye ko Leta y’u Rwanda yanyuranyije n’ibigenwa n’amategeko ubwo yafatiraga imitungo y’umunyemari Rujugiro Tribert Ayabatwa.

Rusagara udahakana ko yavuze kuri iyi ngingo yabwiye Umucamanza ko mu kiganiro yagiranye n’uwitwa Charles Gahima muri 2013, yagarutse ku ifatirwa ry’imitungo ya Kompanyi ya UTC ariko ko yagaragazaga ko iyi mitungo ikwiye gutandukanywa na Rujugiro kuko ari iy’iyi Kompanyi.

Uyu mugabo waruhukijwe mu gisirikare cy’u Rwanda, yakunze kuvuga ko nk’umuturage wese afite uburenganzira bwo kugira icyo avuga ku gikorwa cyose cyabereye mu gihugu, yabwiye Umucamanza ko kuwa 01 Ugushyingo 2013, yahamagajwe muri Minisiteri y’Ingabo kugira ngo asobanure ibyo yari yavuze ku ifatirwa ry’imitungo ya UTC.

Rusagara yabwiye Umucamanza ko ibyavuye muri iri hamagazwa ari byo Ubushinjacyaha bwari bukwiye guheraho mu kumugenza icyaha aho kumva ibyavuzwe n’Abatangabuhamya nka Capt Kayitare utarabyihagarariyeho.

Rusagara ati “…aho nabivugiye hariho, biranditse n’uwo nabibwiye arahari, aho kugira ngo tujye ku bintu bidafatika,…ibya Kayitare n’abandi bavuga mbona ari byo bihuha.”

Kuri uyu wa Gatanu, Uyu mugabo wigeze kuyobora uru rukiko ari kuburanishirizwamo yakunze kwifashisha inyandiko zigaragaza ko arengana yashyikirije Urukiko n’Ubushinjacyaha Kopi y’ibaruha yandikiye Umukuru w’igihugu mu kwezi kw’Ukwakira 2013 asobanura ibyo yavuze ku ifatirwa ry’imitungo ya UTC.

Bugendeye kuri iyi baruha; Ubushinjacyaha buvuga ko bimwe mu byaha bukurikiranyeho Rusagara yabikoze akiri mu gisirikare, bityo ko iyi baruha yatanzwe na Rusagara ishimangira ibyo akurikiranyweho, buvuga ko mu gusoza (muri iyi baruha) yiseguye kuri Perezida ko ibyo yavuze yabivugiye aho bidakwiye.

Abavoka ngo bahutajwe, Me Buhuru we ngo byashoboraga gutuma ava mu rubanza

Mu mpaka zabimburiye iburanisha; Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Frank Rusagara yabwiye umucamanza ko ubwo yageraga mu marembo y’urukiko abashinzwe gusaka bamuhagaritse bakamutegeka kuva mu modoka kugira ngo bamusake.

Byumvikana nk’aho byari bibaye bwa mbere (kuko tutazi uko basanzwe basakwa); Me Buhuru yavuze ko itegeko rigena imikorere y’Abavoka batajya basakwa mu gihe bitabiriye iburanisha uretse iyo uhagarariye urugaga rwabo ahagaze aho.

Uyu munyamategeko wumvikanaga nk’uwarakarajwe n’abasirikare basaka, yabwiye Umucamanza ko atashobora guhita yinjira mu iburanisha kuko yumvaga yataye umurongo w’icyari kimuzinduye.

Col Tom Byabagamba yahise asaba Umucamanza gusubika iburanisha nibura iminota 20 kugira ngo ababangamiwe basubire mu murongo; Me Buhuru we yahise abwira Umucamanza ko yifuza iminota 30, ndetse Umucamanza yabyubahirije.

