Digiqole ad

Huye: Abavuzi b’amatungo bafite imbogamizi y’aborozi batarumva akamaro ko guteza intanga

Huye – Abavuzi b’amatungo (veterinary) 37 basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku gutera intanga baravuga ko bungutse ubumenyi bufatika bwatuma bateza imbere akazi bakora, ariko ngo baracyafite imbogamizi y’uko aborozi batarumva akamaro ko guteza intanga, bagasaba ko bagasaba ko aborozi nabo bakwigishwa akamaro n’ibyiza byo guteza intanga.

Byukusenge Betty umwe mu baganga b’amatungo basoje aya mahugurwa aturutse mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Gatore, avuga ko ubusanzwe yari yarize ibijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo, ariko ageze hanze mu kazi yisanga abarozi bamusaba kubaterera intanga kandi nta bumenyi buhagije abifiteho.

Gusa, kimwe na bagenzi be, Byukusenge avuga ko hari n’imbogamizi bagihura nazo muri aka kazi, zirimo aborozi batarumva akamaro ko guteza intanga.

Byukusenge yagize ati “Aborozi bakwiye amahugurwa kuko ujya kumuterera intanga, akakubwira ko nta mpamvu yo guteza intanga kandi ibimasa bihari,…aborozi bakwiye amahugurwa kuko baha agaciro amafaranga ariko ntibibuke ko ikimasa gishobora kuba gifite uburwayi kikaba cyabwanduza inka cyabanguriye.”

Ndagijimana Jacques, Perezida wa Koperative y’abaganga batera intanga avuga ko abanyeshuri barangiza amasomo y’ubuvuzi bw’amatungo usanga bafite ubumenyi bwo gutera intanga mu matungo bwo mu magambo gusa (theory), bityo bagahitamo kubigisha kubishyira mu bikorwa.

Nshimiyimana Alphonse Marie umuganga w’amatungo, akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga rw’abaganga b’amatungo avuga ko hashingiwe kuri gahunda y’igihugu yo kongera umukamo ndetse no kwihutisha gahunda ya Girinka, bahisemo gutegura amahugurwa y’abaganga b’amatungo, mu rwego rwo gufasha Uturere kugira abavuzi b’amatungo bafite ubumenyi buhagije mu gutera intanga.

Yagize ati “Kuba hari abaturage batarumva ubu buryo bwo guteza intanga mu matungo, icyo tugiye gukora ni ugufatanya n’ubuyobozi bwite bwa Leta, gushishikariza aborozi ibyiza n’akamaro ko guteza intanga, kuko iyo impinduka zije ntabwo abantu bose bafata impinduka kimwe, ariko ibi tuzabikemura vuba.”

Abavuzi b’amatungo ngo bamaze guhugurwa kugeza ubu bagera ku 137, ni mu gihe urugaga rw’abavuzi b’amatungo bavuga ko aba badahagije, kuko ngo byibura bifuza guhugura abandi barenga 200 mu gihe cya vuba.

Inka ziterwa intanga buri mwaka zo ngo ziri hagati y’ibihumbi 70 na 80, mugihe iziba zikenewe guterwa intanga zo ngo ari nyinshi, ikifuzo ngo ni uko byibura 50% by’inka zajya ziterwa intanga buri mwaka.

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Huye

en_USEnglish