Digiqole ad

Tour du Rwanda 2017 izagera mu Bugesera ku nshuro ya mbere

 Tour du Rwanda 2017 izagera mu Bugesera ku nshuro ya mbere

Valens Ndayisenga ni we wegukanye Tour du Rwanda 2016

Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) n’abategura isiganwa rizenguruka u Rwand aku magare (Tour du Rwanda), bo mu Bufaransa bagiye gutangaza Inzira za Tour du Rwanda2017, mu hantu izanyura harimo no mu Bugesera izaca bwa mbere.

Valens Ndayisenga ni we wegukanye Tour du Rwanda 2016
Valens Ndayisenga ni we wegukanye Tour du Rwanda 2016

Izo ni inzira isiganwa rizaberamo, aho ku nshuro ya mbere Bugesera yaje mu nzira za Tour du Rwanda 2017. Iyi etape izakinwa tariki 16/11/2017, izaba ari Etape ya kane: Musanze – Nyamata i Bugesera (121kms).

Uko isiganwa rizakinwa:

Tariki 12/11/2017: Prologue,  Kigali-Kigali (3,3Km)

Tariki 13/11/2017: Etape ya mbere: Kigali-Huye (120,3 Km)

Tariki 14/11/2017: Etape ya kabiri: Nyanza-Rubavu (180km)

Tariki 15/11/2017: Etape ya gatatu: Rubavu Musanze (Bazabanza kuzenguruka umujyi wa Rubavu inshuro enye, 95kms)

Tariki 16/11/2017: Etape ya kane: Musanze – Nyamata i Bugesera (121kms)

Tariki 17/11/2017: Etape ya gatanu: Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka umujyi wa Rwamagana (93.1kms)

Tariki 18/11/2017: Etape ya gatandatu: Kayonza-Kigali (Bazasoreza Stade ya Kigali banyuze mu muhanda w’amabuye wo kwa Mutwe) (86.3kms)

Tariki 19/11/2017: Etape ya karindwi: Kigali-Kigali (120kms)

Tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe akomeye yo hanze nka Team Dimension Data ya Areruya Joseph na Mugisha Samuel, na Tirol Cycling Team yo muri Austria Valens Ndayisenga akinamo, izatwara hagati ya miliyoni 400 na 460 Frw.

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish