Hashize amezi atatu Minisiteri y’Uburezi ihagaritse by’agateganyo amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, ndetse abanyeshuri bayigaga basabwa gusubira iwabo. Abafite ibikorwa by’ubucuruzi muri centre ya Gitwe baravuga ko ibi byabateye igihombo kuko serivisi n’ibikorwa byabo byayobokwaga n’abanyeshuri. Hari n’abafunze imiryango. Agace karimo ibikorwa remezo nk’ibi by’amashuri gakunze kuganwa n’abashoramari kugira ngo bacuruze serivisi n’ibikoresho nkenerwa […]Irambuye
Umugore utari ukibana mu nzu imwe na Minisitiri w’Intebe, Thomas Thabane uheruka gutorwa muri Lesotho, yarashwe mu ijoro ryakeye n’abantu habura iminsi ibiri gusa ngo umugabo we afate inshingano. Lipolelo Thabane, w’imyaka 58 yari kumwe mu modoka n’undi mugore bagenda nibwo umuntu utaramenyekana yabarasheho nk’uko byatangajwe na Polisi. Polisi yongeyeho ko impamvu zo kuraswa kw’aba bantu […]Irambuye
Ubusanzwe buri mwaka u Rwanda rutegura isiganwa ry’amagare mpuzamahanga rimzwe rizenguruka intara zose, ‘Tour du Rwanda’. Ariko kuva mu Ugushyingo 2017 kugera muri Gashyantare 2019 u Rwanda ruzakira amasiganwa ane mpuzamahanga, harimo na shampiyona ya Afurika. Tour du Rwanda ni irushanwa rikomeye kurusha andi yose ategurwa mu mikino mu Rwanda. Uko umwaka ushize rikomeza kugenda […]Irambuye
UBUTEKAMUTWE: Umugabo wamenyekanye ku mazina ya Yusuf Mukasa arakekwaho kwambura miliyoni 30 z’ama-Shillings ya Uganda urubyiruko abizeza ko bazabona imirimo muri Canada, ni nyuma ya ba Minisitiri n’Abadepite na bo batekewe umutwe bizezwa imyanya ikomeye muri Guverinoma batanga za miliyoni. Mukasa afungiye kuri Polisi i Kampala, yacaga buri wese mu rubyiruko yabeshye akazi miliyoni 2.3 […]Irambuye
Abanyamadini bavuga ko ibikorwa byabo byinshi bitagamije inyungu bityo bikwiye gusonerwa imisoro byakwa, Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyo kikavuga ko nibashobora kugaragaza ko bitagamije inyungu bwite koko bitasoreshwa, ariko ko banafite byinshi bakora ubona bigamije inyungu ariko bidasoreshwa kuko babyita ko bigamije gufasha abaturage. Mu Rwanda, usanga gushing insengero n’amatorero bamwe babyita Business kuko biri […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu urukiko rw’i Stuttgart mu Budage rwahanishije Eric Bahembera umudage ukomoka mu Rwanda igifungo cy’amezi 21 asubitse kubera uruhare rwe mu gufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Urubanza rwe rwatangiye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru TAZ. Bahembera arashinjwa gufasha Ignace Murwanashyaka wahoze ari Perezida wa FDLR wakatiwe (mu 2015) […]Irambuye
Umuhanzi Adele Laurie Blue Adkins uzwi ku isi yose nka Adele yaraye asuye umuturirwa uherutse gushya i Londres mu Bwongereza ahahurira n’abafana benshi bari baje kumuherekeza. Abo bafana bamukomeye amashyi bamushimira umutima mwiza wo gufata abandi mu mugongo yagaragaje. Umuturirwa wahiye witwa Grenfell Tower ukaba warahuye n’inkongi kuri uyu wa Gatatu. Imibare yerekana ko haguyemo […]Irambuye
Twarenze metero nkeya sinzi ukuntu nahindukiye ku ruhande rwanjye mpuza amaso na Sacha, ahita amwenyura arambwira. Sacha – “Daddy! Harya ngo ni iki cyari cyaguteye kutavuga?” Njyewe – “Sacha! Wambaye neza cyane, ntabwo ushobora kumva ukuntu umuntu uri kukureba ari kumva atahumbya, mbega ukuntu uberewe wee!” Sacha – “Hhh! Urakoze cyane Daddy! Gusa nanjye kuba […]Irambuye
Muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda izwi nka Azam Rwanda Premier League 2016-2017, Ikipe yegukanye igikombe yamaze kumenyekanye. Urugamba rugeze mu mahina ku makipe ari mu myanya ya nyuma ahatanira kuguma mu kiciro cya mbere yiteguye gukina umukino wa nyuma ku munsi w’ejo. AZAM TV yabafashije gukurikirana urugendo rw’iyi mikino, izabagezaho umukino uzahuza Kiyovu Sport […]Irambuye
Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, Akagali ka Mbabe barishimye kuko ngo batazongera kuvoma amazi yanduye yo mu mugezi wa Nyabarongo, bavomaga amazi yanduye kandi bakoze urugendo rurerure, akenshi ijerekani yaguraga amafaranga 400. Ku bufatanye bw’Akarere ka Kicukiro, n’Umushinga Water for People na Coca Cola, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ivomo rusange […]Irambuye