Digiqole ad

‘Falling Skies’ umudeli ufasha umuntu kuryoherwa n’ikirere wahanzwe na Mizero

 ‘Falling Skies’ umudeli ufasha umuntu kuryoherwa n’ikirere wahanzwe na Mizero

Falling skies imideli yatekerejwe na Cedric yerekanye muri Collective Rw fashion week

 Mu gitaramo gisoza icyumweru cy’imurikamideli “Collective Rw fashion week 2017 “, Umunyarwanda Cedric Mizero yamuritse umudeli yise “Falling Skies” ufite ishusho y’ibicu, avuga ko igitekerezo cyo gukora uyu mwambaro yakigize nyuma yo kuzenguruka ibice bimwe by’u Rwanda n’amaguru.

Falling skies imideli yatekerejwe na Cedric yerekanye muri Collective Rw fashion week

Mu kiganiro uyu muhanzi w’imideli yagiranye n’Umuseke yagize ati “Njya gukora iyi ‘collection’ nabanje gufata igihe nzenguruka ibice bimwe by’u Rwanda n’amaguru, muri urwo rugendo rwose nahuye n’abantu batandukanye turaganira, nza kwisanga nagize iki gitekerezo.”

Abantu batandukanye yahuye na bo bamuhaye ibyiyumvo byo guhanga ibyo bavugaga cyane bisa n’ibidashoboka. Yagize igitekerezo cy’ukuntu yafata ijuru akarituza ku Isi.

Ati “Natekerezaga uko umuntu yajya akora ku bicu kandi ari mu Isi, ukaba wabisoromaho nk’indabyo cyangwa ikindi. Muri make natekerezaga ukuntu umuntu yajya aryoherwa n’ibiva mu kirere.”

Uyu muhanzi avuga ko mu bice yazengurutsemo kugira ngo agwe kuri iyi nganzo yo guhanga imideli birimo Muhanga, Butare/Huye, Nyungwe/Nyamasheke, Nkombo, Gishoma, Kibuye/Karongi, Gisenyi/Rubavu n’ahandi.

Mizero ni umwe mu bahanzi b’imideli bishimirwa n’abatari bake kubera ubuhanga agaragaza. Kuri we ngo ibi abifata nk’impano Imana yamuhaye, akavuga ko ibitekerezo byo guhanga imideli abikura ku byo abona.

Ati “Akenshi iyo njya guhanga umwambaro mushya ngendera ku byo mba nabonye, icyo gihe iyo ngize ibitekerezo, ndabyandika ubundi nkabivanamo inganzo.”

Cedric Mizero yavukiye mu Ntara y’IBurengerazuba mu karere ka Rusizi kuwa 25 Gicurasi 1994, guhanga imideri abikomora kuri nyina wari umudozi w’imyambaro.

Yize amashuri abanza i Mushaka, ayisumbuye ayiga mu rwunge rw’amashuri rwa Kigombe, yize n’ubugeni mu ishuri rya ‘Académie de Beaux Arts’ i Kinshasa.

Yamuritse imideli ye mu bitaramo bitandukanye birimo ‘Kigali fashion week’, Redcarpet fashion show, Collective Rw fashion week n’ibindi.

Cedric Mizero wahanze iyi mideli / Photo by Delphine Taylor
Cedric Mizero wahanze iyi mideli / Photo by Delphine Taylor
Imyambaro ya Cedric yise Falling skies
Iyi myambaro ngo Cedric yayitekereje kugira ngo abantu baryoherwe n’ibiva mu kirere

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish