Abadepite kuri uyu wa kane batoye bemeza ko U Rwanda ruba umunyamuryango wuzuye mu bihugu birwanya iyezandonke muri Africa y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, kuri Dr Uziel Ndagijimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Igenamigambo ngo bizafasha mu gukumira koi bi byaha byabera mu Rwanda. Mu nama y’Abaminisitiri yabereye yabereye i Luanda muri Angola ku wa 5 Nzeri 2014 […]Irambuye
Ni inkuru y’incamugongo ku bakunzi bayo by’umwihariko n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange kuba ikipe ya Kiyovu Sports, imwe mu makipe makuru mu Rwanda ubu itagishoboye gukina mu kiciro cya mbere. Mukeba wa kera Rayon Sports niwe ushimangiye ubushobozi bucye bwayo ayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe imanuka ityo mu kiciro cya kabiri. Kuri Stade de l’Amitie […]Irambuye
Kamonyi – Ibitaro bya Remera Rukoma byari bisanganywe imodoka eshanu z’imbangukiragutabara zafashaga abarwayi bo mu Mirenge 12 igize aka Karere zongereweho izindi eshatu, bataha inyubako izajya ivurirwamo amaso ndetse n’uburuhukiro bw’abapfuye. Abarwayi b’amaso muri aka gace boherezwaga i Kabgayi cyangwa i Kigali, uyu munsi nabwo batashye inyubako izajya itangirwamo ubuvuzi bw’amaso. Batashye kandi ishami rya […]Irambuye
Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri y’incuke abiri yo mu murenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi baravuga ko bamaze igihe badahembwa batanahabwa imfashanyigisho none bahisemo guhagarika akazi. Aba barimu bavuga ko amafaranga bahembwa atangwa n’ababyeyi b’abana bigisha ariko ko bamwe batayatanga n’abayatanze ntibayatangire ku gihe. Bavuga ko bamaze igihe batabona umushahara kuko ababyeyi banze […]Irambuye
*Uyu munsi turareba ku Ubucuruzi, Inganda n’Ubukerarugendo Muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame hari ibyo yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi, bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Raporo “Detailed Progress Report of the 7YGP (2010-2017) – Economic cluster” yo ku 25 Kanama 2016 ya Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) igaragaza ko muri […]Irambuye
Kuri uyu wa kane u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku burwayi bwo mu mutwe usanzwe uba tariki ya 07 Mata. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima kiravuga ko uretse ingaruka za Jenoside zatije umurindi ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe mu Rwanda, muri iyi minsi indwara nka SIDA, Diabete na Cancer n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge biri mu bikomeje […]Irambuye
Kuva muri Werurwe kugera mu ntangiriro ya Kamena 2017 Umuseke wakoze ubushakashatsi ku iterambere ry’abahanga imideri mu Rwanda, twabajije abantu batandukanye barimo abanyamakuru, aberekana imideri, abahanga imideri ubwabo n’abakurikiranira hafi iby’imideri muri rusange, bagaragaza abantu batanu babona bari gutera imbere byihuse cyane muri uyu mwaka. Twaganiriye n’abantu banyuranye 32, abanyamakuru batatu b’ibitangazamakuru bitatu; bibiri kuri […]Irambuye
Zinath utuye kuri 19 ugana i Kabuga hafi n’aho bita kuri {Communaute}, yashyize hanze ifoto igaragaraza ko yashyingiranywe na Lil G. Iyo foto iteza impaka ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mukobwa ngo yari amaze igihe abwira Lil G ko amukunda bitandukanye cyane n’iby’ubufana bw’umuziki. Gusa we akumva ari ko imikino. Byaje gutuma Lil G afata umwanya […]Irambuye
Ikipe ya MFK Topvar Topoľčany yo mu kiciro cya gatatu muri Slovakia yatangaje ku mugaragaro ko yirukanye abakinnyi batatu b’abanyarwanda Iranzi Jean Claude, Ombokenga Fitina na Kalisa Rachid. Barashinjwa imyitwarire mibi no kutubaha ubuyobozi bw’ikipe. Mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo inkuru yamenyekanye umuyobozi wa MFK Topvar Topoľčany yaje mu Rwanda akumvikana n’amakipe arimo APR FC, […]Irambuye
Mu gihe ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko nta mukinnyi n’umwe buraganiriza ngo azayikinire umwaka utaha kuko uyu mwaka w’imikino utararangira, umutoza wayo Jimmy Mulisa we yemeza ko Savio Nshuti Dominique na Manzi Thierry ari abakinnyi yifuza. Tariki 4 Nyakanga buri mwaka nibwo hakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Uyu mukino niwo urangiza umwaka w’imikino […]Irambuye