Digiqole ad

Hon Mukayisenga yesezeweho bwa nyuma ngo yakundaga Imana, akubahiriza igihe

 Hon Mukayisenga yesezeweho bwa nyuma ngo yakundaga Imana, akubahiriza igihe

Umurambo wa nyakwigendera wasezeweho mu Ngoro y’Inteko Nshingamategeko

Mukayisenga Francoise witabye Imana ku cyumweru tariki 11 Kamena yasezeweho bwa nyuma n’abo mu muryango we n’Abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abo bakoranaga mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda.

Umurambo wa nyakwigendera wasezeweho mu Ngoro y’Inteko Nshingamategeko

Umurambo wa nyakwigendera watangiye gusezerwa saa tatu n’igice za mu gitondo, mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, nyuma umurambo ujyanwa ku rusengero rwa ADEPR Kacyiru ahabereye amasengesho yo kumusezeraho.

Nyakwijyendera uretse kuba yarakoreye igihugu mu mirimo itandukanye ndetse akaba yari Umudepite, yari umwe mu bagize Chorale Sinai yaririmbye indirimbo yamenyekanye cyane mu Rwanda yitwa “Akamanyu k’Umutsima”.

Mu bayobozi Bakuru bamusezeyeho bwa nyuma harimo Perezida wa Sena, Bernard Makuza, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatile, Abaminisitiri, Abasenateri n’Abadepite.

Hari na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi Mukayisenga Francoise yari ahagarariye mu Nteko.

Umugabo wa nyakwigendera Minane Frodouard, usanzwe ari Pasiteri yashimiye ababatabaye n’ababaye hafi umuryango igihe umugore we yari arwaye, umugore we ngo yarangwaga n’indangagaciro yo kubahiriza igihe kandi ngo yakoranaga umwete, ndetse yubahaga Imana agakunda umuryango we.

Abadepite bakoranye na nyakwigendera bavuze ko bamuziho kuba yakoraga cyane mu kuvugira abakene.

Gusezera kuri nyakwigendera mu Nteko Nshingamategeko:

 

Kumusezeraho kuri ADEPR Kacyiru no kumusengera

Amafoto @MUGUNGA Evode

MUGUNGA Evode
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • IMANA YAKOREYE IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

  • Allah amwakire mu be.Umuryango asize wihangane.

  • Naruhukire mumahoro. umuryango asize wihangane. naho ibyo gukorera imana byo ? simpamya ko waba uzi imana ngo nurangiza ukorana ninkoramaraso, iyaba twunvaga neza igisobanuro cyurupfu .

  • Ko inzego bamwubahirije cyane da!!!
    Ndizera ko yiteguye akaba yabonye ubugingo nibwo bwa ngombwa!!
    RIP Françoise

Comments are closed.

en_USEnglish