Month: <span>June 2017</span>

Ubuhanuzi ni iki?

Bibiliya ibivugaho iki? Ubuhanuzi ni ubutumwa bwahumetswe n’Imana: mu yandi magambo akaba ari iyerekwa ryaturutse ku Mana. Bibiliya ivuga ko abahanuzi “bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’Umwuka Wera” (2 Petero 1:20, 21). Ubwo rero umuhanuzi ni umuntu wakira ubutumwa buturuka ku Mana akabugeza ku bandi. — Ibyakozwe 3:18. Ubutumwa buturuka ku Mana bwageraga […]Irambuye

J.Munyeshuri afite imigambi ikomeye yo kugeza kure ‘Kigali fashion week’

John Munyeshuri uyobora ‘Kigali fashion week’ yabwiye Umuseke ko mu Rwanda abantu benshi bavuga ko bakunda fashion ariko bakanga kuyishoramo amafaranga ngo bayishyigikire. Mu kiganiro kirambuye John Munyeshuri yagiranye n’Umuseke yavuze ko yishimira aho iki gitaramo kigeze, akavuga ko imyaka ndwi ishize iki gitaramo kiba ivuze byinshi ku ruganda rw’imideli mu Rwanda. Ati “Kuva mu […]Irambuye

Perezida Kagame n’Umuherwe nyiri Alibaba bazaganiriza urubyiruko rwa Africa

Mu kwezi gutaha, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izahuza urubyiruko rwa Africa “Youth Connekt Africa 2017”, Perezida Paul Kagame n’Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma washinze Ikompanyi y’Ubucuruzi izwi nka Alibaba Group bari mu bazaganiriza uru rubyiruko. Iyi nama “YouthConnekt Africa” iteganyijwe ku matariki 19 – 21 Nyakanga, izibanda cyane ku gushyiraho za Politiki, gahunda n’imikoranire yafasha […]Irambuye

Kenya: Inzu yagwiriye abantu 100, muri bo 15 baburiwe irengero

Kuri uyu wa Mbere inzu yo mu murwa mukuru Nairobi yagwiriye abantu. Ubutabazi bwahise butangira ariko hari abantu 15 baburiwe irengero. BBC yanditse ko inyubako yagwiriye abo bantu yari igorofa y’inzu ndwi (7). Umuryango utabara imbabare muri Kenya wanditse kuri Twitter ko ubutabazi bukomeje ariko ngo hari abantu 15 bataraboneka guhera ejo. Mbere y’uko inzu […]Irambuye

Areruya Joseph yegukanye etape ya 5 muri Giro d’Italia U23

Umusore uvuka i Kayonza Areruya Joseph akoze amateka yegukana etape mu isiganwa rizengurura Ubutaliyani Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23. Niwe munyarwanda wa mbere wegukanye agace k’isiganwa mu irushanwa ry’iburayi. Ni ku nshuro ya mbere abanyarwanda babiri Areruya Joseph na Mugisha Samuel bitabira isiganwa rya kabiri rikomeye kurusha ayandi ku isi mu batarengeje imyaka 23 (Giro […]Irambuye

Rwasamanzi yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda

Abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kwiyubaka no gushaka impamyabushobozi zibemerera gukorera mu bihugu bitandukanye. Ishyirahamwe ryabo ryabonye ubuyobozi bushya bwahize kwihesha agaciro no kongerera ubushobozi abanyamuryango. Abatoza b’abanyarwanda 133 bafite impamyabumenyi z’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ nibo banyamuryango b’ishyirahamwe ryabo ryari rimaze umwaka ridafite abayobozi batowe kuko abariho bari barangije manda mu Ugushyingo […]Irambuye

Van Vicker icyamamare muri filme ny’Afurika agiye kuza mu Rwanda

Umukinnyi wa filme, umwanditsi akaba n’Umunyamakuru, Joseph Van Vicker ukomoka muri Ghana, agiye kuza mu Rwanda mu itangwa ry’ibihembo bya Rwanda Movie Awards bizaba ku itariki ya 25 Kamena 2017. Iki n’igihembo ngarukamwaka gihabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi {Best Actor/Actress}, umuyobozi wa filme {Director}, ufata amashusho {Cameraman} n’abandi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, […]Irambuye

Ikiganiro n’umuhanzi Soul Bang’s watsinze The Ben muri Prix Découvertes

Umuhanzi Soul Bang’s uherutse guhigika The Ben, Angel Mutoni n’ibindi byamamare mu irushanwa rya Prix Découvertes ritegurwa na RFI, nyuma y’igitaramo aherutse gukorera i Kigali yagiranye ikiganiro kihariye na Umuseke asobanura byinshi ku buhanzi bwe, n’ubuzima bwe muri rusange. Bang’s iwabo ni muri  Guinée Conakry. Ni umuhanzi ukorana n’inzu ya Sony Music Entertainment Africa. Ikiganiro […]Irambuye

Dennis Rodman yasubiye muri North Korea

Uyu mugabo wahoze ari igihangange muri NBA kuri uyu wa kabiri yafashe indege ku kibuga cy’indege mu Bushinwa yerekeza i Pyongyang muri Korea ya ruguru gusura mucuti we Perezida Kim Jong Un wamwakiriye neza ubwo ahaheruka. Leta ya USA (iwabo wa Rodman) imaze igihe irebana ay’ingwe na Pyongyang ndetse yashyizeho amatangazo ko Abanyamerika badakwiye gutemberera […]Irambuye

Umukinnyi w’umwaka i Burundi Gaël Duhayindavyi agiye gusinyira Rayon

Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ibifashijwemo n’abarundi babiri; Nahimana Shasir na Kwizera Pierrot, Rayon sports irashaka kugura undi murundi. Gaël Duhayindavyi wakiniraga Vital’O FC yemereye Umuseke ko umwaka utaha ashobo kuwukina mu Rwanda. Nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro usoza umwaka w’imikino mu Rwanda uteganyijwe tariki 4 Nyakanga 2017 nibwo amakipe azatangira […]Irambuye

en_USEnglish