Digiqole ad

Impinduka kandi muri Kaminuza y’u Rwanda

 Impinduka kandi muri Kaminuza y’u Rwanda

Dr Charles Muligande umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda

Impinduka nshya muri Kaminuza y’u Rwanda zizatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga kuzageza muri Kanam, nk’uko ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bubivuga.

Dr Charles Muligande umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda
Dr Charles Muligande umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda

Izi mpinduka nshya zirimo kwimura abanyeshuri bigaga mu Ishuri Rikuru ryigisha Uburezi (College of Education) ryakoreraga i Remera bakajya mu ishami ryayo i Rukara, mu Ntara y’U Burasirazuba.

Ishuri ryigishaga ibijyanye n’amasomo y’ubumenyamuntu (College of Arts and Social Sciences, CASS), ryabaga i Huye, rizimuka rijye i Gikondo abanyeshuri bigire hamwe n’abo mu Ishuri Rikuru ryigisha Ubucuruzi n’Ubukungu (College of Business and Economics).

Abiga Ubuvuzi (College of Medicine and Health Sciences) kimwe n’abigaga iby’ubuganga (School of Public Health) nibo bazajya kwigira aho Ishuri Rikuru ryigisha Uburezi ryakoreraga i Remera.

Gusa ariko, abanyeshuri biga iby’Ubuvuzi bazajya bamara imyaka ibiri i Huye, bakazajya bimenyereza mu Bitaro bnyuranye byaho.

Abiga Ubukungu, Amashyamba n’Ikoranabuhanga (Economics, Forestry, and ICT) bazajya i Huye.

Abiga iby’Ubuhinzi, Kuvura amatungo (College of Agriculture and Veterinary Sciences) bazajya bigira i Busogo naho abigiraga ahahoze ari KIST niho bazaguma biga “Science and technology”.

Dr Charles Murigande, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe guteza imbere Kaminuza avuga izi mpinduka zigamije kongera ireme ry’uburezi.

The NewTimes

UM– USEKE.RW

36 Comments

  • mutubwire neza ibyubuvuzi n’ubuganga ntibisobanutse

    • MÉDECINE na SANTÉ PUBLIQUE

  • Ireme ry’uburezi niba ari hano murishakira dufite akaga, munanirwa kumanuka mu primary ngo muhereyo mugashakishiriza muri kaminuza? Mwarimu ntahembwa, yateshejwe agaciro, abanyeshuri bahindutse utugegera nta discipline none ngo guhora muhindagura campuses za kaminuza nibyo bizana ireme? Mwabyemera cyangwa mutabyemera uburezi bwararangiye iwacu hasigaye ibindi tutarabonera izina, bimwe byatangiranye naba Karemera bigakomeza naba Mudidi bikaba bigeze kwa papiyasi. Kaminuza zo mu Rwanda ziritanga education iciriritse, nizishyire ibintu hasi zikine umukino usukuye, zireke gukomeza kudupfunyikira. Butare ariko izira iki ko ifite amashuri n’amacumbi bihagije? Byose mu murwa tu, aha nimukomeze mufindafinde tuzareba iyo bizatugeza.Nako buriya wasanga hari impamvu ituma tugomba kugira injiji nyinshi zize kaminuza z’iwacu tukagira nabandi bake biga neza mu mashuri yo mu mahanga.MINEDUC na MINAGRI zerekanye ubudasa rwose, ushaka kureba ukuri nizo waheramo, zihoramo udushya tudafite icyo tumariye umunyagihugu.

    • @Ntigurishwa, dore ikizakubwira ko ireme ry’uburezi ryasesekaye muri kaminuza y’u Rwanda: Ni igihe abayobozi bakuru b’igihugu bazaba bohereza abana babo kuyigamo.

      • Niko bimeze kabisa,kuko usanga Abayobozi bakomeye ndetse nabandi bantu bifite mu gihugu, bohereza abana babo kwiga hanze y’igihugu(from Nursary to University). Ibaze nawe! Ni nayo mpamvu usanga Amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda bihora inyuma kuri University Ranking in Africa and on the World.

    • Ibyo uvuze nibyo pe! Uburezi iyo bumfuye ntahazaza higihugu bakagombe guhera has.

  • Byari kuba byiza iyo muri iri vugurura “UR” na “Rwanda Polytechnic Higher Learning Institution (RPHLI)” babihuriza hamwe bakabiha umuyobozi umwe (Vice-Chancellor)uzajya abireberera byombi ku bijyanye na Administation na Finance, ariko ku byerekeye Academics bagashyiraho abungirije babiri (Deputy Vice-Chancellor), umwe ureba ibya UR n’undi ureba ibya RPHLI.

    Iyo biramuka bikozwe bityo byari kuba biri “more efficient” kandi bikanabuza isesagura ry’amafaranga n’itatanya ry’imbaraga mu burezi bwa Kaminuza.

    Hari kandi hakwiye no kurebwa uburyo REB nayo bayihuza na WDA bigakora ikigo kimwe cya Leta, icyo Kigo kikayoborwa na “Director General” umwe, hanyuma akungirizwa na ba “Deputy Director General” babiri, umwe ushinzwe “General Education” undi ushinzwe “Technical and Vocational Education and Training”.

    Ibyo nabyo bikozwe gutyo byaturinga akajagari kagaragara ahanini mu mashuri yisumbuye gaturuka ku mikorere n’imikoranire idahwitsemu mmu bijyanye na “Administration and operational matters”. Kuko usanga inzego zimwe zo muri REB zikora neza ibisa n’inzego zimwe zo muri REB.

    • Wibagiwe kongeraho iyahoze ari KIE ireberera za TTC

  • Byari kuba byiza iyo muri iri vugurura “UR” na “Rwanda Polytechnic Higher Learning Institution (RPHLI)” babihuriza hamwe bakabiha umuyobozi umwe (Vice-Chancellor) uzajya abireberera byombi ku bijyanye na Administation na Finance, ariko ku byerekeye Academics bagashyiraho abungirije babiri (Deputy Vice-Chancellor), umwe ureba ibya UR n’undi ureba ibya RPHLI.

    Iyo biramuka bikozwe bityo byari kuba biri “more efficient” kandi bikanabuza isesagura ry’amafaranga n’itatanya ry’imbaraga mu burezi bwa Kaminuza.

    Hari kandi hakwiye no kurebwa uburyo REB nayo bayihuza na WDA bigakora ikigo kimwe cya Leta, icyo Kigo kikayoborwa na “Director General” umwe, hanyuma akungirizwa na ba “Deputy Director General” babiri, umwe ushinzwe “General Education” undi ushinzwe “Technical and Vocational Education and Training”.
    Ibyo nabyo bikozwe gutyo byaturinga akajagari kagaragara ahanini mu mashuri yisumbuye gaturuka ku mikorere n’imikoranire idahwitse mmu bijyanye na “Administration and operational matters”. Kuko usanga inzego zimwe zo muri REB zikora neza ibisa n’inzego zimwe zo muri WDA.

  • MINEDUC ikwiye amasengesho menshi.Njya nibuka kera twateraga karere muri primaire, none aho twakiniraga bahateye ngo ubusitani,ubu abana ntibashobora kubona aho bakinira, bwacya ngo Amavubi ntatsinda. mbona byose bipfira muri primaire niryo reme rero be kurishakira muri za Kaminuza.nibamanuke basubiremo izi nteganyanyigisho zabo, umwana natsindwa bamusibize, nibiba ngombwa banamwirukane urebeko atamenya ubwenge, Bavandimwe ibi byatubayeho kandi tugashyiraho umwete tukiga tukamenyubwenge. Ahaaaaaaa Nzabandora numwana w’umunyarwanda.

  • Ariko se koko amavugurura adashira, iki kigo nacyo umanza bitifashe neza.

  • ESE nyagatare bizagendagute

  • Ireme ry` uburezi ryo nu kurishakiri henshi cyane cyane mu bikoresho, stage n` abarimu bashoboye, tu tibagiwe ko umwana arerwa neza akiri muto; twite kuri Nursary na Primary cyane,

    Amazu ya koreragamo A1 Sciences Education Yo murayateganyiriza iki?

    Aha Hoze KAVUMU College of Education, amazu ya Leta apfubusa yee, Imyaka itatu(3) yose ada koreshwa arinzwe gusa, Ntibyoroshye. Bihinduke hagire igikorerwamo

  • Ruhande we genda warigishaga ureke sha……………………..bahu……………….

    • Wahora n’iki wa mugabo we! Hari uwansobanurira aho amashyamba ahurira na ICT? Hanyuma ubwo abiga ubuvuzi bazasanga izihe Labos muri KIE mwo kabyara mwe? Ndemeranya n’uwavuze ko UR ikwiye amasengesho!

  • Uburezi bw’u Rwanda mu bukoreye ibyo ingurube yakoreye ibivuzo pe Ibyo se murabona bitazadindiza uburezi ga bagabo? Ejo bundi muzitana ba mwana muterana amagambo ngo bamwe ntabwo beshejeshe imihigo muri bya bindi byanyu kandi bipfira mu ngamba zidafututse mufata

  • None ko ababo bibereye muri USA na Europe mwagira ngo bahangayikishwe namwe rubanda rugufi?????

    • Ababo nubwo biga USA na Europe hari ibyo batiga
      ntago biga medicine na engineering
      biga kuyobora gusa.
      Still we need a good education system here for technicians

  • Ahhhhh ariko rwose nje narumiwe mubanze murebe abaminisitiri bamaze guca muri iyo minisiteri murebe impinduka zabayemo byose kandi ukabona ntacyo bitanga uretse kubyica gusa njye njya ngira ngo ahari babyica nkana pe njye nta nama nabagira kuko ibyo bari gukora barabizi cyane ko abana babo bibereye iyo mu mahanga gusa Imana izabibabaza
    twaranjyiza ngo ndashima …………. hhhhh turasekeje pe

  • kwimura amazu abantu bigiramo se ni ryo reme ry’uburezi? nta guhindura programmes,nta guha ubushakashatsi budget,narumiwe

    • Wangu icyo kibazo nange nakigize:kuvana umuntu i Remera ukamujyana Rukara niryo reme ry’uburezi? Abo barimu muvuga ngo bakora ingendo bajya kwigisha muri campus zitandukanye koko nicyo kibazo cg ikibazo ni uko noneho mutakinabahemba? Kaminuza mwayitesheje agaciro kayo ntacyo mukiramira.

  • Nyamara birababaje cyane ndabona harimo akavuyo kenschi ku buryo no hanze y, igihugu byamenyekanye. Ndababwira ukuri kandi nditangaho urugero. Kera mugihugu mbamo hano muri Europe wazaga kuhiga uvuye mu Ruanda bakagusaba gusa kubanza kwiga ururimi(muri
    science ugusubiramo amasomo make y, imibare). None ubu(kubera mauvaise expérience bagiranye n,abanyeshuri b,iwacu) umuntu asigaye ajya no guschakira umuntu inscription bagahita baguhakanira ko batazongera gufata abana bo mu Rwacu ngo kubera niveau bariho. Ubwo ababischinzwe ni ukwikubita agashyi rwose bakareba ko hari icyahinduka.

  • Hari amagambo menshi atabagaho mbere kandi ashekeje. Ingero ni nyinshi:
    -IREME RY’UBUREZI
    -IGIHINGWA KIMWE RUKUMBI
    -GUKATAZA MU MAJYAMBERE
    -IBYICIRO BY’UBUDEHE
    -GUPFOBYA
    -RWANDA DAY(iri ryo se mu kinyarwanda gishya ni irihe)
    -ABACIKACUMU
    -GITIFU
    -KWIHESHYA AGACIRO
    -NDI UMUNYARWANDA (si ndi umuhutu)
    -n’ayandi menshi
    Icyo ayo magambo yose ahuriraho ni ukwandagaza (banaliser) ibintu byigeze kugira akamaro mu Rwanda ubu bikaba byarakambuwe.

    • UYU MUNTU DMI IMUKURIKIRANE KUKO AFITE UBUROZI MURI WE. URABONA NGO HARI AMAGAMBO ATARABAGAHO AKIHANDAGAZA AKANDIKA……ABACIKA CUMU…GUPFOBYA.. NGO BIGAMIJE KWANDAGAZA? WANDAGAZANDE SE? INTERAHAMWE ZATUMYE ABAHO? CYANGWA BASO BARI MAGERAGEREBATUMARIYE ABACU?

    • Wowe wiyise amiel rero nkubwire , ukeneye kuza murwanda ukareba aho rugeze, Ukareba abanatwohereza kwiga muri za kaminuza hanze : harimo nabo wasanga mufitanye isano ukareba aho urwanda nugeze nibyo dukora , Niba uhaba urabizi ko urimo kubeshya no gusuzugura abanyarwanda : IRI NIKOSA WABA URI UMUNYARWANDA CYANGWA UMUNYAMAHANGA : Igihugu kiyubaka kihuta nkurwanda : ibakera uvuga nibihe se ? Ibyigeze kuriragaciro nibihe se : gukora jenocide yakorewe abatutsi? , Kubuza abantu kwiga wemera bambwe? Ubuvuzi butabaho, UR irimo abanyeshuri 200 ( ubu dufite 25,000) ? inguzanyo zabagaho se ? niki se twaphobeje ?

