Digiqole ad

Abakobwa bahize abahungu mu bizamini by’amashuri abanza n’ikiciro rusange

 Abakobwa bahize abahungu mu bizamini by’amashuri abanza n’ikiciro rusange

Ibizamini bya Leta (Photo:Izuba-Rirashe)

Kuri uyu wa kane tariki 14 Mutarama 2016, Minisiteri y’uburezi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi batangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level), imibare ikagaragaza ko abakobwa batsinze cyane kurusha abahungu.

Ibizamini bya Leta (Photo:Izuba-Rirashe)
Ibizamini bya Leta (Photo:Izuba-Rirashe)

Mu byiciro byombi abanyeshuri batsinze bari mu byiciro 4, gusa amanota afatirwaho kugira ngo ubarurwe mu kiciro runaka aratandukanye.

Mu masomo atanu (5) amashuri abanza bakora, abari mu kiciro (Division) cya mbere ni abafite amanota (aggregates) hagati 5 – 15; Abari mu kiciro cya kabiri ni abafite amanota ari hagati 16 – 30; Abari mu kiciro cya gatatu ni abafite amanota ari hagati 31 – 37; Naho abari mu kiciro cya kane bakaba abafite amanota ari hagati 38 – 41. Abagize amanota guhera kuri 42 – 49 ni abatsinzwe.

Mu kiciro rusange

Mu masomo umunani (8) abasoza ikiciro rusange bakora, abari mu kiciro cya mbere ni abafite amanota hagati 8 – 32; Abari mu kiciro cya kabiri ni abafite amanota ari hagati 33 – 45; Abari mu kiciro cya gatatu ni abafite amanota ari hagati 46 – 58; Naho abari mu kiciro cya kane bakaba abafite amanota ari hagati 59 – 69. Abagize amanota 70 kuzamura baratsinzwe.

Mu bizamini bisoza amashuri ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye byakozwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, hari hiyandikishije abana 86 541, muri bo hakoze 84 868 barimo abakobwa 44 998 bangana na 53.32% n’abahungu 39 870 bangana na 46.98%.

Muri bariya bakoze, abagera ku 74 036 bangana na 87.24% baratsinze, barimo abakobwa 38 277 bangana na 51.70% n’abahungu 35 759 bangana na 48.30%.

Muri iki kiciro rusange, abari mu kiciro cya mbere ni 9 225 (10.87% by’abakoze bose), muri bo abahungu 5 967 (64.68%).

Mu gihe, abatsinze ku rwego rwose hejuru basa n’abujuje (Best performers) n’amanota 8 bagera kuri 23 mu gihugu hose, abahungu ari 12 (52%) naho abakobwa bakaba 11 (48%).

Mu mashiri abanza

Mu gusoza amashuri abanza, abiyandikishije ku rutonde rw’abagombaga gukora ikizamini bari 168 113, ariko abaje kubikora babaye 160 351, bangana na 95.39% by’abagombaga gukora.

Muri bariya bakoze ibizamini, 136 007 (84.82%) baratsinze, muri bo abakobwa bakaba ari 74 357 (54.67%), naho abahungu bakaba ari 61 650 (45.33%).

Nubwo abakobwa aribo batsinze cyane muri iki kiciro, iyo bigeze ku banyeshuri batsindiye mu kiciro cya mbere bagera ku 6 482 (4.04% by’abakoze bose), aha usanga abakobwa ari 2 710 (41.81%), abahungu bakaba 3 772 (58.19%).

Mu gihe, abatsinze cyane (Best performers) n’amanota 5 bagera kuri 32 mu gihugu hose, abakobwa ari 18 (56.25%).

Emmanuel Muvunyi, umuyobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko bitarenze mu cyumweru gitaha bazicara bagatoranya abanyeshuri bakenewe n’ibigo byakira abatsinze, hanyuma abatsinze bafashwe n’ibigo binyuranye bakazabimenyeshwa.

Ushobora kureba amanota y’umwana wakoze ibizamini binyuze kuri internet cyangwa ubutumwa bugufi kuri Telefone.

Abakoresha internet ni ugusura urubuga www.reb.rw, ukareba ahanditse “view exam results”.

Naho kuri Telefone, ni ukwandika P6 (niba ari urangije amashuri abanza) cyangwa S3 (niba arangije ikiciro rusange cy’ayisumbuye), ukandika imibare y’ibanga umwana yakoreyeho, hanyuma ukohereza kuri 489 {urugero: P6010103063014 ukohereza kuri 489.}.

Mu gihe gito kandi ngo amanota araba yageze no ku bigo by’amashuri n’uturere.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

 

21 Comments

  • None se nibande babaye aba mbere, ni ibihe bigo byabaye ibya mbere? Ese ubwo kubihisha ni ugushaka kwerekana ko 12YBE ziba zakoze cyane!! REB isigaye ikabya. Uwakoze cyane yakamenyekanye, uwanebwe nawe akamenyekana kuko gukopera byaraciwe, none rero mujye mutondekanya byibura ibigo 10 bya mbere n’abana icumi ba mbere.

  • m None se nibande babaye aba mbere, ni ibihe bigo byabaye ibya mbere? Ese ubwo kubihisha ni ugushaka kwerekana ko 12YBE ziba zakoze cyane!! REB isigaye ikabya. Uwakoze cyane yakamenyekanye, uwanebwe nawe akamenyekana kuko gukopera byaraciwe, none rero mujye mutondekanya byibura ibigo 10 bya mbere n’abana icumi ba mbere.

  • None se muri Primaire bazafatira kuri angahe ,awaba abizi ambabarire ambwire yo kabyara menye niba umwana wanjye azabona ikigo kuko afite 18 ni umukobwa

    • Bebe wihangayikaaaa 18 ari mukiriyo cya 2 Division 2 azaboneka ikigo ariko witeguye kuko basha bora ku mujyana kuree iyo kunkombo!!!u wanjye haciye igihe agize 16 ari muri division ya 1 mbese bamukatiyeho ariko bamuhaye ikigo kunkombo!!!!ibaze nawe!!!tangira urebe icyo ukora

  • Ngo ku Nkombo ni kure? Ni kure ugereranije na hehe? Biterwa n’aho uhagaze
    Ahubwo uwo mwana agize amahirwe kubona ukigo nka Nkombo n’abandi muze ni lalibu.

  • Statistics zanyu zirapfuye pe iyo urebye imibare mutanga urasanga abahungu aribo batsinze cyane.Kandi no mu mibare yambere aho muvuga ko batsinze ar 48.35% nuko mwiyibagije ko nubundi abari biyandikishije ari bake kubakobwa (45.33%) ubwo urumva ko mugutsinda biyongere cyane kuko nabonye percentage mwazigize global. Mureke gutekinika ariticle keretse utazi gushishoza niwe mwabeshya. Ikindi kandi urahita ubona ubushake bwo gusubiza umuhungu inyuma kandi atari byo why? Ni ugushaka kwerekana ko gender yateye imbere mu burezi?? Any reason mwatanga uwareba iyo mibare yahita abaseka!!!!!

    • Ibyo uvuga nibyo.Abahungu ahubwo urebye iyi mibare nibo batsinze cyane.Ahubwo iyo utazi imibare;ntiwamenya kuyisobanura.Umenye ko abanyamakuru n’ imibare ari nk’imbwa n’umuheha!

  • Inkuru nziza thanks!!
    Ariko hagize umuntu utubwira amanota bazafatiraho batanga ibigo kubana bava primary bajya secondary.
    kuko abatsinze bose ntibabona ibigo,right?
    bazafatira angahe kubona ibigo?
    thanks in advance.

  • Ariko se mwagiye musobanura neza! Umuntu ufite amanota 70 yaratsinzwe naho ufite 8 yaratsinze neza. Mujye mubwira abadasobanukiwe neza bumve, ubwo ni amanota cyangwa ni amakosa??? Keretse niba imbere Haribo akamenyetso ko gukuramo( – moins)

  • mumbyire uwagize27bamuha ikigo?muri primary

  • Iyi mibare irimo kudashishoza na guke ngaho nawe ndebera mucyicyiro rusange O-Level hakoze abakobwa 44 998 hatsindamo abakobwa bangana na 38 277, bivuze ko Percentage y’abakobwa batsinze ari (38 277/44 998)*100=85.063780612471665407351437841682%. Naho abahungu bakoze ikizamini bose bangana na 39 870 abagitsinze bo bakangana 35 759 wajya kureba Percentage yabo ugafata (35 759/39 870)*100=89.688989214948582894406822172059.
    Ngaho nimugereranye aya majanisha yose mumbwire: Abakobwa ni 85.1% mugihe abahungu ari 89.7% ubu abatsinze cyane nibande uretse gutekinika. Ikibazo cyabaye kuberako abakobwa nubundi bakoze ikizamini aribo benshi kuruta abahungu.

  • Ariko iyi ndwari yadutse ni iyihe bahu? ubu se statistics muduha n’ibyo muvuga mubona bihura? ubu se abakobwa bahize abahungu hehe? Kereka niba mutazi gukora interpretation ya statistics muba witangiye.

    ibi bintu byo gutekinika bimaze kwinjira mu nzego zose (ubukungu, ubucamanza, amashuri, politiki imibereho myiza y’abaturage, gutanga akazi ndetse no muri diplomatie…) nimutabihagarika bizatubyarira ibihunyira twibeshya ngo turashaka kugaragara neza.

    Niba mushaka guteza imbere umugore n’umukobwa mwabikoze neza ko mubifitiye ubushobozi ariko ntimubatwerere ibyo batakoze cyangwa badashoboye. ibi ntabwo ari ukubaka ahubwo ni ugutoze abantu bakuze umuco w’ikinyoma.

  • MINEDUC nidukure mu rujijo itubwire amanota izafatiraho dore n’iminsi yagiye tumenye niba abana bacu bazabona ibigo tubone gufata izindi ngamba ,gutangaza abatsinze se utanavuga kare aho baziga byo bitumariye iki ,MINEDUC ahaaaaa,mujye mukora muvane ibintu mu nzira kare.

  • Iyi systeme de quotation (uburyo bwo gutanga amanota) yo mu Rwanda yari ikwiye gusobanurirwa neza abanyarwanda bakayumva kuko uko imeze uku itera urujijo.

    Abayobozi ba MINEDUC cyangwa REB bari bakwiye gukora inyandiko irambuye isobanura uburyo bakosora ibizamini bya Leta, uburyo batanga amanota, n’uburyo bshyira abanyeshuri mu byiciro (division). Iyo nyandiko bakayishyira ku karubanda igasobanurirwa abanyarwanda mu binyamakuru, ku maradiyo, kuri Television n’ahandi…

    Rwose ntabwo ibi bintu byumvikana hagomba kuba harimo ubwiru n’itekinika. Kuki mu Rwanda haba systeme ebyiri zitandukanye zo gutanga amanota imwe igakoreshwa mu bizamini bikorwa n’abanyeshuri buri gihembwe ku mashuri yabo, indi igakoreshwa mu kizamini cya Leta gisoza icyiciro runaka cy’amashuri.

    Twese tuzi neza ko ababyeyi bamenyereye systeme y’amanota abanyeshuri bahabwa buri gihembwe (bakora ibihembwe bitatu mu mwaka) aho bandika kuri bulletin ko umwana yabonye amanota runaka ku ijana. Urugero: Kuri izo bulletins haba handitse ko wenda uwambere yabonye amanota 85 ku ijana, uwa kabiri yabonye amanota 81 ku ijana, uwa gatatu yabonye amanota 78 ku ijana, uwa cumi yabonye amanota 65 ku ijana, uwa makumyabiri yabonye amanota 51 ku ijana, uwa mirongo itatu na batatu yabonye 45 ku ijana, etc…, naho uwanyuma yabonye amanota 24 ku ijana. Ibyo nibyo ababyeyi bo mu Rwanda bamenyereye. Iyo umubyeyi abonye kuri bulletin y’umwana we handitse amanota ari munsi ya 50 ku ijana aravuga ati umwana wanjye ni umuswa yatsinzwe.

    None nimurebe muri iyi system y’indi y’ibizamini bya Leta umubyeyi baramubwira ngo umwana wawe afite amanota 70 ngo yaratsinzwe n’umuswa. Ibyo bintu murabona uwo mubyeyi yabyumva ate?? Naho ufite umwana wabonye amanota 8 bakamubwira ko umwana we yatsinze cyane ko ari umuhanga, ibyo rwose bitera urujijo mu babyeyi. Uretse n’abo bita ngo ni abaturage batize, n’abitwa ngo barize (injijuke) ntabwo basobanukiwe n’iyo system. Ndetse n’abakozi bamwe bo muri REB tujya tubaza ngo badusobanurire iby’ayo manota, bakubwira rwose ko batabizi, ngaho ibaze nawe!!! mu gihe se n’abakozi bamwe babikoramo batabizi, murabona umuntu wo hanze yabimenya ate?? Biteye urujijo no kwibaza.

    Igihe kirageze ngo MINEDUC ikure abantu mu rujijo, ishyireho system inoze kandi yumvikana yo gukosora no gutanga amanota mu kizamini cya Leta ku buryo umuturage wese ayumva kandi akayisobanukirwa. Dukwiye rero kuva mu rujijo tukajya mu mucyo.

    • Uvuze ukuri rwose,ntabwo abenshi dusoibanukiwe ibyo aribyo! tukibaza n’impamvu babihinduye bikatuyobera, cg se impamvu batabisobanurira Abanyarwanda bikatuyobera! Ikindi njyewe ngaya n’ibi byadutse byo guhora bagereranya ABAHUNGU n’ABAKOBWA bihera ku kantu gato ariko cyera bishobora kuzabyara ibindi bibi! ABANA BOSE NI ABANA,buriya wasanga hari n’amanota yihariye bafatiye ku bakobwa.

  • Gutsinda biterwa n’imyanya ihari. Turamutse tubonye imyanya myinshi,bariya bose baba batsinze. Ngira ngi iyi niyo pilicy tugenderaho.

  • @Venusti Kamanzi
    Nabonye muri iyi nkuru wanditse ngo “ikiciro” (division).

    Ubundi mu myandikire myiza y’ikinyarwanda bandika “icyiciro” ntabwo bandika “ikiciro”.
    Ijambo “icyiciro”(division) mu buke, mu bwinshi rihinduka “ibyiciro”(divisions).

    Ubwose niba wanditse ijambo “ikiciro” mu buke, noneho mu bwinshi rizahinduka iki??.

    Turazi neza ko hakiriho impaka zikomeye ku myandikire mishya y’ikinyarwanda, ariko rero dushyize mu gaciro, kandi niba koko dushaka guha ururimi rwacu agaciro:
    Ntabwo twari dukwiye kwandika ijambo “ikiciro” (division)
    Ahubwo twari dukwiye kwandika ijambo “icyiciro”(division)kuko nibyo bikurikije amategeko y’imyandikire ashingiye ku bumenyi nyabwo bw’ururimi/Linguistics.

    • Bimenyi, n’ubwo impaka ku myandikire y’ikinyarwanda gishya zabaye nyinshi, ariko amabwiriza ya minisitiri yarasohotse. Ubu “ikiciro” ni byo byemewe. Ntabwo uzongera kwirirwa wigora ushyira ijambo mu bwinshi ngo umenye uko baryandika. Nge ndamenyereye hamaze gusohoka ibinyamakuyu “Ni Nyampinga” bibiri mu Kinyarwanda gishya. Mu mashuri na ho bazatangira kugikoresha mu kwa mbere. Ngayo nguko.

  • Ariko nimunansobanurire ubundi kuvuga ko abakobwa bahize abahungu, kandi hajya habaho gufatira abakobwa ku manota make, abahungu bakabarira bahereye hejuru,…ubwo byaba igitangaza abakobwa babaye benshi kurusha abahungu batsinze?

  • AHHAHAHAHAHA Ariko mwokabyara mwe ,abantanze gusoma abazi imibare mumfashe duseke uyumunyamakuru yatangaje inkuru yayisomye?ngwabakobwa bahize abahungu?ahhahahah gutese ?nonese murashaka gucintege abahungu ngobaratsinzwe bayihorere?ibyo gushaka gutezimbere abakobwa mukabesha abanyarwanda ntitubyemeye nagato,mwikosore kabiza muzajye kwiga ijanisha ry’imibare ubundi uzajyutangaza amakuru nyayo ,basore bahungu nkunda muyoboke ishuri ubwenge mura bufite .

  • Kamanzi ndamushyigikiye. Cyakoze Igihe.com baryanditse neza ” Icyiciro”

Comments are closed.

en_USEnglish