UPDATE: Mu nkongi y’i Londres 12 ni bo bamaze kwitaba Imana
Mu nkongi yibasiye inyubako ikomeye yo mu mugi wa Londres mu Bwongereza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abantu 12 ni bo bamaze kwitaba Imana, naho abandi 74 barimo 18 bameze nabi bari kuvurirwa mu bitaro.
Police ivuga ko iyi nkongi yatangiriye mu igorofa ya kabiri y’iyi nzu ifite amagorofa 27 ariko ko bataramenya icyayiteye.
Komiseri ushinzwe iby’inkongi mu mugi wa London, Dany Cotton avuga ko abamaze kugwa muri iyi nkingi bashobora kuba ari benshi kubera ubukana bw’iyi nkongi yadukiriye inzu yari irimo abantu benshi.
Ati “ Mu myaka 29 maze mu mirimo yo guhashya inkongi, sinigeze mbona ikintu gikabije nk’iyi nkingi.”
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Thereza May yizeje ko hagiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkingi yari iteye ubwoba.
Yagize ati “Igihe bishoboka ko hamenyekana intandaro y’iyi nkongi, birumvikana hazahita hakurikiraho ibikorwa by’iperereza kugira ngo ibi bidusigire isomo tumenye n’ingamba zafatwa.”
Ababonye iyi nkongi bose bavuga ko iteye ubwoba kuko yari ifite imbaraga, bakaba bakeka ko yangije byinshi.
Ngo bamwe mu bari muri iyi nzu bagerageje gukiza amagara bagasimbuka ariko bamwe muri bo bagiye banitaba imana.
Turakomeza gukurikirana iyi nkuru…
UM– USEKE.RW
2 Comments
UBWONGEREZA MURIYIMINSI BUHUYE NINGORANAE PE I BYIHEBE NUNKONGI YUMURIRO GUSA NTAGITANGAZA KIRIMO USANZE IYINZU YATWITSWE NIBYIHEBE IS SIL !!!
SNUMVA UKUNTU UMURIRO WAKA HAFI 2 HOURS NTABUTABAZI BURATANGWA KWERI NIYO BABA BADAFITE UBUTABAZI HABUZE NUMUTURANY UTANGA UBUFASHA UB– USE KO I BURUNDI ISOKO RYAHIYE KIGALI NTYAHISE YOHEREZA INDEGE ZO GUTABARA BIRABABAJE PE!!
Comments are closed.