      Uri mumateka yashaje : waba umwana wabibwiwe numubyeyi wawe waba wowe wabibayemo uribeshya cyane UYOBYA AMANTU : NTUZANONGERE KWANDIKA IBINTU NKIBI

      Nabaye hanze harabo mpura nabo usanga baheruka amateka ba se na ba sekuru bababwira bakibera muribyo Gusa : SOHOKAMO : URWANDA RURAKATAJE MWITERAMBERE UZE UREBE NTITUZAGUHEZA : ABANYAMAHANGA BARASABA UBWENEGIHUGU WOWE URAR– USEBYA ??

  • They need to be seen doing something. Ibi muri politique tubyita gukomfirma (to confirm) kugirango wemeze abo ikinyoma kiba kigenewe.

  • hhhhhhhhhhhhhhhhhhhh!!!!Ariko muranstsa nukuri,kwimura compuses byongera ireme ryuburezi koko?cg rirabudindiza,eweee ndabona MINEDUC ifite ikibazo pee,reba nawe kwigira IBUTARE ubundi ikigali!! gusa murabo gusengerwa kabisa kuko uburezi bwaradindiye cyane

  • Dufite ikibazo gikomeye cyo kuba Kminuza nayo ubwayo ihora mu kavuyo.nkeka ko umunsi abayobozi bakuru bazabibona kuko ntabwo byumvikana ukuntu kaminuza yabaye Karyamyenda yambura abakozi na ma company abaha service none ngo bagiye gutatanya imbaraga mubindi bya campuses bidasobanutse.

  • Dufite ikibazo gikomeye cyo kuba Kaminuza nayo ubwayo ihora mu kavuyo.nkeka ko umunsi umwe abayobozi bakuru bazabibona kuko ntabwo byumvikana ukuntu kaminuza yabaye Karyamyenda yambura abakozi na ma company abaha service none ngo bagiye gutatanya imbaraga mubindi bya campuses bidasobanutse.

  • Kuki tugira abahanga(genius) mu ibyiciro(fields) bisanzwe ariko muri politike bayigeramo bagahinduka abanyantege nke mu byemezo (weak in political decisions). Romain murenzi,Muligande,lwakabamba silas

  • “ni ukuri kw’impamo” ibi bintu ni sawa ku mpamvu ebyiri mbona:

    – Nta bwarimu bwigiwe mu mujyi nibage mu cyaro
    – Bariya basaza bari barigize ingunge i butare ngo ni kaminuza nkuru ntibayivamo nibaze bumve ubuzima bwo mumugi bamenye ko iyo myumvire yarangiye

    • hhhh kuri wowe ireme ry’uburezi ni ukumvisha abantu? Uri umugome (cynic) wangu!

      • ariko urasetsa! ibyo by’ireme ry’uburezi se urabikura he? Jack! ubundi iyi ndahiro “ni ukuri kw’impamo” uzi nyirayo? kuba akora ibi ni nde wakubwiye ko hari iby’ireme birimo?

    • Wavuga ibyo ariko nta reme ry’uburezi mbona. Gusa bashaka guhindura imyumvire ntibagaraguza abana b’abanyarwanda agati ahubwo babajyana mu ngando. Iyaba private batazifungaga wareba ko hari umwana ushoboye wasubira muri leta uretse uwabuze uko agira

  • Ntabwo aruguteza imbere uburezi ahubwo nukugirango abantu bamenye ahantu henshi ntakuntu wambwirango bazateza imbere uburezi bimura abantu ahokonera programme

  • mureke abayobozi ba education birire amafaranga ubundi twe twigamo dushire twumva ubuse nigute wambwira ngo rusizi bagiye kujya biga bakoresheje video conferencing ibyo murwanda haraho wabyumvishe cg wabibonye nonese iryo niryo reme ryuburezi? barangiza bakahazana abarimu babaswa icyiyongereyoho kaminuza ikigira mukabari? ubuse tuvugeko perezida wa repubulika watangije iriya kaminuza yarayobewe ko leta ifite ubushobozi? none ngo video bareke bajye bigira kuri youtube ahubwo ayo ya video bayaguremo bundle ya internet ariko nkubu kuki His excellent atajya avuga kuribi bintu koko?

Comments are closed.

en_USEnglish