Iburanisha ritaha ryimuriwe mu cyumweru gitaha ku itariki ya 20 Mutarama, Rusagara n’umwunganizi we batanga ibisobanuro by’amagambo nka ‘police state’ na ‘Banana Republic’ ngo kuko ibisobanuro byatanzwe n’Ubushinjacyaha biyagoreka.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Ndibuka kera Lizinde bavuga ngo yiswhe ninkotanyo Nayirobi harumukecuru wari warahekuwe nuyu lizinde muri 1973 yaramwiye ati burya ihora ihoze.Ubu uyu nawe harabantu barikurya uyu munyururu kubera we wenda yari yungirijwe naba.None nawe bimugezeho kandi bakoresheje ibyo yabatoje.Nuko bimeze nyine, kwitandukanya nikibi ukarya duke ukoza akarenge ugaharanira kuba umugabo muri roho no mubavandimwe ukaba inyangamugayo nguwo umusingi abasokuruza bacu baturaze, ibyo kubigeraho ntibigomba kugenda muri V8 kugira imiturirwa Nyarutarama n’ahandi reka da.

    • Uririra byishi,ukabura na duke wari ufite! Kdi akebo kajya iwamugarura,ntawe nsetse kuko umugabombwa aseka imbohe,ariko n’ababishima hejuru barebereho,ejo nabo byabageraho.

    • ibyo uvuga nibyo, ahubwo bano batype mbona opposition bahora bavuga aribo ubwabo, kuko bahora basubiranamo, kdi mbona gusubiranamo kwabo bitazahagarara, dore aho nibereye, n’ejobundi buriya abandi bazafungwa, na bano babashinja bafungwe, n abandi n abandi, n abandi banyemari bamburwe imitungo, n’abandi bicwa, kugeza ubwabo birangije, naho

  • Izimanza zubugambo nkubwabagore turazirambiwe.

    • Twebwe, uko mutwita kose,ibipinga,ibigarasha,abajinga,interas,abajenosideri, turi kureba bino tukisrkera.

  • None RUSAGARA ivyo yavuze yarihenze? Niko biri kandi niko abantu bose babibona.

  • Abahe basokuruza uvuga bakuraze ibyo ? Uzasome amateka ! Ese umugani uvuga ngo kanaka “aguye mu matsa” waba uzi icyo usobanura !? Mujye mujijuka mumenye uko muteye !

  • urakoze Muge….burya rwose ingoma zose kw’isi zirahutaza, nta ngoma y’abatagatifu nari nabona..gusa iyo umwe mu bayiyoboye bimugezeho nibwo ubona ko hari abarenganye birenze ukwemera…ibaze rubanda rugufi rwarenganye mu manza utabara…uyu we afite n aho ava..ibaze ba nobody noneho….bo baburanishwa bate? kanaka yaravuze….bikaguhama..kanaka yakumvishe uvuga ngo…bikaguhama…………..gutyo…bakagukura mu bantu ukajya mu gihome! Gusa twibuke ko turi munsi y’ijuru…akarengane satani ataracibwa ntikazashira………………

    • Jajawe ntakundi nyine niko ibie bitwerekeza ntamfura zarashize

  • Ngo “banana Républic”? Aya magambo nayumvanye bwa mbere Evode Uwizeyimana…… kuki we atabibazwa? Izi manza z’utugambo zirarambiranye.

    • Banana republic ni copyright ya Evode Uwieeyimana.

    • Evode nawe kubera role yakinnye n’iyo arimo gukina wenda itararangira niyo mpamvu, ibyo yavuze bisinziriye ,nanyurana gato n’ibyo bamushakaho ibyo yavuze bazabyubura. ibyiza ni ukubaho ntawuvuga.

  • Ariko umuntu ugira amahirwe nuvugwa aho kurakara wakibajije impamvu ukikebura niyo mpamvu leta zibuze abaturage kwishyira bakizana zibamo ubugome bwinshi iyo hagize igihinduka bivayo bakora amabi kuko uwuvuze ashaka gukosora ukabyumva cg abona ibintu abizira

  • Ubundi kuba aba Ba comando bakurikiranywe mu nkiko kubera aya magambo bavuze; ubwabyo bigaragaza ko ntabwisansure buhari kdi biri mubiranga igitugu. Nkabayobozi bari bakwiye gukurwago icyizere bakava mubuyobozi gusa. Cyera Naranziko nta Musirikare ugira ubugambo; ubwo ibi nibyo umu Comando yajya Gushinja mugenzi we kweli.

  • Politic yabigishijwe nababirigi reka ibagaragure nigaramiye Ahahaha( divide& Rule). Reka barwigarurire batarwanye mwebwe mumarana.

  • ABA BABAFUNGA??? NABA BABASHINJA BAREKE EJO NABO NIBO
    GUSA NZABA NDEBE AMAHEREZO YAKA GAHUGU KANGANA U RWARA??
    EJO BUNDI POLISI YAKUBISE MOTARI
    NZA KUNVA UWAKUBISWE AVUGA KO POLISI YAKURUYE MOTO
    HANYUMA AKAGWA KUBERA UBWOBA
    YISHYIRAHO AMAKOSA

    ABANDI BABAHIGISHA URUHINDU NGO NI UKO BAVUGIJE AMAHONI
    ITEGEKO NSHINGA BARARIHINDUYE MUHAME BABAKANDE AMABYA

    • Bigakunda bagakanda bahereye bakanagarukira kuyawe wowe Imbwamuzindi we.

  • Ubusanzwe umuntu uri muri system niwe uba ubona amakosa menshi akorwa. Ari ayo we wenyine akora cyangwa yakoze cyangwa se akorwa n’a bagenzi be. Umuntu avuze ati mu byo dukora hari ibitari byo, yagahawe umwanya wo kubisobanura kandi yaba afite ukuri bigakosorwa, byaba atari ukuri ntacibwe umutwe. Auto- critique iba ikenewe muri leta zose kuko nta mutagatifu ubaho, kandi udakosa ni udakora. Jye ku bwanjye numva bigayitse kubona umusirikare ku rwego nka general cyangwa colonel ajya gushinja mugenzi we ngo yaravuze ngo imisoro iri hejuru, ngo Amerika yateye imbere kuturusha muri demokarasi, ngo gufatira iimitungo y’ umuntu utaraciriwe urubanza sibyo,… Ibyo twese turabibona kandi turanabivuga nta gitangaza. Ahubwo abamufunga batekereza impamvu abantu babibona gutyo.
    Ikindi navuga ni uko uru rubanza rutweretse indi side tutari tuzi y’ igisirikare cya RDF. Iyo ni amatiku. Ingabo zigumye mu matiku ameze atya kandi tuzi ko baba bafite intwaro, banashoboye no kurwana ibyo twubaka babisenya mu munota umwe. Muve mu butiku n’ ubutiriganya. Kera bajyaga bavuga ngo hatikura abagore b’ injajwa ariko nari ntarumva abageze mu rukiko bavuga ibyo babwiranye. Mushaka imvungure na ka waragi mujye ahantu musangire muvuge ibintu bizima byubaka muve budodi.

    • Ntenyo we ibyuvuga ni ukuri.Sinumva ukuntu abantu babanye mu buzima busharira, mu mashyamba barwana na EX-FAR, bagomba kugira ibintu bitashoboraga kujya hanze, none bamara kugera muri leta bagatangira kubirwaniramo.Burya abasangiye uduke sibo bitana ibisambo.

  • Yewe abasangiye ubusa bitana ibisambo kko.general c nubwo yavuga bamushyira ku gasozi! arkk ntacyo batanze isura y igisirikare cyabo cyamunzwe n amazimwe

  • magayane yarabivuze ngo igihe abicaye ku ngoma bazatangira gusubiranamo muzamenye ko ibyo mvuga byegereje!

  • Mwo kabyara mwe nta mfura zifata gutyo. Aho turi tuba tubagaya kuko ibyo n’abantu baciriritse ntibabiregana nkatswe abayobozi bakuru. Ese ubwo ninde utavuga usibye ikiragi? Muba muduha urugero rubi kandi aho mutuganisha si heza ni mu matiku nk’aya bamwe mu bagore b’injajwa. Mwihane kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish