Month: <span>June 2017</span>

Tour du Rwanda 2017 izagera mu Bugesera ku nshuro ya

Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) n’abategura isiganwa rizenguruka u Rwand aku magare (Tour du Rwanda), bo mu Bufaransa bagiye gutangaza Inzira za Tour du Rwanda2017, mu hantu izanyura harimo no mu Bugesera izaca bwa mbere. Izo ni inzira isiganwa rizaberamo, aho ku nshuro ya mbere Bugesera yaje mu nzira za Tour du Rwanda 2017. […]Irambuye

Ngoma: Gitifu wa Mugesera yatawe muri yombi akekwaho kunyereza ibya

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Polisi yaraye itaye muri yombi Umuyobozi w’Umurenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma akekwaho kunyereza amafaranga y’abaturage asaga miliyoni eshanu. Uyu muyobozi witwa Bizumuremyi Jean Damascene yari amaze imyaka umunani (8) ayobora Umurenge wa Mugesera. Abaturage bamushinjaga kugira uyu Murenge nk’akarima ke kuko ngo uretse kubarya amafaranga ya […]Irambuye

Hon Mukayisenga yesezeweho bwa nyuma ngo yakundaga Imana, akubahiriza igihe

Mukayisenga Francoise witabye Imana ku cyumweru tariki 11 Kamena yasezeweho bwa nyuma n’abo mu muryango we n’Abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abo bakoranaga mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda. Umurambo wa nyakwigendera watangiye gusezerwa saa tatu n’igice za mu gitondo, mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, nyuma umurambo ujyanwa ku rusengero rwa ADEPR Kacyiru ahabereye amasengesho yo kumusezeraho. […]Irambuye

Ububiligi: Umwarimu wannyeze umuco wo “Gukuna” ari gushinjwa ivanguraruhu

*Koresha ‘Hashtag’ #Jenesuispastanégresse niba ushaka kwifatanya n’abarwanya ibyo yavuze Uyu mwarimu witwa Michel Demeuldre wahoze yigisha muri Kaminuza yigenga y’Ububiligi (ULB) ibijyanye na Muzika y’isi, ibyo ashinjwa yabivugiye mu kiganiro yari yatumiwemo ngo aganirize abanyeshuri biga muri (bachelier) mu ishuri ryitwa “Institut des Hautes Etudes des Communications sociales (IHECS)”. Muri iki kiganiro yagarutse ku Munyarwandakazi […]Irambuye

TBB na TNP bamaze gutandukana, no muri Urban Boys ishyamba

Amakuru agera ku Umuseke ni uko itsinda rya TBB  na TNP bamaze gutandukana buri umwe muri abo akaba agomba gutangira kwikorera umuziki ku giti cye. Ibyo kandi biravugwa mu itsinda rya Urban Boys. Itsinda rya TBB ryari rigizwe n’abahanzi batatu aribo Tino, Bob, na Benjah, ryamenyekanye cyane mu njyana  ya “Dancehall”, “R’n’B” na “Hip-Hop”. Kuri […]Irambuye

‘Falling Skies’ umudeli ufasha umuntu kuryoherwa n’ikirere wahanzwe na Mizero

 Mu gitaramo gisoza icyumweru cy’imurikamideli “Collective Rw fashion week 2017 “, Umunyarwanda Cedric Mizero yamuritse umudeli yise “Falling Skies” ufite ishusho y’ibicu, avuga ko igitekerezo cyo gukora uyu mwambaro yakigize nyuma yo kuzenguruka ibice bimwe by’u Rwanda n’amaguru. Mu kiganiro uyu muhanzi w’imideli yagiranye n’Umuseke yagize ati “Njya gukora iyi ‘collection’ nabanje gufata igihe nzenguruka […]Irambuye

Ruhango: Njyanama yemeje gusenya ‘Kiosque’ zose zubatse muri Gare

*Ngo inyinshi zari iz’abayobozi mu bigo byigenga…Babwiwe kenshi barinangira Iki kemezo cyo kuvanaho ‘Kiosque’ zubatse muri Gare ya Ruhango cyafatiwe mu nama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yateranye kuri uyu wa kabiri. Perezida wayo, Rutagengwa Gasasira Jerome avuga ko kuzivanaho bijyanye no kubahiriza igishushanyo mbonera cy’Akarere. Nyuma y’aho Gare ya Ruhango yuzuye,  Kompanyi y’ishoramari ya Ruhango […]Irambuye

UPDATE: Mu nkongi y’i Londres 12 ni bo bamaze kwitaba

Mu nkongi yibasiye inyubako ikomeye yo mu mugi wa Londres mu Bwongereza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abantu 12 ni bo bamaze kwitaba Imana, naho abandi 74 barimo 18 bameze nabi bari kuvurirwa mu bitaro. Police ivuga ko iyi nkongi yatangiriye mu igorofa ya kabiri y’iyi nzu ifite amagorofa 27 ariko ko bataramenya […]Irambuye

Huye: Abavuzi b’amatungo bafite imbogamizi y’aborozi batarumva akamaro ko guteza

Huye – Abavuzi b’amatungo (veterinary) 37 basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku gutera intanga baravuga ko bungutse ubumenyi bufatika bwatuma bateza imbere akazi bakora, ariko ngo baracyafite imbogamizi y’uko aborozi batarumva akamaro ko guteza intanga, bagasaba ko bagasaba ko aborozi nabo bakwigishwa akamaro n’ibyiza byo guteza intanga. Byukusenge Betty umwe mu baganga b’amatungo basoje aya mahugurwa aturutse […]Irambuye

Impinduka kandi muri Kaminuza y’u Rwanda

Impinduka nshya muri Kaminuza y’u Rwanda zizatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga kuzageza muri Kanam, nk’uko ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bubivuga. Izi mpinduka nshya zirimo kwimura abanyeshuri bigaga mu Ishuri Rikuru ryigisha Uburezi (College of Education) ryakoreraga i Remera bakajya mu ishami ryayo i Rukara, mu Ntara y’U Burasirazuba. Ishuri ryigishaga ibijyanye n’amasomo y’ubumenyamuntu (College of […]Irambuye

en_USEnglish