Digiqole ad

TBB na TNP bamaze gutandukana, no muri Urban Boys ishyamba si ryeru

 TBB na TNP bamaze gutandukana, no muri Urban Boys ishyamba si ryeru

Benjah, Bob na Tino nabo ubu bamaze gutandukana. Buri umwe azajya akora umuziki ku giti cye

Amakuru agera ku Umuseke ni uko itsinda rya TBB  na TNP bamaze gutandukana buri umwe muri abo akaba agomba gutangira kwikorera umuziki ku giti cye. Ibyo kandi biravugwa mu itsinda rya Urban Boys.

Benjah, Bob na Tino nabo ubu bamaze gutandukana. Buri umwe azajya akora umuziki ku giti cye

Itsinda rya TBB ryari rigizwe n’abahanzi batatu aribo Tino, Bob, na Benjah, ryamenyekanye cyane mu njyana  ya “Dancehall”, “R’n’B” na “Hip-Hop”.

Kuri ubu ngo buri umwe muri abo bahanzi agomba gutangira kwikorera umuziki ku giti cye cyangwa se bakaba bajya mu yindi mirimo isanzwe.

Inshuti za hafi z’aba bahanzi zavuganye na Umuseke, zivuga ko ari Mc Tino wazanye icyo gitekerezo kubera ko ariwe uvunika mu biyanye n’ibikorwa by’iryo tsinda.

Mc Tino ngo yavuze ko ariwe ugira uruhare runini mu kumenyekanisha ibihangano by’iri tsinda {Promotion} no kurishakira ibiraka bitandukanye. Ibi rero amakuru akaba avuga ko aribyo byateje umwiryane.

Umwe muri aba bahanzi utashatse ko izina rye rijya hanze, yahamirije CityRadio ko bamaze gutana. Ariko bumvikana ko izina ry’itsinda ryagumaho.

TNP irapfa imyitwarire idahwitse y’umwe muri bo.

Traccy na Paccy ngo bapfuye kutita ku kazi kwa Traccy. Paccy ahitamo gukora umuziki wenyine

TNP imaze imyaka irindwi mu muziki, iri tsinda ryatangiye umuziki ari abasore batatu aribo Traccy, Passy na Nicholas. Uyu Nicholas aza kwerekeza mu mupira hasigara babiri gusa.

Mu mwaka wa 2010 nibwo bakoze indirimbo zamenyekanye cyane bise ‘Kamere, Imisozi n’ibibaya n’izindi zitandukanye. Amakuru avuga ko aba bahanzi ubu batakiri kumwe nk’itsinda.

Nubwo Paccy ahakana ayo makuru, biravugwa ko iri tsinda ryaba ryarapfuye kuba Traccy nta kintu na kimwe yitaho ku bijyanye n’icyateza imbere iri tsinda.

Ibi rero bikaba byaratumye Paccy amusaba kuba yakora umuziki we gusa, noneho igihe yaba yumva ashaka collabo akaba aribwo bakorana nka TNP ariko bidahoraho.

Andi makuru arimo kuvugwa cyane ni ugutandukana kw’itsinda rya Urban Boys na Manager wabo Richard nyuma y’aho begukaniye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6.

Umuseke urimo gukurikirana iby’iyi nkuru………

Richard (i bumoso) nyuma yo gutandukana na Urban Boys byatumye nabo bahagarika gukorana nk’itsinda

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish